Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri
INKURU NYAMUKURU

‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 304 min gusoma
‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri

‎Nk'uko bigaragara mu itangazo ryasohowe abanyeshuri bakopeye bagiye kongera gukora mu rwego rwo kubarengera.

‎Amakuru mashya arebana n'amakosa yo gukopera no gukopeza ibizamini bisoza amashuri abanza bya 2025/2026

Kigali, ku wa 30 Kanama 2026.

‎Minisiteri y'Uburezi iramenyesha Abanyarwanda ko iperereza ku bikorwa byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by'umwaka wa 2025/2026 ryemeje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7,188 hirya no hino mu gihugu.

‎N'ubwo ubusanzwe uwakoze amakosa nk'aya ahanishwa gutesha agaciro ibizamini yakoze, iperereza ryagaragaje ko bimwe muri ibi bikorwa byo gukopera byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n'abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry'ibizamini.

‎Mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo, Minisiteri yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

‎Ibyo bizamini bizasubirwamo kuva tariki 2 kugeza tariki 4 Nzeri 2026.
‎Tariki 31 Kanama 2026, NESA izatangaza ingengabihe y'ibizamini, ibigo bizakorerwaho n'andi mabwiriza akenewe. Minisiteri na NESA bizakorana bya hafi n'abanyeshuri, ababyeyi, amashuri n'inzego z'ibanze kugira ngo iki gikorwa gikorwe neza mu buryo bwitondewe.

‎Minisiteri yongeye gushimangira ko ubuzirange bw'ibizamini bya Leta budashobora kugibwaho impaka. Bityo, izarushaho gukaza ingamba zo kunoza imitegurire y'ibizamini, kubirinda no kugenzura uko bikorwa.

Abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare urwo ari rwo rwose cyangwa bararebereye nkana ibikorwa byo gukopera no gukopeza bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Inkuru zerekeye

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 22 yashize
‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere
INKURU NYAMUKURU

‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere

‎North West w'imyaka 13 y'amavuko, yakoze amateka aririmba bwa Mbere mu gitaramo cyitabiriwe n'ababyeyi be bombi kabone n'ubwo batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko
INKURU NYAMUKURU

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko

‎Nyuma y'imyaka itatu, Diamond Platnumz yongeye guha ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu Mugi wa Kigali.Ni igitaramo Simba yahuriyemo na Bruce Melodie , Nel Ngabo na Ish Kevin.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Yatunguwe cyane ! Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri
INKURU NYAMUKURU

‎Yatunguwe cyane ! Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri

‎Umuhanzikazi Celine Dion yatunguwe n'imbaga nyamwinshi mu Mugi wa Paris mu Bufaransa ubwo yari yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO
INKURU NYAMUKURU

‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO

‎Mu gihe umuziki w'u Rwanda ugenda utera imbere umunsi ku munsi, bamwe mu bahanzi baririmba ku giti cyabo , bagenda bafata ingamba nshya ndetse n'amatsinda agafata ingamba nshya. Ni muri ubwo buryo, Uran Star nabo bakomeje indoto zo kwibagize abantu Urban Boyz no gukora ibidasanzwe muri muzika Nyarwanda.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 28
‎"Dolly Parton yaranshyigikiye ubwo nari maze kuba umutinganyi" ! Cheryl Wright  ‎
INKURU NYAMUKURU

‎"Dolly Parton yaranshyigikiye ubwo nari maze kuba umutinganyi" ! Cheryl Wright ‎

‎Cheryl Wright yabaye umuntu wa Mbere wemeye ko ari umutinganyi mu ruhame muri 2010 nyuma y'imyaka 4 (Ine) bimuvugwaho. Tariki tariki 25 Kanama 2026 nibwo Dolly Parton yapfuye, nyuma y'aho Cheryl usanzwe akinira ikipe ya Kansas City yahise atangaza ko hari ubufasha Dolly Parton yamuhaye nk'umuntu uryamana n'abo bahuje igitsina.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26

Inkuru zishyashya

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial
Imikino

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial

Ikipe ya DR Congo igiye kongera gushaka itike y’imikino y’igkombe cya Afurika 2027 nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Mexico, Canada na Amerika. Iyi kipe igiye gutangira ihura na Guinea Equatorial nk’uko byatangajwe na CAF.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo
Hanze

Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23, yafashe agace ka Kazinga gaherereye mu Karere ka Masisi , muri Kivu y’Amajyaruguru.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize