
Bahavu Jeanette wamamaye muri Cinema Nyarwanda yongeye gusubiza abantu bamwatatse nyuma yo kuvuga ku bya gatanya ya Vestine n'umugabo we , avuga ko kumwataka bitakuraho ikimwaro bafite.
Mu nyandiko ye yagize ati:"Harabibwira ko kunyataka byabakuraho isoni n'ikimwaro, ndetse bikabafasha kwihangana nubwo baba banyura mu bihe bikomeye".
Yakomeje agira ati:"Mukundwa, niba ibyo bigufasha koko, Komerezaho (courage) cyane. Kumenya ko hari umuntu wemera kwitanga no gukomeza guhagarara ku cyo yemera: ni ikintu gifite agaciro.
Ariko gusebya cyangwa gucuruza uwigeze kwita uwawe, si inzira yo gukira cyangwa kubaka. Ntiwakabaye useka utyo umwicariye nkutarigeze kumumenya!
Uwiteka amurengere".
Bahavu Jeanette ati:"Icyo musabira ni uko Imana yamubambira amahema yayo, ikamuhisha ahantu umwanzi atagera.
NoDivorce. Yesu Kristo ntiyanga umunyabyaha, ariko kandi ntiyita icyaha icyiza. Urukundo ntirusobanura kwemeranya n'ikibi; ahubwo rutera umuntu gushaka ukuri, gukira no kubaka".
Bahavu yaherukaga kuvuga nubwo Vestine yanyuze mu bihe bikomeye mu rushako rwe, ndetse akagera n’aho afata icyemezo cyo gusaba gatanya, atagomba kwibanda gusa ku byamubabaje, ahubwo ko akwiriye no kureba uruhande rwiza rw’ibyo yanyuzemo.
Ibi Bahavu yabigarutseho mu kiganiro cyamaze isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda 28 yahuriyemo n’umugabo we, Fleury Legend, cyanyuze ku muyoboro wabo wa YouTube witwa “Fleury & Janet”.
Bahavu yagarutse ku ibaruwa ndende Vestine aherutse gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu muririmbyi yavuze ku ngorane yanyuzemo mu rugo rwe na Idrissa, anasobanura zimwe mu mpamvu zamugejeje ku gufata icyemezo cyo gusaba gatanya.
Mu butumwa bwe, Bahavu yasabye Vestine kutareba gusa ku makosa n’ibikomere byabaye hagati ye n’umugabo we, ahubwo akagira umwanya wo kwibuka n’ibyiza byaranze ubuzima bwabo.














