Inkuru zose zijyanyen'imyidagaduro
267 inkuru ziri muri iki cyiciro

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

Umuvugizi w’umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yagize icyo avuga ku makuru avuga ko uyu muraperi akoresha ibikoresho bibujijwe birimo ‘Telefoni’ ndetse n’inzoga muri gereza, kandi ko ahemba abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo imwe n’imwe.

Umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yongeye gushyirirwaho itariki nshya yo kurekurwa, aho biteganyijwe ko azasohoka muri gereza ku wa 21 Mutarama 2028, nk’uko bitangazwa na U.S. Federal Bureau of Prisons.

Umusobanuzi wa filime Bugingo Bonny, uzwi nka Junior Giti, yavuze ko adateganya na rimwe gutandukana n’umugore we, Muhoza Angel, ashimangira ko nubwo haba ibibazo mu rugo, we atazahitamo kuva mu muryango.

Bahavu Jeanette wamamaye muri Cinema Nyarwanda yongeye gusubiza abantu bamwatatse nyuma yo kuvuga ku bya gatanya ya Vestine n'umugabo we , avuga ko kumwataka bitakuraho ikimwaro bafite.

Barabyaranye ! Niyo napfa uyu munsi Jovial ntazagere ku gituru cyanjye ! Otile Brown
Umukinnyi wa filime nyarwanda Sandra Ishimwe, wamenyekanye cyane muri City Maid, yatanze ubutumwa ku bagore n’ababyeyi, abasaba kwigisha abana babo guhitamo neza abo bazakundana na bo.

Amashusho y’ubukwe bw’umuhanzi Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo bwabaye tariki ya 5 Nyakanga 2025 yakuwe ku rubuga rwa YouTube.

Mu butumwa Micky yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atigeze yifuza ko hari uwajya mu bibazo kubera we cyangwa ngo afungwe ariko ko ngo igihe kigeze. Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ibaruwa ye uko yakabaye.

Umuhanzi Peter Okoye, umwe mu bagize itsinda rya P-Square, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Federal i Lagos ko yahawe hafi miliyoni 800 z’amadolari ($800,000) mu mafaranga y’uburenganzira bwo gukoresha no gucuranga indirimbo za P-Square, ariko avuga ko mukuru we Jude Okoye nta mafaranga yabonye kuri yo.

Ibaruwa yanditswe igashyirwa hanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga ziri ku mazina y'umugabo wa Vestine ikomeje kuvugisha benshi nyuma y'amagambo amaze igihe hanze. Ni ibaruwa irimo kwicisha bugufi cyane no kwifuza amahoro ku ruhande rwe.

Umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika yo mu Rwanda by'umwihariko mu Ntara y'Iburengerazuba, Fica Magic yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya avuga ko ishingiye ku rukundo asaba umukunzi we kumukunda ubudasiba ndetse asobanura ko yayituye abantu bose bakundana.

Miss Vanessa yavuze ko abagabo ari inyamanswa mbi zikwiye kurindwa abakobwa aboneraho gusaba ababyeyi gutangira kwigisha abana babo bakiri bato uko bakwiye kwitwara murinizo nyamanswa (Abagabo)

Urukiko rwaregewe urubanza kuri gatanya yatswe n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine usaba gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, rwashyizeho itariki yo kuzaburanisha uru rubanza rw’ubutane.

DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.

Umukinnyi wa filime akaba n’Umuvugabutumwa, Usanase Bahavu Jannet, yasabye Ishimwe Vestine gutekereza ku rugendo rw’urugo rwe na Idrissa Ouedraogo, akamwandikira ibaruwa imusaba imbabazi ndetse ikibutsa ibyiza uyu mugabo yamukoreye mu gihe bari bakiri kumwe.

Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin muri muzika Nyarwanda no mu mukino wo gutwara imodoka, yashyize hanze Album nshya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” iriho indirimbo 10.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guhitamo ibikorwa bibafitiye akamaro birimo siporo, aho gukoresha ibinyobwa bitemewe bizwi nka ‘ibyuma’ bishobora kugira ingaruka ku buzima.

Amakimbirane hagati ya DJ Brianne na Yago yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko Yago agarutse ku byo ashinja uyu mugore uvanga imiziki, na we akamusubiza mu butumwa burebure bumvikanamo ko atagishaka ubwiyunge hagati yabo.

Rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr yambitse impeta umukunzi we w’umunyamideli akaba azwi no ku mbuga nkoranyambaga, Virginia Fonseca, nyuma y’umwaka umwe bakundana.

Umuhanzikazi Zuchu hamwe n'umugabo we babyaranye bakoze ibirori byo kwerekana umwana baherutse kwibaruka. Ni ibirori batumiyemo imiryango, inshuti ndetse na bamwe mu bafite icyo basobanuye kuri bo.

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.

Taikun Ndahiro uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano, yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.

Umuhanzi ukomeye muri muzika ya Tanzania Harmonize, yemeje amakuru avuga ko yatandukanye na Frida Kajala byongera gushimangirwa ko bombi badashobotse iyo bigeze mu rukundo.