Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 34 min gusoma
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

Ikigo cyamurebereraga inyungu cyatangaje ko Runa yapfuye azize ‘Myocarditis’, indwara itera kubyimba kw’imikaya y’umutima iterwa no nyuma n’ibicurane (influenza).

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 28 Nzeri 2026, ikigo cya DIANNA Project cyavuze ko Runa “yitabye Imana azize myocarditis yatewe n’ibicurane.” Iki kigo cyashimiye abakunzi b’uyu mwana ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu kumushyigikira mu gihe yari akiriho.

Urupfu rwa Runa rwababaje abakunzi be kuko yari akiri muto kandi yari amaze kugaragara ku rubyiniro mbere gato y’uko apfa. Ku wa 20 Nzeri, Runa yari yitabiriye igitaramo, hasigaye iminsi itanu ngo apfe, nk’uko ikinyamakuru The Standard cyabitangaje.

Nyuma y’icyo gitaramo, yifashishije ifoto ye ari kumwenyera yashyize ubutumwa kuri X agira ati: “Mwakoze ku bw’uyu munsi. Ndabashimira. Byari bishimishije cyane.”

Ikigo cya DIANNA Project cyasabye abafana n’abandi bantu kubaha umuryango wa Runa muri iki gihe cy’akababaro. Mu itangazo ryacyo, cyasabye abantu kwirinda guhamagara umuryango, kubasaba ibiganiro cyangwa kubaza ibibazo ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’urupfu rwe.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Umuryango wa Runa kandi watangaje ko gusezera no gushyingura byabaye mu buryo bwihariye, haterana gusa abo mu muryango wa hafi n’inshuti za hafi. Nyuma y’urupfu rwe, abavandimwe ba Runa bavuze ko bifuza ko abakunzi be bamwibuka nk’umwana wari ufite inzozi zo kuba umuhanzi.

Bagize bati: “Kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwa Runa yakimaze ari umuhanzi. Turabasaba ko mukomeza kumubika mu mitima yanyu nk’umuhanzi w’ibihe byose.”

Umuryango kandi washimiye abandi bahanzi bagenzi ba Runa bamugaragarije ineza, abafana bamushyigikiye, abakozi b’ikigo cyamurebereraga ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu buzima bwe.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Akoresha abagororwa abakahemba ! Umuvugizi wa Diddy yagize icyo avuga ku birego by’uko akoresha inzoga muri gereza
Imyidagaduro

Akoresha abagororwa abakahemba ! Umuvugizi wa Diddy yagize icyo avuga ku birego by’uko akoresha inzoga muri gereza

Umuvugizi w’umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yagize icyo avuga ku makuru avuga ko uyu muraperi akoresha ibikoresho bibujijwe birimo ‘Telefoni’ ndetse n’inzoga muri gereza, kandi ko ahemba abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo imwe n’imwe.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Aregwa mu birego 70 ! Sean ‘Diddy’ Combs yongeye kugabanyirizwa igihe azamara muri gereza
Imyidagaduro

Aregwa mu birego 70 ! Sean ‘Diddy’ Combs yongeye kugabanyirizwa igihe azamara muri gereza

Umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yongeye gushyirirwaho itariki nshya yo kurekurwa, aho biteganyijwe ko azasohoka muri gereza ku wa 21 Mutarama 2028, nk’uko bitangazwa na U.S. Federal Bureau of Prisons.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Yabihakaniye kure ! Junior Giti ntakozwa ibyo kwahukana
Imyidagaduro

Yabihakaniye kure ! Junior Giti ntakozwa ibyo kwahukana

Umusobanuzi wa filime Bugingo Bonny, uzwi nka Junior Giti, yavuze ko adateganya na rimwe gutandukana n’umugore we, Muhoza Angel, ashimangira ko nubwo haba ibibazo mu rugo, we atazahitamo kuva mu muryango.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
‎Bahavu Jeanette yongeye guha gasopo abamwihaye nyuma yo kunnega Vestine
Imyidagaduro

‎Bahavu Jeanette yongeye guha gasopo abamwihaye nyuma yo kunnega Vestine

‎Bahavu Jeanette wamamaye muri Cinema Nyarwanda yongeye gusubiza abantu bamwatatse nyuma yo kuvuga ku bya gatanya ya Vestine n'umugabo we , avuga ko kumwataka bitakuraho ikimwaro bafite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 25
‎Barabyaranye ! Niyo napfa uyu munsi Jovial ntazagere ku gituru cyanjye ! Otile Brown
Imyidagaduro

‎Barabyaranye ! Niyo napfa uyu munsi Jovial ntazagere ku gituru cyanjye ! Otile Brown

‎Barabyaranye ! Niyo napfa uyu munsi Jovial ntazagere ku gituru cyanjye ! Otile Brown

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 24

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 1 yashize