
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, saa munani z’amanywa (2:00 PM).
NESA yatangaje ko iki gikorwa kizaba gihuriweho n’abanyeshuri bakoze ibizamini, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi.
Abashaka gukurikira umuhango wo gutangaza aya manota bazawureba imbona nkubone ku miyoboro ya YouTube ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ndetse n’uw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA.
NESA kandi yamenyesheje abanyeshuri bo mu mashuri abanza basubiyemo ibizamini ko amanota yabo azaboneka kuri SDMS, binyuze ku rubuga rwa NESA SDMS, guhera kuri uyu wa 11 Nzeri 2026.
Abanyeshuri, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri basabwe gukurikira imiyoboro yemewe ya NESA kugira ngo babone amakuru yizewe ajyanye n’itangazwa ry’aya manota.















