Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura  icyuma
Imyidagaduro

Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura icyuma

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 184 min gusoma
Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura  icyuma

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guhitamo ibikorwa bibafitiye akamaro birimo siporo, aho gukoresha ibinyobwa bitemewe bizwi nka ‘ibyuma’ bishobora kugira ingaruka ku buzima.

Mukazayire yatangaje ubu butumwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aherekeza amagambo ye n’amashusho amugaragaza ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Mu butumwa bwe bugenewe cyane cyane urubyiruko, Minisitiri Mukazayire yakoresheje imvugo ishingiye ku ijambo ‘icyuma’, ariko arihindurira ibisobanuro kugira ngo atange ubutumwa bwo kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko! Ubutumwa bw’umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!”

Yasobanuye ko siporo ari imwe mu nzira umuntu ashobora gukoresha mu kubaka umubiri ndetse no gukomeza ubushobozi bwo gutekereza no gukora neza.

Ati: “Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo!”

Ubu butumwa bwa Minisitiri Mukazayire buje mu gihe siporo ikomeje gushishikarizwa abaturage nk’igikorwa gifasha kubungabunga ubuzima, kongera imbaraga z’umubiri no kugira imibereho myiza.

Mu mashusho yashyize hanze, Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko ubutumwa yageneye urubyiruko bitari mu magambo gusa, kuko na we ari mu bakora imyitozo ngororamubiri.

Yagaragaje ko na we yagerageje kongera ubushobozi bwe mu guterura ibiremereye, aho yavuye ku bilo 12 akagera ku bilo 14. Ati “Gira intego yo gutera intambwe irushijeho mu byo ukora byose. Nanjye nagerageje kuva kuri 12kgs njya kuri 14kgs, uko byangendekeye nzabibara ubutaha ariko ntakucika intege.”

Muri aya magambo, Mukazayire yashishikarije urubyiruko kutanyurwa n’aho rugeze, ahubwo rukagira intego yo gukomeza gutera imbere mu byo rukora, yaba mu myitozo ngororamubiri, mu kazi, mu mashuri cyangwa mu bindi bikorwa byubaka ubuzima.

Imvugo “Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma” Minisitiri Mukazayire yakoresheje ni ubutumwa bugufi ariko bugamije gukangurira urubyiruko guhitamo ibikorwa bibafasha kwiyubaka aho kwishora mu ngeso zishobora kubagiraho ingaruka.

Yibanze ku kuba siporo idafasha umubiri gusa, ahubwo inagira uruhare mu gutuma umuntu agira imbaraga no gukora neza mu buzima bwa buri munsi.

Kuri Mukazayire, kwiyubaka bisaba guha umubiri n’ubwonko ibyo bikenera kugira ngo umuntu abashe gukora no gutekereza neza, ari na yo mpamvu asanga siporo ikwiye kuba imwe mu ngeso za buri munsi.

Ubutumwa bwe kandi buhuza siporo n’umuco wo kugira intego no gushaka gutera imbere, ashingira ku rugero rwe bwite rwo kuva ku guterura ibiro 12 akagera kuri 14.

Ni ubutumwa yageneye cyane cyane urubyiruko, ariko bukaba bunareba buri wese ushaka kugira ubuzima bwiza no gukomeza gutera imbere binyuze mu bikorwa byubaka.

Inkuru zerekeye

Umuhanzi Nyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo mushya
Imyidagaduro

Umuhanzi Nyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo mushya

Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin muri muzika Nyarwanda no mu mukino wo gutwara imodoka, yashyize hanze Album nshya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” iriho indirimbo 10.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye
Imyidagaduro

Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye

Amakimbirane hagati ya DJ Brianne na Yago yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko Yago agarutse ku byo ashinja uyu mugore uvanga imiziki, na we akamusubiza mu butumwa burebure bumvikanamo ko atagishaka ubwiyunge hagati yabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana
Imyidagaduro

Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana

Rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr yambitse impeta umukunzi we w’umunyamideli akaba azwi no ku mbuga nkoranyambaga, Virginia Fonseca, nyuma y’umwaka umwe bakundana.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Uwamwise amazina yamenyekanye ! Diamond Platnumz na Zuchu berekanye umwana wabo
Imyidagaduro

Uwamwise amazina yamenyekanye ! Diamond Platnumz na Zuchu berekanye umwana wabo

Umuhanzikazi Zuchu hamwe n'umugabo we babyaranye bakoze ibirori byo kwerekana umwana baherutse kwibaruka. Ni ibirori batumiyemo imiryango, inshuti ndetse na bamwe mu bafite icyo basobanuye kuri bo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ishimwe Vestine yasabye gatanya (divorce) n’umugabo we
Imyidagaduro

Ishimwe Vestine yasabye gatanya (divorce) n’umugabo we

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi
Imyidagaduro

Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi

Taikun Ndahiro uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano, yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 10

Inkuru zishyashya

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta
Hanze

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye
Inkuru ku Rwanda

Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye

Umusaza w’imyaka 61 witwa Sengumuremyi Modeste yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, ruherereye mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Umuryango wa Barack Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa
Hanze

Umuryango wa Barack Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa

Barack Obama yatangaje ko imbwa y’umuryango we yitwaga Sunny, yari imaze imyaka 13, yapfuye. Yavuze ko iyi mbwa yari imwe mu bagize umuryango we bakundaga cyane.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka
Akazi

‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka

‎Umuhanzikazi Marina yifashishije indirimbo 'Uwera' ya Yvan Muziki , yamutanze amwita umugabo we nyamara batari babana mu buryo bwemewe n'amategeko.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Kagame na Wadagni basabye impande zombi kongera inzego ibihugu bifatanyamo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Wadagni basabye impande zombi kongera inzego ibihugu bifatanyamo

Perezida Kagame na mugenzi we wa Benin Romuald Wadagni bagiranye ibiganiro nyuma basaba abayobozi ku mpande zombi gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi no gushyira imbaraga mu nzego z’ubufatanye nshya, habyazwa inyungu gahunda zihuriweho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize