
Umuvugizi w’umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yagize icyo avuga ku makuru avuga ko uyu muraperi akoresha ibikoresho bibujijwe birimo ‘Telefoni’ ndetse n’inzoga muri gereza, kandi ko ahemba abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo imwe n’imwe.
Ku wa 29 Nzeri,ikinyamakuru NBC News cyatangaje inkuru ishingiye ku mafoto n’amashusho bivugwa ko yafatiwe muri gereza, ndetse n’ibiganiro yagiranye n’abafungwa bane batatangajwe amazina. Iyo nkuru yavugaga ko Combs yaba afite telefoni igendanwa na tablet byamugejejweho, kandi ko ahemba abandi bafungwa kugira ngo bamufashe mu mirimo irimo guteka, gukora isuku no kumumesera imyenda.
UMUVUGIZI WA DIDDY YAHAKANYE AYO MAKURU YOSE
Umuvugizi wa Combs, Juda Engelmayer, yagarutse k’ubutumwa bumwe yahawe NBC News, avuga ko amakuru akomeje gutangazwa ku buzima bw’umuhanzi Diddy akwiriye gufatwa nk’ibintu bisanzwe bitagomba guhabwa uburemere bukabije.
Yagize ati: “Ikintu cy’ingenzi ni uko Sean akomeje gukora igihano cye yubahiriza amategeko kandi ategereje yihanganye icyemezo cy’urukiko ku bujurire bwe.”n Engelmayer yavuze kandi ko gukomeza gukurikiranira hafi buri kantu kose ko mu buzima bwa Combs muri gereza byageze atari byo kuko ngo hari ababikuramo inkuru zitari ngombwa.
Urwego rushinzwe amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Federal Bureau of Prisons, rwo rwigeze kuvuga ko rutangaza amakuru make ku bibazo by’imbere mu buzima bw’abafungwa ku bw’umutekano wabo.
DIDDY YIGEZE KUVUGWAHO GUKORESHA INZOGA MURI GEREZA
Combs, ufite imyaka 56, afungiye muri gereza ya FCI Fort Dix muri New Jersey, ikaba ari gereza ifite umutekano wo ku rwego rwo hasi. Mu gihe ari muri gereza, yigeze kuvugwaho kugirana imirwano n’undi mufungwa, bikavugwa ko nyuma yaho yashyizwe mu gice cyihariye aho umufungwa aba wenyine.
Hari kandi raporo yigeze kuvuga ko Combs yakoresheje ndetse akanywa inzoga muri gereza, bikaba byaratumye itariki yari kuzarekurirwaho isubizwa inyuma. Icyo gihe umuvugizi we, Juda Engelmayer, yahakanye ayo makuru mu itangazo ryo mu Gushyingo 2025.
ITARIKI DIDDY AZAREKURIRWAHO YAKOMEJE GUHINDUKA
Combs yafunzwe muri Nzeri 2024, ubu akaba ari kurangiza igihano cy’amezi 50 muri FCI Fort Dix nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamijwe ko bakora imibonano mpuzabitsina. Ubwo yacirwaga urubanza mu Kwakira 2025, yari ateganyijwe kurekurwa ku wa 8 Gicurasi 2028.
Nyuma, itariki ye yo kurekurwa yarahindutse inshuro zitandukanye, rimwe ikongerwa ndetse nyuma ikagabanywa. Amakuru y’inyandiko z’abafungwa yasuzumwe ku wa 29 Nzeri agaragaza ko ubu ateganyijwe kurekurwa ku wa 21 Mutarama 2028.
Abunganira Combs mu mategeko bakomeje kujuririra igihano yahawe, basaba ko umwanzuro wamuhamije ibyaha uhindurwa. Combs akomeje guhakana ibirego byose by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Uretse urubanza rwamuhesheje igihano cy’igifungo, kandi aracyakurikiranywe mu manza zirenga 70 z’imbonezamubano ziri hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.














