Ibimenyetso bya mbere biranga indwara ya Sida
Health

Ibimenyetso bya mbere biranga indwara ya Sida

Admin User2026 Gicurasi 2114 min gusoma
Ibimenyetso bya mbere biranga indwara ya Sida
Sanga:
writer.umunsi.com

VIH ni agakoko gatera Sida, ku kandura ntibisobanura ko umuntu arwaye Sida. Urwaye ni wa wundi umubiri we uba utagifite ubudahangarwa, indwara z’ibyuririzi za hato na hato zikamwibasira. 

Hari uwo wabona agenda akomeye akora imirimo ye neza, afite itoto nyamara yaranduye. Ni yo mpamvu igihe cyose umenye ko wanduye ukurikiza amabwiriza ya muganga ubundi ukabaho neza, ukamara imyaka yose wakamaze kw’isi nk’uko Imana yaguteganyirije.

Igihe cyose ugize icyo wikeka ku bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida biba byiza iyo ugiye kwipimisha ngo umenye bimwe mu bimenyetso by’ibanze bya VIH. Ibi bigufasha kumenya uko uhagaze kugirango utangire umenye uko wakwitwara uramutse usanze waranduye kugirango ubuzima bukomeze.

Bitewe n’icyiciro runaka cy’ubwandu, ibimenyetso bya VIH bishobora gutandukana. Mu minsi yambere abantu benshi banduye bakunze kurwara ibicurane bisanzwe, iki kikaba ari kimwe mu bimenyetso utabasha gutandukanya n’indwara zisanzwe cyane ko ibicurane bikunze gufata abantu bitewe n’impamvu runaka.

Hari ibimenyetso bijyana n’ibicurane bikaba ari na byo bimenyetso by’ibanze bya VIH, muri ibi habamo:

Kuribwa n’umutwe
Kugira umuriro
Gucika intege
Kuzana utubyimba cyane cyane ku ijosi
Kuzana uduheri

Ibindi bimenyetso bikunda kwigaragaza ni nko kuribwa mu ngingo, mu muhogo, no kuzana utubyimba mu kanwa. Bamwe bakunze no kugira icyokere cyane mu ijoro ndetse no kworoshya umusarani (impiswi).

Nyuma yo kwandura VIH ibimenyetso bitangira kwigaragaza hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri, gusa ibiro by’Abanyamerika bya HHS (Health and Human Services/Santé et services sociaux) bitangaza ko bishoboka ko ibi bimenyetso bishobora no kubanguka mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri cyangwa bigatinda bikaba amezi atatu nyuma yo kwandura. HHS kandi muri 2012 batangaje ko hari bamwe mu bantu batinda kugaragaza ibimenyetso nyuma y’uko banduye.

Igihe cyose ufite ubwandu bwa VIH birashoboka ko wakwanduza abandi. Hano uturemangingo twawe cyane utwo mu maraso tuba dufite virusi y’agakoko gatera Sida, ibi rero bikaba bisobanuye ko kuba wakwanduza mugenzi wawe byoroshye cyane. Rero kuva abahanga batangaza ko hari bamwe mu bantu batinda kugaragaza ibimenyetso by’agakoko gatera Sida, biba byiza kubanza kwipimisha aka gakoko igihe cyose ugakeka.

Nanone igihe cyose ugize ibi bimenyetso twavuze haruguru si ngombwa ko uhita wicyekaho agakoko gatera Sida, kuko ntabwo ari VIH yonyine igira ibyo bimenyetso by’uburwayi.

Ibimenyetso byinshi by’agakoko gatera Sida cyane cyane byabindi by’ibigugu byigaragaza mu kiswe “Infections opportunistes” aribyo byuririzi.

Hano ubwandu bwibasira abasirikare b’umubiri wawe, kandi bamwe batajya bagaragaza ibimenyetso by’agakoko gatera Sida mbere birangira babigaragaje batangira kurwaragurika mu gihe baba bageze mu kiciro cya Sida kuko baba batarabimenye mbere ngo batangire kwiyitaho hakiri kare.

Ibi bimenyetso bya mbere by’agakoko gatera Sida bikurikirwa n’ikiciro kiba kihishe. Hano ngo virusi iguma mu mubiri mu gihe cy’imyaka myinshi. Birashoboka ko umuntu yaba abana n’agakoko gatera Sida mu gihe kirenze imyaka icumi nta kimenyetso aragaragaza, gusa nyuma y’uko ageze ku kiciro cya Sida ibimenyetso birimo iseseme, kuruka, umunaniro ndetse no kugira umuriro bishobora guhita byigaragaza.

Nubwo biteye ubwoba kwipimisha ushaka kumenya uko uhagaze, ni byiza cyane kuko bituma umenya uko witwara, yewe n’ubwo waba nta bimenyetso ugaragaza, jya wibuka ko bishoboka ko wakwanduza abandi biciye mu nzira zitandukanye harimo nk’inshinge no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kwipimisha ni yo nzira yonyine yakwereka ukuri nyakuri niba urwaye.

Egera muganga umuganirize ku bijyanye no kwipimisha igihe cyose wicyekamo agakoko gatera Sida.

ibimenyetso-bya-virusi-ya-HIV.png

HIV-rashes-zitangira-kwibasira-uruhu-.jpg

Herpes-ku-munwa-.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 2 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 5 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 1 yashize