Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi
Imyidagaduro

Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 104 min gusoma
Umunyamakuru Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi

Taikun Ndahiro uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano, yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.

Ibi Taikun Ndahiro yabigarutseho mu iburanisha ry’urubanza rwe ryabaye ku wa 10 Nzeri 2026, aho Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko bumushinja icyaha cyo kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ko ku wa 26 Kanama 2026, uyu musore yarezwe n’Umudaso witwa Jean Pierre ndetse n’umupolisi witwa Gasasira, bavuga ko bagiye iwe bahamagawe na Kubwayo Lenzo.

Kubwayo Lenzo uzwi nka DJ Lenzo yahamagaye inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gusanga Taikun Ndahiro yifungiranye mu nzu babanagamo, ari kugerageza kwitwikiramo imbere.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu gihe bari bagezeyo, Taikun Ndahiro yakubise Umudaso umugeri ndetse agerageza no gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye, gusa biranga.

Ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yasanzwemo igipimo cy’urumogi cya 280, ari na ho bwashingiye bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Mu kwiregura, Taikun Ndahiro yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, icyakora avuga ko yatangiye urugendo rwo kurureka muri Mata 2026. Yasabye imbabazi z’igihe yamaze arukoresha, avuga ko yari azi ko ari icyaha.

Uyu musore yagaragarije Urukiko ko kuva yatangira urugendo rwo kureka urumogi, yagowe n’uko DJ Lenzo babanaga yarunywaga ndetse akanaruzana mu rugo, bikamusunikira kongera kurukoresha.

Ibi byatumye yigira inama yo gutandukana na DJ Lenzo, cyane ko ahamya ko nta kintu na kimwe yishyuraga mu rugo.

Taikun Ndahiro yagaragarije Urukiko ko nyuma yaje gusaba DJ Lenzo babanaga ko batandukana, ariko undi arabyanga. Yavuze ko icyo kibazo cyari cyaranageze no muri RIB, aho bandikiranye urupapuro rw’ibyo DJ Lenzo yagombaga gusohokana, ariko na bwo akanga kugenda.

Yagaragaje ko nyuma y’uko DJ Lenzo yanze kumuvira mu nzu, yasohoye ibintu bye asigamo igitanda, arangije atwika ibipapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba kugira ngo akunde agende.

Mu gihe yari muri ibyo, Taikun yavuze ko yatunguwe no kubona abapolisi babiri n’Umudaso umwe mu rugo iwe, bamusaba ko bamwambika amapingu.

Icyo gihe ahamya ko habayeho gushyamirana kuko yabanje kwanga kuyambara.

Umwunganira mu mategeko we yagaragaje ko yanze guhita ayambara kuko bamusanze mu nzu yambaye akenda k’imbere gusa.

Taikun Ndahiro yagaragarije Urukiko ko ari we ubwe wafunguriye abashinzwe umutekano, ndetse ko atigeze abakubita nk’uko babimushinja. Yavuze ko iyo aza kuba yarabakubise, yari kuba akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aho kuba icyo kwigomeka ku nzego z’umutekano.

Ati “Ibyo bise kwigomeka ni uko natinze kumva ibyo abapolisi bambwiraga byo kwambara amapingu.”

Umwunganira mu mategeko we yagaragarije Urukiko ko iyo aza kuba yarabakubise nk’uko babivuga, ikirego cye cyakabaye giherekejwe na raporo ya muganga.

Ku bijyanye no gushaka kwiyahura, Taikun Ndahiro yahakanye ko ari byo yari agambiriye, ahubwo avuga ko yari agamije gutera ubwoba DJ Lenzo kugira ngo ave mu nzu.

Ati “Iyo biba ibyo kwiyahura, nari gutwika umufariso twararagaho, ngacana gaz cyangwa nkakoresha insinga z’amashanyarazi. Ntabwo wakwiyahura ngo ucane impapuro!”

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 16 Nzeri 2026.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎Byarambabaje ! Harmonize yongeye gutandukana na Frida Kajala
Imyidagaduro

‎Byarambabaje ! Harmonize yongeye gutandukana na Frida Kajala

‎Umuhanzi ukomeye muri muzika ya Tanzania Harmonize, yemeje amakuru avuga ko yatandukanye na Frida Kajala byongera gushimangirwa ko bombi badashobotse iyo bigeze mu rukundo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
‎Keliiy yashimagije Burna Boy amwita umugiraneza
Imyidagaduro

‎Keliiy yashimagije Burna Boy amwita umugiraneza

‎Umunyamideri Keliiy Morgan yasobanuye ko gukorana na Burna boy wo muri Nigeria byari byiza kuri we ngo na cyane ko byahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye agereranyije n'abandi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 31
FC Barcelona igiye gusinyisha Jesus ku kayabo k’agera kuri 17,114,122,350 RWF
Imyidagaduro

FC Barcelona igiye gusinyisha Jesus ku kayabo k’agera kuri 17,114,122,350 RWF

Ikipe ya Arsenal igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye Gabriel Jesus wa Arsenal ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 17,114,122,350 nk’uko amasoko atandukanye dukesha iyi nkuru abitangaza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Ni mubyara wa Diamond Platnumz !  RJ the DJ yashimagije Abanyarwanda avuga ko abafata nk'abavandimwe
Imyidagaduro

‎Ni mubyara wa Diamond Platnumz ! RJ the DJ yashimagije Abanyarwanda avuga ko abafata nk'abavandimwe

‎Romeo George Bangula wamamaye nka RJ The DJ , Rom Jon(e)s mu Gihugu cya Tanzania ari mu Rwanda aho yazanye na Diamond Platnumz mu gitaramo bahafite. Uyu mugabo w'imyaka 39 y'amavuko watangiye ibijyanye n'umuziki muri 2010 kugeza ubu, mu butumwa yashyize ahagaragara bisa n'aho yabwandikiwe n'undi muntu yatomagije Abanyarwanda cyane.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Ni wowe umpoza amarira ndagukunda! Ubutumwa bwa Muyango Claudine ku muhungu we wujuje imyaka Itanu
Imyidagaduro

‎Ni wowe umpoza amarira ndagukunda! Ubutumwa bwa Muyango Claudine ku muhungu we wujuje imyaka Itanu

‎Miss Muyango Claudine waburanye urwo kumutandukanya n'umugabo we , yifurije isabukuru nziza y'amavuko, umwana wabo Miguel Kimenyi. Muri ubwo butumwa, Muyango Claudine yifurije ubuzima bwiza uwo mwana amusabira umugisha no gukurana ubwenge.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu
Imyidagaduro

‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu

‎Nyuma yo gutandukana n’umugore bari barakundaniye muri Pologne, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’inkumi y’i Kigali yitwa Isimbi Kevine, ashimangira ko ari we yihebeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26

Inkuru zishyashya

NESA igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
INKURU NYAMUKURU

NESA igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, saa munani z’amanywa (2:00 PM).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
AFC-M23 yatangaje umubare w’abapfiriye mu nkongi y’umuriro y’i Bukavu
Hanze

AFC-M23 yatangaje umubare w’abapfiriye mu nkongi y’umuriro y’i Bukavu

Ihuriro AFC-M23 ryatangaje ko abana n’abanyeshuri 24, barimo abakobwa 19 n’abahungu batanu, ari bo bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye amazu yo mu gace ka Tshimpunda ho muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben
Akazi

Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF
Hanze

AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF

Umukuru w'Igihugu cya Amerika Donald Trump, yasezeranyije ko buri muntu mukuru ufite ubwenegihugu bwa Amerika azahabwa amadolari 5,000, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani ritsinze amatora ya manda yo hagati rikagumana ubuyobozi mu Nteko Ishinga Amategeko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026
Imikino

Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026

Abakinnyi b’Abanyafurika umunya Morocco Achraf Hakimi n'umunya Senegal Sadio Mané bari mu bakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or 2026, mu gihe Afurika ifite abandi bakinnyi bahataniye ibihembo bitandukanye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 kuva ibi bihembo byatangira gutangwa.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’abandi
Inkuru ku Rwanda

Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’abandi

Umusaza w’imyaka yafatiwe mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi aryamanye n’umugore w’undi mugabo, umugore ahita ajyanwa kwa muganga.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize