Umunsi.com
“Abanyarwanda n’Abarundi ntibangana” ! Perezida w’u Burundi yavuze ko ashobora kuza mu Rwanda mu gihe byaba ngombwa agaragaza ko nta mupaka yafunze
Hanze

“Abanyarwanda n’Abarundi ntibangana” ! Perezida w’u Burundi yavuze ko ashobora kuza mu Rwanda mu gihe byaba ngombwa agaragaza ko nta mupaka yafunze

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 186 min gusoma
“Abanyarwanda n’Abarundi ntibangana” ! Perezida w’u Burundi yavuze ko ashobora kuza mu Rwanda mu gihe byaba ngombwa agaragaza ko nta mupaka yafunze

Perezida w’Igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yasobanuye ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda , ashimangira ko Abanyarwanda n’Abarundi ari bamwe kandi ko ari inshuti bityo ko nta rwango ruri hagati yabo. Yagaragaje ko bibaye ngombwa ko aza mu Rwanda yahagera atikandagira.

Ni mu kiganiro yagiranye na Yaga Burundi, aho Umunyamakuru yamubajije ato:”Mu muryango w’Ibihugu bya Afurika harimo u Rwanda, none nk’ubu ejo cyangwa hirya y’ejo ushobora gutemberera i Kigali ?”.

Atazuyaje mu gusubiza iki kibazo Evariste Ndayishimiye yagize ati:”Nk’ubu habayeyo ikintu , bakavuga ati’Uyoboye Afurika ni we uzajyayo. Ntakibazo. Ikibazo cy’imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi , si ikibazo cy’imigenderanire ya Afurika. Ni ikibazo cy’imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi”.

Perezida Neva yakomeje agira ati:”Nonese ntiduhurira munama zitandukanye z’Ibihugu haba ibyo mu Karere , haba ibya Afurika , byaba ku Isi. Nonese ntiduhura ? Reka nkubwire, nk’ubu tuvuze uti’ reka dushyigikire umukandida, none u Rwanda ntirushyigikira nanjye nkashyigikira , twese tugashyigikira ? Ni ukuvuga ngo hari ibibazo tudashobora kujyana mu bindi Bihugu kandi munyangire nim bi”.

Ati:”U Rwanda rukundana n’Ibihugu bikundana n’u Burundi, u Burundi bukundana n’Ibihugu bikundana n’u Rwanda kandi n’u Rwanda ntitwangana. Abanyarwanda n’Abaurundi ntitwangana”.

Ubwo yari abajijwe ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi, Neva yavuze ko “Kuba Abanyarwanda bagera mu Burundi banyuze mu ndege ni uburenzira bwabo. Abanyarwanda baca mu ndege, iyo yururutse umuntu uramubona neza n’amanono, ukabona neza ko ntacyo yagutwara, none ufunguye urubibi rw’u Rwanda kuva mu Cyibitoki kugera i Muyinga. Hose harafunguye, niyo mpamvu hose upfa uhafunga , hanyuma ukamusaba guca aho mwumvikana”.

Neva yavuze ko nta mipaka yafunze ahubwo ko habayemo kutumvikana hagati y’u Rwanda n’u Burundi kubatera icyo Gihugu, agaragaza ko u Rwanda ari rwo ruha inzira abatera icyo Gihugu nyamara cyo kitabikora. 

NEVA-1-1-1600x1219.jpg

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Turbo King Super Cup 2026: FERWAFA yatangaje ikipe isimbura APR FC n'amatariki mashya izaberaho
Imyidagaduro

Turbo King Super Cup 2026: FERWAFA yatangaje ikipe isimbura APR FC n'amatariki mashya izaberaho

Nyuma y'uko APR FC ivuze ko itazitabira irushanwa rya Turbo King Super Cup 2026 Ivuga ko itaganirijwe mbere y'uko bahindura uko amakipe agomba kuryitabira ndetse ivuga ko k hari guhamagarwa abanyamuryango bose ba FERWAFA, kuko amakipe ane gusa atari yo agenewe irushanwa rya Super Cup, kuko ubundi rikinwa n’amakipe yitwaye neza mu mwaka wabanje abiri,iyatwaye shampiyona niyatwaye igikombe cy'amahoro. Aho bamenyesherejwe umwanzuro ku irushanwa, ngo wasanze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yarateguyemo imikino ya gicuti yo kwitegura irushanwa rya CAF Champions League 2026/27.

ADAM Yannickamasaha 4 yashize
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance
Akazi

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance

Hirwa,Imena,na Future nizo zegukanye irushanwa Urubuto Youth Champignonships mu byiciro byose

ADAM Yannickamasaha 4 yashize
‎Nyina wa Lamine Yamal yatunguranye mu mwambaro w'abato aseruka ku mucanga
INKURU NYAMUKURU

‎Nyina wa Lamine Yamal yatunguranye mu mwambaro w'abato aseruka ku mucanga

‎Umubyeyi wa Lamine Yamal wamamaye mu mupira w'amaguru by'umwihariko mu ikipe ya FC Barcelona n'Ikipe y'Igihugu Espanye , akomeje gutangaza benshi kubera uburyo yasohotse yambaye bya gikumi bamwe bati:"Naryoherwe n'ubwamamare bw'umwana we".

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎Rihanna yasohokanye abana be ku ivuko batega imodoka zisanzwe ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Rihanna yasohokanye abana be ku ivuko batega imodoka zisanzwe ‎

‎Umuhanzikazi Rihanna , yagaragaye mu mashusho ari kumwe n'abana be RZA , Riot na Rocki ku muhanda muri Barbados aho bateze imodoka isanzwe banarira kumuhanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027
Imikino

Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027

Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe ya BK Pro League 2026-2027 izatangira tariki 4 Nzeri 2026 ikarangira tariki 30 Gicurasi 2027

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA
Imikino

Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Umwongereza Nicholas de-Long nk’ushinzwe iterambere ry’abakiri bato muri ruhago.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize