
Umukinnyi wa filime akaba n’Umuvugabutumwa, Usanase Bahavu Jannet, yasabye Ishimwe Vestine gutekereza ku rugendo rw’urugo rwe na Idrissa Ouedraogo, akamwandikira ibaruwa imusaba imbabazi ndetse ikibutsa ibyiza uyu mugabo yamukoreye mu gihe bari bakiri kumwe.
Bahavu yavuze ko nubwo Vestine yanyuze mu bihe bikomeye mu rushako rwe, ndetse akagera n’aho afata icyemezo cyo gusaba gatanya, atagomba kwibanda gusa ku byamubabaje, ahubwo ko akwiriye no kureba uruhande rwiza rw’ibyo yanyuzemo.
Ibi Bahavu yabigarutseho mu kiganiro cyamaze isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda 28 yahuriyemo n’umugabo we, Fleury Legend, cyanyuze ku muyoboro wabo wa YouTube witwa “Fleury & Janet”.
Bahavu yagarutse ku ibaruwa ndende Vestine aherutse gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu muririmbyi yavuze ku ngorane yanyuzemo mu rugo rwe na Idrissa, anasobanura zimwe mu mpamvu zamugejeje ku gufata icyemezo cyo gusaba gatanya.Mu butumwa bwe, Bahavu yasabye Vestine kutareba gusa ku makosa n’ibikomere byabaye hagati ye n’umugabo we, ahubwo akagira umwanya wo kwibuka n’ibyiza byaranze ubuzima bwabo.
Yagize ati: “Uzandike urwandiko, ntabwo nkuciraho iteka. Ndabizi hari ibyagukomerekeje n’ibyakubabaje. Ariko uyu mugabo mwabanye atizera nk’uko wizera, atari umuntu wiyirizaga ubusa nk’uko wabikoraga kandi atarakuriye mu rusengero nk’uko warukuriyemo.”Bahavu yavuze ko mu mibanire y’abantu babiri, cyane cyane mu rugo, bidakwiye ko umwe yirebamo nk’ufite ukuri ku ijana ku ijana, undi akaba ari we wenyine wakoze amakosa.
Yasobanuye ko nubwo Vestine yaba afite ibyo ashinja Idrissa, na we akwiriye kwisuzuma akareba niba hari aho atageze ku rwego yifuzaga mu kuba umugore cyangwa umufatanyabikorwa mwiza mu rugo.Muri icyo kiganiro, Bahavu yanenze uburyo abantu bashobora kugera aho bahindura uko babonaga umuntu bitewe n’uko ibintu byaje kurangira.
Yasabye Vestine gutekereza ku bihe byiza yagiranye na Idrissa mbere yo gufata umwanzuro wo kubona ibyo byose nk’ibibi gusa.Bahavu yavuze ko Vestine akwiriye kwicara agatekereza neza ku byo agiye kwandika, akareba n’ibyiza byigeze kumuhuza n’umugabo we.Yagize ati: “Uzandike ibaruwa kwa kundi wafashe umwanya ugatekereza
kuri biriya bintu ugiye kwandika urebe n'ibyiza byagukuruye ureke kuvuga ko ari ibishuko...”Yasobanuye ko rimwe na rimwe abantu bashobora gutangira kwita “ibishuko” ibintu byose byaje kurangira nabi, kandi nyamara mbere y’uko bibageraho babonaga ko ari ibyiza.
Bahavu yasabye Vestine gutinyuka kwemera uruhare rwe mu bibazo byabaye mu rugo, aho kwibanda ku byo Idrissa yaba yarakoze gusa.Yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa irimo amagambo agaragaza ko hari aho na we atashoboye gukora ibyo yari akwiriye gukora, ndetse agasaba imbabazi aho bikwiye.
Ati “Buriya abantu benshi dutangira kuvuga ko ari ibishuko kubera ko byabaye bibi, ariko twabyitaga mwiza utaragera mu rugo Uzandike n'urwandiko rumubwira ibyiza yaba yarakoze mu buzima bwawe, ruvuga ngo aha narahageze ndananirwa, ibyo nibwiraga siko nabisanze, umbabarire ku bwo gutsindwa kwanjye.”
Inama ya Bahavu ije nyuma y’uko Ishimwe Vestine ashyize hanze ibaruwa ndende ivuga ku rugendo rwe n’umugabo we Idrissa Ouedraogo.Muri iyo baruwa yasohoye ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, Vestine yagarutse ku buryo yahuye na Idrissa ndetse n’ibibazo avuga ko yahuye na byo nyuma yo gutangira kubana na we.
Uyu muririmbyi yavuze ko Idrissa yamwegereye akiri ku ntebe y’ishuri, amushukisha ibyo yise uduhendabana, nyuma akaza gutungurwa no gusanga hari amakuru amwe ku buzima bwe bwite atari yaramenyeshejwe mbere.Vestine kandi yavuze ko mu rugendo rwabo rw’urushako yahuye n’ibibazo birimo ibyo avuga ko umugabo we yashatse kumubuza gukomeza urugendo rwe rw’ubuhanzi, ariko ko Imana yakomeje kumufasha.
Ibyo yabigarutseho mu buryo burambuye mu ibaruwa ye, ari na yo yabaye intandaro y’ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga.Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo ubu ntibakiri mu rugendo rw’urushako ruri mu mahoro, kuko Vestine yamaze kugaragaza ko yifuza ko batandukana mu buryo bw’amategeko.Muri iki gihe kandi, ikibazo cyabo cyageze mu nkiko, aho Idrissa yaregeye Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Mu byo yasabye urukiko harimo gutegeka Vestine kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse hakaba n’icyifuzo cy’uko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba koko ari se w’uwo mwana.Ibi byose byatumye iby’urugo rwa Vestine na Idrissa bikomeza gukurikiranwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Muri uru rugendo rurimo amagambo menshi, ibirego n’ibibazo byageze mu nkiko, Bahavu we yahisemo kwibutsa Vestine ko nubwo hari ibikomere n’ibibazo byabaye, ashobora no gufata umwanya akibuka ibyiza byigeze kubaho hagati ye n’umugabo we.
Ubutumwa bwe bwibanze ku gusaba Vestine kutareba gusa ku iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo akibuka n’ibyabaye mu ntangiriro zarwo, akemera n’uruhare rwe mu byabaye, ndetse aho bikwiye akagira n’umutima wo gusaba imbabazi.















