
Miss Vanessa yavuze ko abagabo ari inyamanswa mbi zikwiye kurindwa abakobwa aboneraho gusaba ababyeyi gutangira kwigisha abana babo bakiri bato uko bakwiye kwitwara murinizo nyamanswa (Abagabo)
Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram ye, yagize ati “Niba ufite umukobwa muri iyi si irwaye, ikintu cyonyine wakora aka kanya kugira ngo umurinde, ni ukumwigisha kwirwanaho akiri muto. Isi irimo abagabo ni mbi cyane. Twigishe abakobwa bacu uko bakwiye kwirinda izo nyamanswa.
Yakomeje avuga ko abagabo bose ari bamwe yaba papa w’umukobwa, musaza we, nyirarume, mubyara kandi ko batandukanye kure n’abagore.
Avuga ko umunsi abagore bazabyumva bakabishyira mu mitwe yabo, aribwo bazaba batangiye kurinda abakobwa babo.
Ubutumwa bwe asoza asaba abandi bagore kwigisha abana babo b’abakobwa kuba abantu babi cyane kurusha abagabo.















