
Umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yongeye gushyirirwaho itariki nshya yo kurekurwa, aho biteganyijwe ko azasohoka muri gereza ku wa 21 Mutarama 2028, nk’uko bitangazwa na U.S. Federal Bureau of Prisons.
Combs, ufite imyaka 56 y’amavuko, afungiye muri FCI Fort Dix muri New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo guhamwa mu 2025 n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamijwe kubakoresha ubusambanyi bwishyurwa.
Yakatiwe igifungo cy’amezi 50 mu Kwakira 2025, icyo gihe itariki yari iteganyijwe ko azarekurirwaho yari ku wa 8 Gicurasi 2028. Kuva icyo gihe, iyo tariki yakomeje guhinduka inshuro nyinshi, rimwe ikongerwa ndetse n’ikindi gihe ikagabanywa.
Itariki yo kurekurwa kwa Diddy yakomeje guhinduka
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma igihe cyo kurekurwa k’umufungwa gihinduka, zirimo imyitwarire myiza muri gereza, igihe amaze afunze ndetse no kwitabira gahunda zitandukanye muri gereza bimufasha hamwe n’izindi mfungwa.
Guhinduka kwa mbere kwabaye mu Ugushyingo, hashize igihe gito Combs atangiye igifungo, ubwo itariki yo kurekurwa kwe yasubizwaga inyuma ho ukwezi. Ibyo byabaye nyuma y’amakuru yavugaga ko yakoze kandi akanywa inzoga muri gereza, gusa umuvugizi we icyo gihe yarabihakanye.
Nyuma yaho, itariki yo kurekurwa kwe yongeye kujya imbere inshuro nyinshi, igera ku wa 25 Mata 2028, nyuma igera ku wa 23 Gashyantare 2028, ndetse nyuma igera ku wa 24 Mutarama 2028.Muri Kanama ariko, yongeye gusubizwa inyuma igera ku wa 20 Gashyantare 2028, nyuma y’amakuru yavugaga ko yagiranye imirwano n’undi muntu muri gereza bikamuviramo kumara igihe ari wenyine.
Mu ntangiriro za Nzeri, Combs yongeye guhabwa itariki y’irekurwa yo ku wa 5 Gashyantare 2028. Ubu, itariki nshya yo ku wa 21 Mutarama 2028 ni yo ya mbere kandi ni yo imwegereye cyane kuva yakatirwa.
Urubanza rwa Diddy rwamaze amezi abiri
Urubanza rwa Combs rwabaye mu 2025 rumara hafi amezi abiri, rurangira abacamanza bamuhamije icyaha cyo gufata kungufu abagore benshi, barimo abo yahoze akundana na bo nka Casandra “Cassie” Ventura Fine ndetse n’umugore wavuzwe ku izina rya “Jane”, hamwe n’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina nk’umwuga babikorana n’abo bahuje ibitsina, agamije ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Combs ariko ahakana ibirego bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina byamushinjwaga.
Mu ibaruwa yandikiye umucamanza mbere yo guhabwa igihano, Combs yavuze ko yari amaze igihe kinini afite ibibazo bijyanye n’imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’inzoga, avuga ko yari amaze igihe kitari gito atanywa kandi ko yari yaratangiye urugendo rwo gushaka ubujyanama bumufasha kubireka burundu. Yavuze kandi ko yatangiye gahunda yo gufasha no kugira inama abandi bafungwa.
Aracyajurira
Combs yakomeje gushaka inzira zo kujuririra umwanzuro w’urukiko wamuhamije ibyaha. Hari kandi ibirego byinshi by’imbonezamubano bimuregwamo, aho avuga ko ibirego bimwe bidafite ishingiro. Nk’uko iyi nkuru ibivuga, kugeza ubu hari imanza zirenga 70 z’imbonezamubano zamurezweho hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Sean “Diddy” Combs yamenyekanye cyane nk’umuhanzi, producer ndetse akaba ari na we washinze Bad Boy Records.
Isoko: USA Today














