
Amavubi arakira Libéria ya Adil aho asabwa gutsinda uyu mukino mbere yo guhura na Cap Vert iwabo Tariki 29 Nzeri 2026
Amavubi agiye gutangira uru rugendo rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy'Afurika kizabera Tanzania,Uganda na Kenya.
U Rwanda ruri mu itsinda K aho ruri kumwe na Liberia,Mali na Cape Vert.
Umukino wa mbere ufungura u Rwanda rurakina na Liberia itozwa na Adil Muhammad wanyuze muri APR FC, tariki 25 Nzeri 2026 mu gihe umukino wa kabiri uzaba tariki 29 Nzeri na Cape Vert ubere muri Cap Vert. Mu gihe indi mikino y'umunsi wa Gatatu izaba mu kwezi kwa cumi na biri (12) Ukuboza 2026.
U Rwanda rukaba rufite inyota yo kongera gusubira mu gikombe cy'Afurika kuko ruherukayo mu mwaka wa 2004 ubwo cyaberaga muri Tunisia.
Umukino ukaba uzabera kuri Stade Amahoro ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18H00). Aho Abanyarwanda bose basabwa kuzaza gushyigikira ikipe y'Igihugu Amavubi kugira ngo yegukane amanota atatu ya mbere nkuko bizwi ko umufana ari umukinnyi wa 12.
Leroy Mickels anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati:"Twiteguye gutangira imikino yo gushaka itike ya AFCON. Sinabashimira bihagije ku rukundo mutugaragariza. Ejo, reka tuzabyine kuri stade no mu gihugu hose 🇷🇼".
Twese nk'Abanyarwanda turasabwa kuza gushyigikira Amavubi tugura itike kugira ngo tuzabe tuhibereye ntituzabarirwe inkuru ngo byagenze gute.
Kugura tike n'ugukunda akanyeri cyangwa ukajya k'urubuga.














