
Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.
Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini ndangasano ‘DNA Test’ hagati ye n’uyu mwana.
Mu nyandiko y’ikirego cye, Idrissa Ouedraogo yavuze ko ikintu kibabaje cyane ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atarigera amuca iryera nubwo atahwemye gusaba kumwerekwa.
Ouedraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ikirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe. Avuga ko afite agahinda ko kuba ataramubona mu gihe agiye gutandukana na nyina, ndetse akaba afite impungenge ko nibatandukanywa burundu mu mategeko, bishobora gutuma atazigera abona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.
Ikindi Idrissa Ouedraogo yasabye Urukiko muri iki kirego ni uko, mu bushishozi bwarwo, rutegeka ko hakorwa ibizamini ndangasano bizwi nka DNA hagati ye n’umwana bivugwa ko ari uwe. Avuga ko ibi byamufasha gukuraho impungenge zishingiye ku kuba Ishimwe Vestine yaranze ko ahura n’umwana, ndetse bikamufasha gukomeza gukora inshingano ze nk’umubyeyi.
Umwe mu bantu ba hafi y’uruhande rwa Ishimwe Vestine ufite amakuru kuri uru rubanza, yabwiye IGIHE ko batumva ukuntu uyu mugabo arega asaba ko hakorwa bya DNA yarangiza akanasaba kwerekwa umwana.
Uruhande rwa Ishimwe Vestine ruhamya ko impamvu uyu mugabo yakaregeye asaba gupimisha DNA ari uko yari kuba atemera umwana cyangwa akaregera ko umwana we yaba yanditse ku wundi mugabo. Aha bavuga ko uyu mugabo yakabaye aregera Urukiko agaragaza ko atemera umwana wenda, byazaba ngombwa ko se w’umwana amenyekana bikaba ari bwo biba ngombwa gupima DNA.
Ikindi kirego uruhande rwa Ishimwe Vestine rusanga yakaregeye ni uko yaba yemera umwana ahubwo agasaba kumwerekwa. Ibitabaye ibyo, Uruhande rwa Ishimwe ruvuga ko bakeka Idrissa Ouedraogo ashaka ko habaho ibipimo bya DNA ibisubizo akazabyifashisha mu kongera gushaka ibyangombwa byo kujya muri Canada cyane ko yigeze kubigerageza mu 2025 bikanga.
Ku bijyanye no kwanga kumwereka umwana, uyu waduhaye amakuru yavuze ko uruhande rwa Ishimwe Vestine na mbere ntacyo birutwaye kwereka umwana se, ariko bakongeraho ko bagize impungenge nyuma yo kubona ko atamwemera. Ikindi cyatumye batamuha amafoto y’umwana cyangwa ngo abe yamwerekwa bagahamya ko ari ukumurinda ko yahita abishyira ku mbuga nkoranyambaga nkuko akunze kubigenza.
Uyu yongeyeho ko uhagarariye Ishimwe Vestine yitabye Urukiko agiye kurumenyesha ko mu gihe babitangaho umurongo biteguye kwereka Idrissa Ouedraogo umwana we ariko yamushyira mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga akaba yabiryozwa.
Byitezwe ko uru rubanza ruzasomwa tariki 7 Ukwakira 2026.














