
Element umaze igihe atari mu Rwanda ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere, yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.
Producer akaba n’umuhanzi Element amaze hafi amezi
atanu yimukiye muri Amerika, aho yakomeje ibikorwa bye by’umuziki mu gihe akora
no ku byangombwa bimwemerera kuhakorera.
N’ubwo ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye
nshya, Element yakomeje gukora umuziki ndetse no gutunganya indirimbo z’abandi
bahanzi.
Mu rwego rwo gutegura album ye ya mbere, Element
yamaze gufata amajwi y’indirimbo yakoranye na Ne-Yo. Amakuru avuga ko igikorwa
cyo gufata amajwi cyarangiye, hasigaye gutunganya no gufata amashusho yayo.
Ne-Yo na we yagize uruhare mu gutunganya iyi ndirimbo
ndetse agira ibitekerezo mu gihe cy’ikorwa ryayo. Ne-Yo, amazina ye bwite akaba
ari Shaffer Chimere Smith, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba
n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika.
Yamenyekanye cyane mu 2006 ubwo yasohoraga album ye ya
mbere, “In My Own Words”, yari iriho indirimbo yakunzwe cyane “So Sick”.
Mbere y’uko amenyekana nk’umuhanzi, Ne-Yo yari
yaramenyekanye nk’umwanditsi w’indirimbo z’abandi bahanzi, aho yandikiye
abahanzi bakomeye indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga.
Mu ndirimbo ze zizwi harimo “Miss Independent” na
“Because of You”, mu gihe yanandikiye abahanzi nka Rihanna na Beyoncé.Ne-Yo
kandi afite ibihembo bitatu bya Grammy, akaba ari umwe mu bahanzi bafite izina
rikomeye mu njyana ya R&B ku rwego mpuzamahanga.
Indirimbo Element yakoranye na Ne-Yo izaba iri mu
zigize album ye ya mbere, ikaba itegerejwe n’abakunzi b’umuziki cyane.












