Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Ass. Editor2026 Ukwakira 25 min gusoma
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Sanga:
writer.umunsi.com

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Dr. Jared Meacham, inzobere mu mirire yemewe, akaba n’umutoza mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri, avuga ko we atibanda cyane ku gukurikirana buri ntungamubiri , ahubwo yubaka amafunguro ashingiye kuri poroteyine, ibiribwa bikungahaye kuri fibre ndetse n’ubwoko butandukanye bw’ibiribwa.

1. Tegura amafunguro ushingiye kuri poroteyine na fibre: Meacham avuga ko aho guhora uhangayikishijwe no kugera ku mubare runaka kuri buri funguro, wakwibanda ku guhitamo ibiribwa bisanzwe bikungahaye kuri poroteyine, fibre n’izindi ntungamubiri.
Uurugero mu gitondo ushobora kurya oatmeal, akongeramo amavuta y’ubunyobwa na poroteyine. Nyuma yo gukora imyitozo ngororamubiri, ushobora kongera kurya amagi n’imbuto.

Ku ifunguro rya saa sita, ahuza ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine nk’inkoko, amafi, inyama z’inka zidafite ibinure byinshi, hamwe n’ibiribwa bikungahaye kuri fibre nka lentils, ibishyimbo by’umukara, ibijumba, quinoa cyangwa umuceri, ndetse n’imboga zitandukanye.
Avuga ko oats, ibinyamisogwe, imbuto z’amoko atandukanye, imbuto z’ibiti n’imboga ari bimwe mu biribwa bimufasha kubona fibre no kubona ingufu akenera mu myitozo no mu gusana umubiri nyuma yayo.

Icyakora, ibipimo by’ibiribwa Meacham arya bijyanye n’ingano y’umubiri we, ibikorwa byinshi akora n’intego ze zo gukora imyitozo yongera imbaraga. Ntabwo bisobanuye ko buri muntu agomba kurya ibipimo nk’ibye.

Icy’ingenzi umuntu yakwigiraho ni ukugira isoko ya poroteyine n’ibiribwa bikomoka ku bimera bikungahaye kuri fibre kuri buri funguro, hanyuma ingano akayihuza n’uko umubiri we umeze, ibikorwa akora n’ibyo akenera mu mirire.

2. Meacham ntashingira ku ifunguro rimwe ngo rimufashe kubona poroteyine cyangwa fibre nyinshi. Ahubwo agerageza kubibona mu mafunguro atandukanye mu masaha y’umunsi.

Avuga ko akenshi afata hafi garama 30 za poroteyine kuri buri gihe cyo kurya, inshuro nibura eshanu ku munsi. Ibi bishobora kumugeza kuri garama 150 cyangwa zirenga ku munsi.

Urugero, aho kurya poroteyine hafi ya yose ku mugoroba, ushobora kugira ifunguro rya mu gitondo ririmo poroteyine, ukarya imbuto cyangwa ibinyampeke byuzuye mu ntangiriro z’umunsi, hanyuma ku manywa ukongeramo ibishyimbo n’imboga.
Ibi bituma umubiri ubona izo ntungamubiri buhoro buhoro aho kuzishakira zose mu ifunguro rimwe.

3. Gira gahunda y’amafunguro yoroshye gukomeza: Kubona poroteyine na fibre bihagije ntibisaba gutegura ifunguro ridasanzwe buri munsi. Meacham avuga ko akoresha ibiribwa asanzwe azi kandi biboneka mu buryo bworoshye, akabihuza mu buryo butandukanye mu cyumweru.

Mu biribwa bikungahaye kuri poroteyine akunda harimo amafi, inkoko, inyama zidafite ibinure byinshi, turkey, ingurube, amagi na whey protein.
Ku bijyanye na fibre, yibanda kuri lentils, ibishyimbo, ibijumba, quinoa, imbuto, imboga rwatsi, ubunyobwa n’imbuto z’ibiti.

Avuga ko umuntu ushaka kongera fibre ashobora kugerageza gushyira kimwe cyangwa bibiri muri ibi biribwa muri buri funguro, bitewe n’ibyo umubiri we ukenera.
Ku poroteyine na ho, niba usanzwe ufite ifunguro ririmo amafi cyangwa indi poroteyine, ushobora guhindura ingano yayo aho kongera ikindi kiribwa gishya.

Niba hari icyo utabashije kubona muri iryo funguro, ushobora kugikosora mu ifunguro rikurikira.

4. Menya igihe imirire yawe ikeneye kwitabwaho kurushaho: Kurya poroteyine cyangwa fibre nke igihe kirekire bishobora rimwe na rimwe kujyana n’impinduka mu mikorere y’umubiri, ariko ibimenyetso nk’ibyo bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.
Ku bijyanye no kubura poroteyine ihagije, bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragara birimo:

• Kugabanuka kw’imikaya;
• Kugabanuka k’imbaraga zo gufata ibintu mu ntoki;
• Ibikomere bikira bitinze;
• Kubyimba mu bice bimwe by’umubiri;
• Impinduka ku musatsi, uruhu cyangwa inzara.

Meacham avuga ko inzobere mu mirire zishobora gukora isuzuma ryihariye ry’imirire kugira ngo harebwe niba umuntu afite poroteyine ihagije cyangwa niba hari ikibazo cy’imirire.
Ku bijyanye na fibre, umuntu ushobora kuba atayibona ihagije ashobora kugira igogora ritagenda neza, kuribwa cyangwa kubyimba mu nda, impatwe ndetse rimwe na rimwe akumva inzara kandi hashize igihe gito ariye.

Gahunda y’imirire ya Dr. Meacham ijyanye n’ubuzima bwe bukoresha imbaraga nyinshi ndetse n’imyitozo ngororamubiri akora. Bityo, ntabwo ari ngombwa ko umuntu yigana ingano y’ibiribwa cyangwa poroteyine arya.

Ahubwo, hari amahame ane ashobora gufasha umuntu kugira gahunda ihamye:

• Shyira poroteyine na fibre mu mafunguro yawe;
• Genda ubibona mu bihe bitandukanye by’umunsi;
• Gira ibiribwa byiza usanzwe ubona kandi ushobora gutegura byoroshye;
• Jya uhindura gahunda yawe bitewe n’ibyo umubiri wawe ukeneye.

Isoko: HealthLine

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ngibi ibyo ugomba kwirinda mbere yo gutera akabariro
Ubuzima

Ngibi ibyo ugomba kwirinda mbere yo gutera akabariro

Hari ibiribwa n’ibinyobwa bishobora gutuma umuntu yumva atameze neza mbere cyangwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Akenshi ikibazo ntikiba ku biribwa ubwabyo, ahubwo gishobora guterwa n’uko bigira ingaruka ku igogora, ku bitotsi, ku mubiri cyangwa ku buryo umuntu yiyumva.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 24
Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri
Health

Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa inzoga buri munsi, ndetse n’iyo umuntu yaba anywa icupa rimwe gusa, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri ndetse no guhitanwa na yo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 9

Inkuru zishyashya

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoramasaha 14 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoramasaha 15 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize