‎Micky yasobanuye impamvu yatumye ajya mu mategeko gutanga ikirego
Imyidagaduro

‎Micky yasobanuye impamvu yatumye ajya mu mategeko gutanga ikirego

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 233 min gusoma
‎Micky yasobanuye impamvu yatumye ajya mu mategeko gutanga ikirego
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Mu butumwa Micky yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atigeze yifuza ko hari uwajya mu bibazo kubera we cyangwa ngo afungwe ariko ko ngo igihe kigeze. Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ibaruwa ye uko yakabaye.

‎Micky yanditse ati:"Kuva mu mwaka wa 2024 kugeza ubu mu mwaka wa 2026, maze igihe kinini ngerageza kwihangana no kwirinda kugira uwo nashyira mu bibazo. Nta na rimwe nigeze nifuza ko umuntu afungwa cyangwa ko ubuzima bwe bwangirika kubera ikibazo dufitanye.
‎
‎Nzi neza ko iyo abantu bafitanye ikibazo, umwe ashobora kubabara, kurakara cyangwa kutongera gukunda undi. Ibyo ndabyumva kandi nabyubahirije. Ariko ntekereza ko ikibazo abantu bafitanye kidakwiye kurenga imipaka ngo kigere ku bana, ku muryango cyangwa ku buzima bw'umuntu ku giti cye.
‎
‎Narihanganye cyane. Hari amagambo menshi numvise, ibintu byinshi nabonye n'ibikorwa byinshi nagerageje kwirengagiza, nibwira ko igihe kizagera ibintu bikarangira. Nakomeje guceceka kuko ntifuzaga amakimbirane cyangwa gukomeza kongera ikibazo. Ariko uko igihe cyagiye gihita, ibintu byakomeje gukura no kurenga ku byo nashoboraga kwihanganira. Byageze n'aho ikibazo kigera ku bana banjye, kandi aho ni ho nabonye ko ntakwiye gukomeza guceceka.
‎
‎Umuntu ashobora kwihanganira byinshi iyo ikibazo kiri hagati ye n'undi muntu. Ariko iyo bigeze ku bana n'umuryango, umuntu agomba gufata ingamba zo kubarinda no gushaka ubufasha bw'inzego zibifitiye ububasha.Ni yo mpamvu nahisemo gufata inzira y'amategeko. Icyemezo cyo gutanga ikirego sinagifashe mu burakari, mu kwihorera cyangwa mu rwango.
‎
‎Nabitekerejeho igihe kirekire, ngerageza uburyo bwo kwihangana no kwirinda amakimbirane, ariko ngeze aho mbona ko kwihangana kwanjye kutagihagije.
‎Nizera ko Rwanda Investigation Bureau (RIB) izumva ikibazo cyanjye, igasuzuma ibimenyetso bihari kandi ikagikurikiranira mu mucyo no mu buryo bukurikije amategeko.
‎
‎Icyo nsaba si ukwihorera cyangwa kugirira umuntu nabi. Icyo nsaba ni uko ukuri kumenyekana, uburenganzira bw'abagize umuryango wanjye bukubahirizwa, kandi niba hari icyaha cyarakozwe, kigakurikiranwa hakurikijwe amategeko.
‎
‎Narihanganye bihagije. Nagerageje kwirinda amakimbirane bihagije. Ariko ubu nahisemo kureka inzego zibifitiye ububasha zikabikurikirana. Nizeye ubutabera kandi nizeye ko ikibazo cyanjye kizafatwa mu buryo bukwiye, nta rwango cyangwa kwihorera, ahubwo hakurikijwe ukuri, ibimenyetso n'amategeko".
‎

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize