Mama Dangote yibukije abantu ubuto bwa Diamond Platnumz

3 weeks ago
by

Naseeb Abdul Juma  Issack , ni umuhanzi wamenyekanye nka Diamond Platnumz muri Bongo Flavor no ku Isi muri rusange. Yavutse Tariki 02 Ukwakira 1989  bishatse kuvuga ko kugeza ubu afite imyaka 35 y’amavuko.

Ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa Gatatu, nyina uzwi nka Mama Dangote yashyize hanze amafoto y’umuhungu we [Diamond Platnumz] yafashwe mu bihe bitandukanye agaragaza ko yasaga n’icyamamare cyagombaga kuyobora umuziki wa Afurika ndetse ashimira Imana ku bwe.

Mama Dangote yagize ati:”Ndashimira Imana yampaye uyu muhungu , Naseeb . Icyuhabiro n’icy’Imana”.

Nyuma y’aya magambo , Diamond Platnumz nawe yasubije ubutumwa bwa nyina agira ati:”Ndagukunda Mama”.

Byakuruye amarangamutima ya benshi na cyane ko hafi ya bose bagarutse ku buryo Nasseb Abdul yasaga n’uko yitwaraga kuva akiri umwana kugeza abaye mukuru , bakabihuza n’ubu yavuyemo Diamond Platnumz.

Yamamaye cyane mu njyana ya Bongo Flava , amenyekana nk’umuhanzi,umwanditsi w’indirimbo , umubyinnyi , umucuruzi n’ibindi.Ni nyiri WCB Wasafi Records, Wasafi Bet na Wasafi Media irimo Televiziyo na Radiyo.

Umubare w’abana afite n’abagore babyaraye ntabwo bivugwaho rumwe , icyakora abana bazwi barimo ; Latiffah Dangote , Dylan Abdul Naseeb.

Yavukanye na Esma Dangote na Queen Darleen kuri Sanura Kasimu na Abdul Djuma bakomoka ahitwa i Kigoma muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Iga muri Logic Training Center baguhe ubumenyi bugushyira ku isoko ry’umurimo mu Mezi 3 gusa

Next Story

Rubavu: Umwe mu bari bashaka kwinjiza magendu mu Rwanda yafashwe n’isasu arapfa

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop