
Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.
Tengetenge yamenyekanye cyane mu mpera za 2023, ubwo amashusho ye arimo kubyina no kuririmba indirimbo “tenge tengelele” yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga, akarebwa n’abantu barenga miliyoni 100.
Tenge Tenge wari warahagaritse amashuri kubera ubukene ndetse akajya akusanya ibyuma bishaje kugira ngo afashe umuryango we kubona ibyo ukeneye yahise atangira gushakwa n’abantu batandukanye.
Ubuzima bwe bwatangiye guhinduka nyuma yo guhura n’umuyobozi witwa Michael Kabongi wanamufashije kugeza ubu , dore ko yanamushimiye cyane nyuma yo guhura na Jason Derulo.
Kabongi yabonye impano ye yo kubyina, atangira kumufasha gushyira amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.
Izina rya “Tenge tenge”, ryakomeje gukoreshwa mu ndirimbo zitandukanye muri Uganda no ku mbuga nkoranyambaga, bituma uyu mwana aba umwe mu bana b’Abanyafurika bakunzwe cyane kuri murandasi.
Yagiye kandi mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, u Rwanda, Nigeria, Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yagiye gukora ibitaramo no gukorana n’ibigo bitandukanye abyamamariza.
Mbere yo guhura na Jason Derulo, Tengetenge yari amaze kugirana ibiganiro binyuze kuri video n’ibyamamare mpuzamahanga birimo Chris Brown, IShowSpeed, Davido, Tiwa Savage na Kai Cenat.
Ku wa 4 Ukwakira 2026, yahuye na Jason Derulo, ibintu byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abafana benshi bavuga ko ari kimwe mu bihe by’ingenzi kuri uyu mwana nk’uko na we yabyivugiye.
Mu biganiro bitandukanye, yavuze ko kwamamara kuri TikTok byatumye abona amahirwe yo gutembera mu bihugu atigeze atekereza ko azageramo ndetse no kuganira n’ibyamamare mpuzamahanga.
Yagize ati:”Kuba naramamaye kuri TikTok byatumye nshobora gutembera mu bihugu ntigeze ntekereza ko nzageramo ndetse ngirana ibiganiro n’ibyamamare mpuzamahanga.”
Nubwo afite ibikorwa byinshi ku mbuga nkoranyambaga, Tengetenge akomeza kwiga kandi akenshi agakora ibijyanye no gukora amashusho mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko by’amashuri.
Kuri we, uburezi bukomeje kuba ku isonga, mu gihe umwuga we wo gukora ibikubiyemo kuri internet ukomeje kwaguka.
Guhura na Jason Derulo ni ikindi cyiciro gikomeye mu rugendo rwa Tengetenge, kuva ubwo amashusho ye yo kubyina no kuririmba yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu 2023.














