
Umuhanzi HAJP umaze kumenyekana mu njyana ya Hip Hop
, yatunguye abakunzi be ashyira hanze indirimbo yise 'NYUMVA' imeze nk'igisigo
cy'urukundo avuga ko igaruka ku rw'umuherwekazi wakunze mayibobo.
Mukiganiro yagiranye na UMUNSI.COM HAJP ,
yemeje ko ajya gukora iyo ndirimbo yarebye cyane ku mibereho y'urukundo hagati
y'abakobwa bafite amafaranga n'abasore bakennye agaragaza ko yayiririmbye
yerekana ko umusore wakunzwe n'umukobwa abona ko batari ku rwego rumwe kubera
ko yamurushaga amafaranga.
Yagize ati:"Iyi ndirimbo nayikoze nshaka
kugaragaza ubuzima bw'umusore wakunzwe n'umukirekazi kandi we akennye nyuma
akaza kumubwira ko abona ntaho bagerana.Umusore akamwiyaka gutyo".
HAJP yakomeje agira ati:"Urabona hari ubwo
umukobwa ufite iwabo bahagaze neza mu mafaranga ndetse na we afite akazi keza,
akunda umusore udafite aho yishima, akamukunda cyane ku rwego rwo hejuru
bigatera umusore kwibaza uko azamubasha nta mafaranga afite, bityo yabona ko
ashobora kuzasuzugurwa agahitamo gukuramo ake karenge".
"Muri iyi ndirimbo yanjye nshya rero ni se ngo
'NYUMVA' umusore aba abwira uwo mukobwa ngo 'nashake yikundire abandi' kuko we
aba abona ntaho azamugeza' nyamara barakuranye.
HAJP wishyira muri uwo mwanya w'umusore ukennye
yumvikanisha ko kuba akennye bimutera ikiniga , bityo akaba atakwemera ko uwo
mukobwa amusura ngo baburare bombi kandi afite iwabo heza.
N'ubwo aba amwigizayo kandi , muri iyo ndirimbo NYUMVA HAJP yumvikanisha ko amwifuriza ibyiza.








