Gen Bunyoni twasanze ntakindi kibazo yateza ! Perezida w’Uburundi yavuze ko nta kibazo cy’inzara ki kirangwa mu Gihugu cye
Akazi

Gen Bunyoni twasanze ntakindi kibazo yateza ! Perezida w’Uburundi yavuze ko nta kibazo cy’inzara ki kirangwa mu Gihugu cye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 187 min gusoma
Gen Bunyoni twasanze ntakindi kibazo yateza ! Perezida w’Uburundi yavuze ko nta kibazo cy’inzara ki kirangwa mu Gihugu cye
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko urebye ntakibazo cy’inzara ki kibarizwa mu Gihugu cye ndetse ko ntandwara ya bwaki ikiharangwa kuva yajya ku buyobozi. Ndayishimiye kandi yagaragaje ko Gen Bunyoni yarekuwe kubera ko basanze ntakibazo kindi yateza Leta.

Ibyo yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’Umunyamakuru wa Yaga Burundi cyatambutse ku muyoboro wa YouTube kuri ‘YouTube Channel yabo ‘Yaga Burundi’.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru yagize ati:”Ku wa 18 Ruheshi 2020 urafashe intahe yo kurongoora kino Gihugu, ni izihe ntambamyi zibiri waba warabonye ugitangura amabanga y’Umukuru w’Igihugu , uyu munsi uravuga ati’Izi ndabona ko nazikuye mu nzira ?”.

Mu gusubiza , Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yagize ati:”Intambamyi kugira uzibone ibintu uvuga uti’biba byihuta ngo bive mu nzira. Ubyumvira mu cyivugo natanguje, navuze nti ‘Umunwa wose uronke icyo ufungura, urabyumva ko hari inzara, umufuko uronke amahera  bica byumvikana ko umufuku wari ukennye. Hama mvuga ngo twese turi kumwe birashoboka byerekana ko twari dutatanye, abantu badashyira hamwe ngo dukorere hamwe. Turi kumwe twese birashoboka”.

Yakomeje agira ati:”Hari imyidogo myinshi mu rwarura. Ahantu hose naca bavuga ubushomeri , ubushomeri, kugishaka aho niyumvira , none ubushomeri tuzobuvamo gute ? Reka mpamagare urwo rwaruka nyine, si inca bwenge ? Twicarane turebe uko twova muri ubwo bushomeri”.

Evariste Ndayishimiye avuga ko kugeza ubu hari byinshi bimaze guhinduka mu ntekerezo zabo bivuye mu biganiro yagiranye na bo.

Ati:”Ubu ndebye umutima w’urwaruka ingene umeze, n’ingene wari umeze ico gihe, ….. Ndavye inzara yari ihari , uno munsi nkaraba ingene , abenegihugu banyirigwako bambwira ngo turime, ‘duhe isoko rero’. Niho naciye mbona ko mu Burundi ntabagwizatunga dufite kuko iyo tuba tubafite baba barangura ibyo byo kurya bakajya kubishora”.

Yemeza kugeza ubu mu Burundi hari ibiryo ndetse ko ntanabwaki iharangwa.

Ati:”Njye icyo nguma ndaba , ndaba Kwashi (Bwaki), ntayo mbona. Buriya iyo utabona Kwashi, abantu baba bariye. Rero ibyo byarigamye, tugire Leta nkozi , Leta mbyeyi”.

Evariste Ndayishimiye kandi avuga mu bindi yagejeje ku Gihugu cye , harimo uko atakibona ibibazo byinshi by’abamwandikira nyuma y’aho atangiye telefone ngo buri Murundi wese amugezeho ikibazo cye ndetse akaba yaratoje n’abandi bayobozi gukemura ibibazo mbere y’uko bimugeraho.

Ku rundi ruhande kandi avuga ko kugeza ubu mu Burundi hatakirangwa nyakatsi nyamara mu myaka yashize, warasanga ‘Mubitoki’ no mu zindi Ntara zitandukanye (Muruyigi), bose batuye muri Nyakatsi , bityo agaragaza ko yafashije abaturage be kuva muri nyakatsi ndetse n’amatara bakaba barayabonye.

Agaruka kuri General Bunyoni warekuwe, Evariste Ndayishimiye yasobanuye ko basanze ntakindi kibazo yatera Leta bahitamo kumurekura ariko bamuha ibyo atagomba gukora birimo no kujya hanze y’Igihugu.

20250121044416000000 (1).jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 56 zashize
Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi
Akazi

Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko kuba Cap-Vert yaragaragaje urwego rwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bitamuteye ubwoba bwo kuyikuraho amanota mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi”   Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we
Akazi

‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi” Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we

‎Umuhanzi Peter Okoye, umwe mu bagize itsinda rya P-Square, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Federal i Lagos ko yahawe hafi miliyoni 800 z’amadolari ($800,000) mu mafaranga y’uburenganzira bwo gukoresha no gucuranga indirimbo za P-Square, ariko avuga ko mukuru we Jude Okoye nta mafaranga yabonye kuri yo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka
Akazi

‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka

‎Umuhanzikazi Marina yifashishije indirimbo 'Uwera' ya Yvan Muziki , yamutanze amwita umugabo we nyamara batari babana mu buryo bwemewe n'amategeko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben
Akazi

Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 11
Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026
Akazi

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Nzeri 2026. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe byahindutse muri uyu mwaka w'imikino.

ADAM Yannick2026 Nzeri 5

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 15 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 1 yashize