
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Umwongereza Nicholas de-Long nk’ushinzwe iterambere ry’abakiri bato muri ruhago.
Ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, FERWAFA yatangaje ko Nicholas de-Long yinjiye mu itsinda rishinzwe guteza imbere impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Nicholas de-Long afite ubunararibonye mu kuvumbura no guteza imbere impano z’abakiri bato, ndetse no mu gutoza. Yakoze mu makipe atandukanye yo mu Bwongereza arimo Portsmouth, Southampton, Bristol Rovers na Norwich City.
Afite kandi impamyabumenyi y’ubutoza yo ku rwego rwa UEFA A. Yanyuze kandi muri Aris FC yo mu Bugiriki ndetse no mu makipe y’igihugu y’u Buhinde.
Muri FERWAFA, azafatanya na Frédéric Crebiller, usanzwe ashinzwe gushakisha no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse na Gérard Buscher, Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA.
Aba bayobozi bazakorana mu gushyiraho uburyo bunoze bwo kuvumbura abana bafite impano, kubatoza no kubafasha kuzamura ubushobozi bwabo kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira abakinnyi beza b’ejo hazaza.











