‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi”   Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we
Akazi

‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi” Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 233 min gusoma
‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi”   Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Umuhanzi Peter Okoye, umwe mu bagize itsinda rya P-Square, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Federal i Lagos ko yahawe hafi miliyoni 800 z’amadolari ($800,000) mu mafaranga y’uburenganzira bwo gukoresha no gucuranga indirimbo za P-Square, ariko avuga ko mukuru we Jude Okoye nta mafaranga yabonye kuri yo.

‎Peter yabivugiye mu buhamya yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga imbere y’Umucamanza Alexander Owoeye ku wa Kabiri, ubwo yabazwaga n’umwunganizi wa Jude, Clement Onwuewunor, SAN.

‎Jude Okoye n’ikigo cye Northside Music Limited bakurikiranyweho ibyaha birindwi byatanzwe n’Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’ubukungu n’imari muri Nigeria, EFCC kuko barimo gukekwaho, kunyereza cyangwa gukoresha nabi amafaranga angana na N1.3 billion na $1 million gusa  Jude aka a ahakana ibyo aregwa.

‎Mu iburanisha, Peter yabajijwe ku byo yari yaravuze mbere ko Jude yatinze amezi arenga atatu kumuha inyandiko zigaragaza amafaranga yavuye mu burenganzira bw’indirimbo za P-Square, nyuma yo kuzimusaba mu 2022.

‎Igihe yabwirwaga ko ubusabe bwakozwe ku wa 16 Ukwakira, maze inyandiko zigatangwa nyuma y’iminsi itandatu, Peter yavuze ko yari yarabanje gukora ubundi busabe.

‎Gusa, ubwo yasabwaga kugaragaza ibimenyetso by’uko yari yarabanje kubisaba, Peter yemeye ko nta kimenyetso afite kandi ko atibuka neza igihe yabikoreye.

‎Peter kandi yemeje ko yahawe raporo y’amafaranga y’uburenganzira bw’umuziki yakusanyijwe hagati ya 2016 na 2022. Yasobanuye ko iyo raporo yari yasabwe nyuma y’uko hari abashoramari bashakaga kugura uburenganzira bwo gutunga no gukoresha umuziki wa P-Square mu bindi bintu byabo.

‎Peter yemeye ko yakiriye hafi $800,000 yaturutse muri SACEM, ariko ashimangira ko ayo mafaranga yari agenewe we n’impanga ye Paul Okoye, atari Jude.

‎Ubwo yabazwaga niba yaramenyesheje Jude ko ayo mafaranga yishyuwe, Peter yarashubije ati:“Oya, amafaranga yari ay’abahanzi.”

‎Peter kandi yavuze ko Jude atari umwe mu bagize P-Square, nubwo hari amashusho y’indirimbo z’itsinda yayoboye mu gihe cyashize. Yongeyeho ko we na Paul ari bo bandikaga kandi bagakora indirimbo z’itsinda.

‎Urukiko rwimuriye urubanza ku wa 8 n’uwa 9 Ukuboza 2026, kugira ngo iburanisha rikomeze.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukobwa w'uburanga Sandra Ishimwe yasabye ababyeyi kwigisha abana guhitamo neza abo bakundana
Imyidagaduro

Umukobwa w'uburanga Sandra Ishimwe yasabye ababyeyi kwigisha abana guhitamo neza abo bakundana

Umukinnyi wa filime nyarwanda Sandra Ishimwe, wamenyekanye cyane muri City Maid, yatanze ubutumwa ku bagore n’ababyeyi, abasaba kwigisha abana babo guhitamo neza abo bazakundana na bo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Amashusho y’ubukwe bwa Vestine na Ouedraogo yakuwe kuri YouTube
Imyidagaduro

Amashusho y’ubukwe bwa Vestine na Ouedraogo yakuwe kuri YouTube

Amashusho y’ubukwe bw’umuhanzi Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo bwabaye tariki ya 5 Nyakanga 2025 yakuwe ku rubuga rwa YouTube.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
‎Micky yasobanuye impamvu yatumye ajya mu mategeko gutanga ikirego
Imyidagaduro

‎Micky yasobanuye impamvu yatumye ajya mu mategeko gutanga ikirego

‎Mu butumwa Micky yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atigeze yifuza ko hari uwajya mu bibazo kubera we cyangwa ngo afungwe ariko ko ngo igihe kigeze. Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ibaruwa ye uko yakabaye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize
Minisitiri Dr Bizimana yasabye abasoje ibihano bya Jenoside kubwiza imiryango yabo ukuri
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Dr Bizimana yasabye abasoje ibihano bya Jenoside kubwiza imiryango yabo ukuri

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye abagore 78 bitabiriye icyiciro cya cyenda cy’amahugurwa agenewe abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura gusoza ibihano, kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kubwiza ukuri abo mu miryango yabo basanze bacyinangiye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize