Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026
Akazi

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026

ADAM Yannick2026 Nzeri 59 min gusoma
Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026
Sanga:
writer.umunsi.com

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Nzeri 2026. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe byahindutse muri uyu mwaka w'imikino.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ni bwo hatangira shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda BK Pro League 2026-27. Hateganyijwe imikino itatu iza gukinwa kuri uyu munsi.

Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa mbere wa BK Pro League 2026-2027

Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa mbere wa BK Pro League 2026-2027

Bimwe twamenya kuri iyi shampiyona yahinduriwe izina nyuma yo Kubona Umuterankunga ikava ku izina rya Rwanda Premier League ikitwa BK Pro League. Ibi byatangiye mu mpera za shampiyona y'umwaka ushyize aho Rwanda Premier League yarimaze gusinyana na Banki ya Kigali. Bakaba barasinyanye amasezerano y'imyaka itanu.

Ibihembo byariyongereye.

Ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona itsinze imikino yose, izegukana Miliyoni 145 Frw. Bivuze ko ni miliyoni 80!(80M) zo gutwara Shampiyona,Miliyoni 34(34M) zo kuba yatsinze imikino yose ya BK Pro League n'ubwo bigoye. Kuko buri kipe izajya itsinda umukino izajya ihabwa miliyoni imwe(1M). Amafaranga Miliyoni 31 (31) baha ikipe ku mwaka yavuye kuri miliyoni 10 (10M) ikipe yahabwaga nyuma yo kubona Umuterankunga wa shampiyona ariwo Banki ya Kigali.

Ibihembo byariyongereye ku makipe akina Shampiyona BK Pro League 2026-2027

Ibihembo byariyongereye ku makipe akina Shampiyona BK Pro League 2026-2027

Mu mwaka w’imikino ushize 2025-26, buri kipe yakinaga BK Pro League yagenerwaga inkunga ya Miliyoni 10 (10) ariko ubu iyo nkunga yarazamuwe igera kuri Miliyoni 31 (31)  nyuma yo kubona Umuterankunga witirirwa shampiyona ariwo Banki ya Kigali.

Buri kipe izajya itsinda umukino muri BK Pro League izajya ihembwa 1,000,000 Frw yatanzwe n'umuterankunga SKOL

Abasifuzi bahawe inkunga

Rwanda Premier League iherutse gutangaza ko yageneye abasifuzi ba BK Pro League inkunga ya Miliyoni 46 Frw. Bivuze ko buri musifuzi azajya abona ibihumbi 30 (30K) kuri buri mukino yasifuye ariko agomba gufungura konte(Compte) muri Banki ya Kigali, yiyongera ku bihumbi ijana (100K) yabonaga.

Amakipe mashya muri Shampiyona no guhindura amazina.

Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino BK Pro League 2026-27, izaba ifite amakipe abiri mashya yazamutse hiyongereyeho n' indi imwe yahinduye izina ariyo Sunrise FC na Étoile de l’Est zazamutse mu cyiciro cya mbere zisimbuye As Muhanga FC na Rutsiro FC zamanutse mu cyiciro cya Kabiri zombi zibarizwa mu ntara y'i Burasirazuba. Ukongeraho na As Kigali FC yahinduye izina ikitwa Kigali FC.

Amakipe yabonye abafatanyabikorwa bashya andi atakaza abo yarafite.

Rayon Sports FC, Kiyovu Sports Club na Gasogi United FC, zose zungutse umufatanyabikorwa witwa ‘Jayrutty Investment Ltd’. Zikaba zarasinyanye nawe mu mpera za shampiyona ya 2025-2026 ariko amasezerano agomba gutangira mu mwaka w'imikino wa 2026-2027.

Jayrutty yabaye umufanyabikorwa w'amakipe atatu mu gihe cy'imyaka itanu aho izajya iyambika

Jayrutty yabaye umufanyabikorwa w'amakipe atatu mu gihe cy'imyaka itanu aho izajya iyambika

Ni Ikompanyi isanzwe izwiho kwambika amakipe mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati kuko niyo yambika SIMBA FC yo muri Tanzaniya.

Rayon Sports FC nyuma yo kumara imyaka myinshi yambara SKOL imbere mu gatuza nk'umufatanyabikorwa mukuru yahinduye umufanyabikorwa ariwe Banki ya Kigali.

Amakipe yahinduye abatoza.

Mu batoza 18 bari mu makipe akina BK Pro League 2025-2026, umunani muri bo bazakomezanya n’amakipe barimo.

Abo barimo uwa Gorilla FC, uwa Rayon Sports FC, uwa APR FC, uwa Gasogi United Fc,   uwa Marine FC, uwa Etincelles FC,  uwa Al-Merreikh FC n'uwa  Musanze FC.

Abatoza  bahinduye amakipe barimo ndetse amakipe amwe azana abatoza bashya.

Nyuma y'uko Shampiyona yu mwaka 2025-2026, irangiye amakipe amwe yahisemo gutandukana n'abatoza bayitozaga kuko bamwe babaga barangije amasezerano ntibayongere.

Kiyovu Sports Club yazanye umutoza mushya ukomoka mu bwongereza nyuma yo gutandukana Haringingo akajya muri Rayon Sports FC ntabwo yamusimbuje ahubwo ikipe yagumanye n'umutoza wungirije kugeza shampiyona irangiye.

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports club ukomoka mu bwongereza Harrison

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports club ukomoka mu bwongereza Harrison 

Gicumbi FC yazanye Rutfi watandukanye na Rayon Sports FC ubwo yaravuye muri Mukura VS utarufite ikipe wasimbuye Bisengimana Justin wagiye muri As Kigali FC yabaye Kigali FC.

Etoile de l'Est FC nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yahise izana Mbarushimana Shaban wavuye muri  As Kigali FC (Kigali FC), Gatera Moussa wagiye muri Bugesera FC avuye muri AS Muhanga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri, Banamwana Camarade wagiye muri Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere avuye muri Bugesera FC, Bisengimana Justin wagiye muri AS Kigali FC(Kigali FC) avuye muri Gicumbi FC  Nshimiyimana Canisius wagiye mu Amagaju FC avuye muri Mukura VS.

Mu Rwego rwo kuzamura shampiyona y'u Rwanda BK Pro League hahuguwe  abahuzabikorwa b’imikino (Coordinateur de Match)

Ni ubwa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, hagiye kubaho abahuzabikorwa b’imikino (Coordinateur de Match) aba bahuzabikorwa bahuguwe ku kazi bagomba gukora kuri match kugira ngo match igende neza. Bakaba bari butangire akazi ku mikino y'uyu munsi.

Nyuma y'impaka nyinshi zabayeho nyuma yo gutanga ibihembo by'umwaka ushyize w'imikino muri BK Pro League ndetse no gutanga igikombe aho umutoza wa APR FC atishimiye uko ibihembo byatanzwe. Aho yavugaga ko umukinnyi we Djibril ariwe wagombaga kuba Umukinnyi mwiza w'irushanwa ndetse nawe akaba umutoza mwiza avuga ko ikipe yo muri Sudan itagombaga guhabw igikombe cya Shampiyona BK Pro League 2025-2026 .

Uyu mwaka w'imikino 2026-2027 hasohotse amabwiriza mashya ajyanye n'amakipe yo muri Sudan akina BK Pro League. Amabwiriza mashya avuga ko ikipe yo muri Sudan nayo igomba kwandikisha abakinnyi 33 nkuko amakipe yo mu Rwanda aribo yandikisha.. ikipe yo muri Sudan izatwara Shampiyona BK Pro League 2026-2027  izahabwa Igikombe cy’icyubahiro (Honorary Trophy)

Nk'uko na none byasabwe n'ishyirahamwe ry'umupira wabo muri Sudan ikipe yo muri Sudani yemerewe kujya ibanza mu kibuga abakinnyi batandatu batari abanya-Sudani mu gihe ku rupapuro rw’umukino, batagomba kurenga umunani.

Aya makipe ariko yemerewe kubona ibihembo bihabwa umukinnyi witwaye neza ku mukino.

Iyi shampiyona y'uyu mwaka hazakinwa imikino 692.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Mu Bufaransa imyigaragambyo y'abanyeshuri yafashe indi ntera
Akazi

Mu Bufaransa imyigaragambyo y'abanyeshuri yafashe indi ntera

U Bufaransa, kimwe mu bihugu bigize G7, burimo guhangana n’imyigaragambyo ikomeye.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi
Akazi

Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko kuba Cap-Vert yaragaragaje urwego rwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bitamuteye ubwoba bwo kuyikuraho amanota mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi”   Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we
Akazi

‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi” Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we

‎Umuhanzi Peter Okoye, umwe mu bagize itsinda rya P-Square, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Federal i Lagos ko yahawe hafi miliyoni 800 z’amadolari ($800,000) mu mafaranga y’uburenganzira bwo gukoresha no gucuranga indirimbo za P-Square, ariko avuga ko mukuru we Jude Okoye nta mafaranga yabonye kuri yo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka
Akazi

‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka

‎Umuhanzikazi Marina yifashishije indirimbo 'Uwera' ya Yvan Muziki , yamutanze amwita umugabo we nyamara batari babana mu buryo bwemewe n'amategeko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben
Akazi

Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 11

Inkuru zishyashya

President Donald  Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame
INKURU NYAMUKURU

President Donald Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald John Trump i Washington DC ,USA Tariki 21 Ukwakira 2026 yongeye kugirana amakimbirane n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ibibazo ku Burusiya, aho yabise “abanyamakuru b’ibicucu” ndetse akababwira ko “nta kintu na kimwe bazi.”Batangangaza ibinyoma.

Sammyart Useramasaha 1 yashize
Christiano Ronaldo Ibyo Kuba iPhone 18 Yarasohotse Ntibimuhangayikishije.
Imikino

Christiano Ronaldo Ibyo Kuba iPhone 18 Yarasohotse Ntibimuhangayikishije.

Christiano Ronaldo akomeje kugarukwaho nyuma yo kugaragara mubitangazamakuru mugihe cy'imyitozo agitunze iPhone 15 Pro yasojotse 2023 ,Mugihe Apple igeze Kuri iphone 18 muri 2026.

Sammyart Useramasaha 15 yashize
Benshi bamaze gukuramo ayabo na we kuramo ayawe ! Uwa Social App ikomeje kubyimbya imifuko y’abayikoresha
Inkuru zamamaza

Benshi bamaze gukuramo ayabo na we kuramo ayawe ! Uwa Social App ikomeje kubyimbya imifuko y’abayikoresha

Urubuga rwa Uwa Social App ruhuza Abanyafurika muri rusange mu kumurika imico itandukanye , kugaragaza ibyo abantu bakora ndetse kumenyana (Connection) , rumaze kuba isoko y’ubukire kuri bamwe kuko bagenda bungikiraho amafaranga menshi cyane. Uwa Social App uyibona unyuze kuri Google , Play Store cyangwa App Store.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Rayon Sports FC :Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buracyafitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.
Imikino

Rayon Sports FC :Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buracyafitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.

Umuyobozi wa Rayon Sports FC mbere yuko ikipe ijya muri Mozambique yavuze ko bagifitiye umutoza icyizere ni nyuma y'uko harigiye hanze Amakurub yavugaga ko ashobora gusezererwa. Umuyobozi wa Rayon Sports FC yavuze ko abafana badakwiriye gushinja abakinnyi imbaraga nke kuko umusaruro utaboneka umukinnyi atahembwe neza

ADAM Yannickamasaha 19 yashize
Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?
Hanze

Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?

Imikoranire hagati y'uwahoze Ari Prezida wa Congo Joseph Kabila Kuva Mutarama 2011 Kugeza 2026 na M23 yibazwaho byinshi nko kuba M23 n'abanyamulenge muri rusange barakomeje gutotezwa ubwo Kabila yari kubutegetsi ariko ubu Akaba yiyunze nabo.

Sammyart Useramasaha 19 yashize
Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki
Iyobokamana

Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavuze ko urugendo rwe rw’imyaka isaga 20 mu muziki rwamuhuje n’ibyishimo, imbogamizi n’ibihe byamuciye intege, ariko byose bikamwigisha gushima Imana no gukomeza umurimo w’ubuhanzi. Ni ubutumwa azashingiraho mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 40 amaze avutse n’imyaka irenga 20 amaze mu muziki.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize