Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 73 min gusoma
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Sanga:
writer.umunsi.com

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

Ishimwe Thierry wamamaye mu mwuga wo Kubyina nka Titi Brown yahakanye amakuru akomeje kuvugwa ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa filime Bizimana Pamella, uzwi nka Innocente mu myidagaduro, avuga ko ari inshuti zisanzwe kandi bafitanye umubano wa hafi w'ubuvandimwe.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Titi Brown uri mu bagezweho mu Kubyina mu ndirimbo z'abahanzi, yavuze ko Innocente ari umuntu w’ingenzi kuri we ariko ko nta rukundo rwihariye ruri hagati yabo, bityo ko ibibavugwaho ari Ibihuha.

Titi Brown yagize ati: “Ni inshuti yange cyane... Innocente ntacyo mfataho pe! Ni mushiki wange Kandi Ntabwo wakundana na mushiki wawe".

Titi Brown  yavuze ko Innocente ari umuntu w’ingenzi kuri we ariko ko nta rukundo rwihariye ruri hagati yabo,

Titi Brown yavuze ko Innocente ari umuntu w’ingenzi kuri we ariko ko nta rukundo rwihariye ruri hagati yabo

Ubwo yahakanaga aya makuru, Titi Brown yanavuze ko muri iki gihe ari wenyine nta Mukunzi afite ndetse ko atangiye gukumbura kuba mu rukundo, nyuma y’amezi agera kuri atandatu atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we batagihuza.

Nyuma y'ayo magambo ya Titi Brown yihakana Innocente, Abantu bahise bavuga ko yirase ndetse ko nubwo yaba adakundana n'umuntu atagakwiye gukoresha amagambo nk'ayo yakoresheje agira ati "Ntacyo mfataho".

Titi Brown agarutse ku by'urukundo, Nyuma y'iminsi mike atangaje ko yaguze imodoka Nshya yo mu bwoko bwa BMW ikabakaba agaciro ka Miliyoni 34 z'Ananyarwanda bimushyura mu byamamare mu Rwanda bigenda mu modoka zihenze.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize