
Noam Fritz Emeran ukinira FC Stade Lausanne-Ouchy yo mu Busuwisi, yatangaje ko kudakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kandi yaramwifuje kuva kera, ari igihe cyari kitaragera kuko yifuzaga gukina ari ku rwego rwiza.
Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026.
Yabajijwe impamvu yatinze gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, avuga ko byatewe n’uko yabonaga ataragera ku rwego rwiza nk’urwo yifuzaga guserukana imbere y’Abanyarwanda.
Ati “Kuva ndi umwana nari nzi ko nzakinira u Rwanda kuko ni igihugu cyanjye ni ho nkomoka. Si n’ibyo gusa kuko n’umubyeyi wanjye yararukiniye. Zari inzozi rero.”
“Ahubwo nararebaga nkasanga igihe ntabwo kiragera, ntegereza igihe nzaba ndi ku rwego rwiza ku buryo nkina kandi ngatanga umusaruro ukwiriye igihugu cyanjye. Icyo gihe ni iki, abafana bazaze badushyigikire natwe tuzabaha ibyishimo.”
Uyu musore uheruka gutandukana na Groningen FC mu Buholandi, yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na Nyina w’Umunyarwandakazi.
Mu Ugushyingo 2019 ni bwo yasinye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga nyuma yo kuzuza imyaka 17.
Yatangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, mbere y’uko yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie yari mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens yari mu Cyiciro cya Mbere.
Nubwo uyu mukinnyi yari atarakinira ikipe ya mbere ya Amiens, ntibyabujije amakipe arimo Manchester United kumutera imboni, mu 2019 asinyira iyi kipe yo mu Bwongereza by’umwihariko mu irerero ryayo ayivamo mu 2023.
Ni umwe mu bitezwe ubwo u Rwanda ruzaba rutangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, yaba mu mukino uzabahuza na Liberia ku wa 25 Nzeri, n’undi wa Cap-Vert uzaba ku wa 29 Nzeri 2026.














