Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye
Imyidagaduro

Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 186 min gusoma
Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye

Amakimbirane hagati ya DJ Brianne na Yago yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko Yago agarutse ku byo ashinja uyu mugore uvanga imiziki, na we akamusubiza mu butumwa burebure bumvikanamo ko atagishaka ubwiyunge hagati yabo.

DJ Brianne na Yago bamaze igihe batumvikana, aho buri ruhande rwagiye rugaragaza ko hari ibibazo byagiye bibatanya. Ubu noneho iki kibazo cyongeye kuvugisha benshi nyuma y’amagambo akomeye bombi bagiye bavuga.

Yago yakoze ikiganiro agarukamo kuri DJ Brianne, avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mugore afungwe. Yago kandi yamushinje gukoresha ibiyobyabwenge ndetse avuga ko afite ibindi byaha byinshi bishobora gutuma afungwa mu Rwanda.

Aya magambo akimara kumugeraho, DJ Brianne ntiyacecetse. Yahise yandika ubutumwa burebure asubiza Yago, amushinja kumuvugaho ibitagira ibimenyetso kandi amubwira ko atazongera kumwinginga ngo biyunge.

Brianne yavuze ko yagerageje inshuro zitandukanye gushaka uko amakimbirane yabo yarangira mu mahoro, ariko ko ibyo byanze. Yagaragaje ko kuri ubu yumva igisigaye ari ugukomeza inzira ye no kutongera gusaba Yago ubwiyunge.

Mu butumwa bwe, Brianne yanenze Yago kuba avuga ko azamufungisha, nyamara nk’uko yabivuze, nta muntu n’umwe mu batangabuhamya Yago avuga wigeze atanga ubuhamya ku byaha amushinja.

Yago Pon Dat
Yago Pon Dat

Ati “Ibyo biyobyabwenge ntabyo nywa nk’uko byose wabivuze. Ikindi uzapfa utambonye muri gereza kuko nta cyaha mfite nagukoreye cyatuma mfungwa. Ikindi ibyo waje n’abatangabuhamya bawe urabizi ko habuze n’umwe ujya gutanga ubuhamya ngo basi hakorwe iperereza.”

Brianne kandi yavuze ko ibyo Yago amwifuriza atabyitayeho, ahubwo ko abona ubuzima bwe bukomeza gutera imbere.

Mu buryo bw’umwihariko, yagarutse ku bikorwa bye bya muzika, agaragaza ko kuba akomeje gutera imbere mu kazi ke ari kimwe mu bintu yishimira, nubwo avuga ko Yago akomeza kumuvugaho.

Yanditse ati: “Ariko iyo ubona byagucanze ni njye uzukira ho. Naka ka ‘message’ karakugaburira nk’icyumweru. Rero musore niba byarakuyobeye komeza ubwerabwere undeke nikorere akazi.”

Brianne yanakomoje ku kuba Yago ari muri Uganda, we akaba ari muri Canada, amubwira ko niba ikibazo ari ukumurega, ashobora kubikora kuko atari mu Rwanda. Ati: “Niba bikunaniye komeza ubwejagurire Kampala nanjye ncakaze Canada.”

Brianne kandi yakoresheje igice cy’ubutumwa bwe agaragaza ko ari mu bihe byiza mu kazi, aho yavuze ku bikoresho bya DJ afite no ku buryo akomeje kwagura ibikorwa bye.

Yavuze ko yicaranye na Denon DJ X1800 Prime, anongeraho ko nyuma yaje kwiyongeramo DDJ REV 7, abikoresha mu buryo bwo gusubiza Yago wari umaze igihe amuvugaho.

Ati: “Nari nibagiwe, uzi uyu munsi se? Shumiiiii, nicaranye Denon DJ X1800 Prime urayihura noneho… uwakwereka ukuntu ndi kubibyimbamo. Nari nibagiwe, n’akandi kantu mukanya niteretsemo na DDJ REV 7.”

Dj Brianne
Dj Brianne

Mu gice gikomeye cy’ubutumwa bwe, Brianne yavuze ko hari igihe yagerageje gushaka uko yakemura amakimbirane afitanye na Yago, ariko ko ibyo bitagenze neza.

Yavuze ko hari ibyo yasabye Yago birimo kumva uruhande rwe no kureba uko ibintu byagenze mbere yo gufata imyanzuro. Ati: “Njye nagerageje kugira ngo nkorohere ibintu, ariko niba ntabyo ukeneye sinkwinginga.”

Yongeye gushimangira ko atumva ko hari impamvu yatuma afungwa, avuga ko nta cyaha yakoze kuri Yago cyatuma afatwa.

Brianne kandi yavuze ko atifuza kongera guhura na Yago, ndetse avuga ko icyamushimisha ari uko buri wese yakomeza ubuzima bwe atongera kubangamira undi. Ati “Nzapfe ntahuye nawe aho kuzahura bikakubuza amahoro.”

Yavuze ko yagiye amusaba imbabazi no gushaka amahoro inshuro nyinshi, ariko ko yumva ibyo byose bitakiri ngombwa.

“Ujyuvuga uzana n’ibimenyetso”

Mu gusoza ubutumwa bwe, DJ Brianne yasabye Yago kujya avuga ibyo ashobora gushyigikira n’ibimenyetso, aho gutanga ibirego gusa. Ati “Ikindi ujyuvuga uzana n’ibimenyetso, siko bimeze ubu.”

Yamaganye kandi amagambo avuga ko Yago azaruhuka ari uko abonye afunzwe, avuga ko ibibazo byabo bidakwiye gukemurwa binyuze mu magambo akomeye no kumwifuriza gufungwa. Ati “Harya ngo uzaruhuka mfunze? Ni nde wakubwiyeko Leta y’u Rwanda igendera mu cyuka?”

Brianne yasoreje ku kumusaba ko yamureka agakomeza akazi ke, na Yago agakomeza ubuzima bwe, agaragaza ko atifuza kongera kumusubiza mu gihe cyose azaba atamuvuzeho.

Ati “Ka ngusubiriremo akanyuma: bwejagurira Kampala mbe ncakaza Canada… Nuruha uzaceceka cyangwa ukomeze umugabane uhigiraho siwo mpigiraho.”

Amagambo mashya hagati ya DJ Brianne na Yago yongeye gutuma amakimbirane yabo agaruka mu biganiro by’abakurikiranira hafi imyidagaduro, cyane ko bombi bakomeje gutanga ubutumwa bukomeye ku bijyanye n’ibibatandukanya.

Inkuru zerekeye

Umuhanzi Nyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo mushya
Imyidagaduro

Umuhanzi Nyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo mushya

Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin muri muzika Nyarwanda no mu mukino wo gutwara imodoka, yashyize hanze Album nshya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” iriho indirimbo 10.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura  icyuma
Imyidagaduro

Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura icyuma

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guhitamo ibikorwa bibafitiye akamaro birimo siporo, aho gukoresha ibinyobwa bitemewe bizwi nka ‘ibyuma’ bishobora kugira ingaruka ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize
Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana
Imyidagaduro

Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana

Rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr yambitse impeta umukunzi we w’umunyamideli akaba azwi no ku mbuga nkoranyambaga, Virginia Fonseca, nyuma y’umwaka umwe bakundana.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Uwamwise amazina yamenyekanye ! Diamond Platnumz na Zuchu berekanye umwana wabo
Imyidagaduro

Uwamwise amazina yamenyekanye ! Diamond Platnumz na Zuchu berekanye umwana wabo

Umuhanzikazi Zuchu hamwe n'umugabo we babyaranye bakoze ibirori byo kwerekana umwana baherutse kwibaruka. Ni ibirori batumiyemo imiryango, inshuti ndetse na bamwe mu bafite icyo basobanuye kuri bo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ishimwe Vestine yasabye gatanya (divorce) n’umugabo we
Imyidagaduro

Ishimwe Vestine yasabye gatanya (divorce) n’umugabo we

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi
Imyidagaduro

Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi

Taikun Ndahiro uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano, yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 10

Inkuru zishyashya

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta
Hanze

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye
Inkuru ku Rwanda

Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye

Umusaza w’imyaka 61 witwa Sengumuremyi Modeste yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, ruherereye mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Umuryango wa Barack Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa
Hanze

Umuryango wa Barack Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa

Barack Obama yatangaje ko imbwa y’umuryango we yitwaga Sunny, yari imaze imyaka 13, yapfuye. Yavuze ko iyi mbwa yari imwe mu bagize umuryango we bakundaga cyane.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka
Akazi

‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka

‎Umuhanzikazi Marina yifashishije indirimbo 'Uwera' ya Yvan Muziki , yamutanze amwita umugabo we nyamara batari babana mu buryo bwemewe n'amategeko.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Kagame na Wadagni basabye impande zombi kongera inzego ibihugu bifatanyamo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Wadagni basabye impande zombi kongera inzego ibihugu bifatanyamo

Perezida Kagame na mugenzi we wa Benin Romuald Wadagni bagiranye ibiganiro nyuma basaba abayobozi ku mpande zombi gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi no gushyira imbaraga mu nzego z’ubufatanye nshya, habyazwa inyungu gahunda zihuriweho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize