Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 43 min gusoma
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

Mu kiganiro Umuraperi Papa Cyangwe yagiranye na Televiziyo Isibo by'umwihariko mu kiganiro cy'Imyidagaduro cya The Choice Live, yavuze ko indirimbo ye "Reka Mbeho " n'abandi baraperi bari bayihuriyemo bafashe umwanzuro wo kuyisiba ku mbuga nkoranyambaga zabo zose kugirango bitandukanye n'abari batangiye kuyikoresha nabi.

Mu magambo ya Papa Cyangwe, yagaragaje ko ba babajwe no kumva indirimbo nziza bari bakoreye abakunzi babo, itangiye gukoreshwa n'abantu bakunze kwitwa 'inyangarwanda' (Kubera kuvuga nabi u Rwanda n'abayobozi barwo)  mu nyungu zitubaka, bityo bahitamo kuyisiba mu buryo bwo guca intege abanzi b'Igihugu bari batangiye kuyifashisha mu bikorwa bibi byabo.

Papa Cyangwe yagize ati:"Ibyo bicucu byayihinduriye ubusobanuro, indirimbo yari nziza biyikoresha mu nyungu zabyo" ariko tuzakora izindi nziza kuko dufite ibyiza byo gutanga ku bakunzi bacu. Ibyo 'bigarasha' bizakore izabyo twe twabonye tutagikeneye indirimbo iri kwifashishwa n'abanzi".

Papa Cyangwe yavuze ku isibwa ry'Indirimbo ye

Papa Cyangwe yavuze ku isibwa ry'Indirimbo ye

Uyu muraperi uri mu bagezweho mu Rwanda kandi yavuze ko ahari kandi na bagenzi be bari bakoranye bahari, bityo nibabona neza umwanya bazongera guhura bagakora ibindi bikorwa byiza.

Indirimbo 'Reka Mbeho' yasohotse mu ntangiro za Nzeri 2026, irimo Abaraperi barimo Papa Cyangwe,Riderman, Bulldog,Juno Kizigenza na Ish Kevin irakundwa cyane cyakora iza gukurwa ku mbuga zicuruzizwaho Umuziki, nyuma yo Kubona iri kwifashishwa n'abanzi b'u Rwanda mu nyungu zabo.

Papa Cyangwe ari mu myiteguro yo gushyira hanze Alubumu ye Nshya yise Never Broke Again ndetse aherutse kuyisogongeza abakunzi be, mu birori byitabiriwe n'abahanzi barimo Ish Kevin.

Iyi Alubumu ya Papa Cyangwe izumvikanaho abahanzi bakomeye mu muziki w'u Rwanda nka Ish Kevin, Racine,Bushali,Yampano n'abandi benshi.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Akoresha abagororwa abakahemba ! Umuvugizi wa Diddy yagize icyo avuga ku birego by’uko akoresha inzoga muri gereza
Imyidagaduro

Akoresha abagororwa abakahemba ! Umuvugizi wa Diddy yagize icyo avuga ku birego by’uko akoresha inzoga muri gereza

Umuvugizi w’umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yagize icyo avuga ku makuru avuga ko uyu muraperi akoresha ibikoresho bibujijwe birimo ‘Telefoni’ ndetse n’inzoga muri gereza, kandi ko ahemba abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo imwe n’imwe.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize