Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66
Hanze

Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 214 min gusoma
Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yifurije umugore we, First Lady Oluremi Tinubu, isabukuru nziza y’imyaka 66, amushimira kuba yaramubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe ndetse amwita “inshuti nyakuri n’umujyanama we.”

Oluremi Tinubu yizihije isabukuru y’imyaka 66 kuri uyu wa 21 Nzeri 2026, aho Perezida Tinubu yamwandikiye ubutumwa bwihariye bwo kumushimira ku rugendo bamazemo imyaka myinshi.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Nigeria, Tinubu yavuze ko Oluremi yamufashije mu bihe bikomeye kandi akamuba hafi igihe yari ahuye n’imbogamizi, akamugira inama akanamusengera.Yamushimiye kandi kuba amubwira ukuri n’igihe ari ibintu adashaka kumva, avuga ko ari imwe mu mpamvu amufata nk’inshuti ye magara ndetse n'umujyanama we mu gufata imyanzuro.

Perezida Tinubu yavuze ko bibayeho ubuzima bugasubira inyuma ku ntangiriro, yahitamo kongera kunyura mu nzira yamugejeje kuri Oluremi. Yagaragaje ko imyaka bamaze babana yaranzwe n’ibyishimo, gusengera hamwe, gufata imyanzuro igoye no kwihanganira ibihe bitandukanye.

Tinubu yavuze ko urugo rwabo rufite uruhare runini mu buzima bwabo, ashimira Oluremi ku buryo yareze abana babo ndetse n’abuzukuru kandi akabatoza indangagaciro zirimo kwizera no kugira umutima ugirira abandi ineza.Yasoje musaba Imana kumuha indi myaka myinshi imbere, ubuzima bwiza n’ibyishimo, avuga ko yifuza ko imyaka iri imbere yamuzanira ihumure n’umunezero nk’ibyo yahaye umuryango we n’abandi bantu.

Mu butumwa bwe, Tinubu yanagarutse ku bikorwa bya Oluremi byo gufasha abantu batandukanye muri Nigeria.

Yavuze ko kuva mu gihe yari First Lady wa Lagos State, ubwo yari afatanyije na we mu buzima bwa politiki muri uwo mujyi, kugeza ku bikorwa bya Renewed Hope Initiative (RHI) muri iki gihe, Oluremi yagiye yibanda ku gufasha abana, abagore, abapfakazi, abasaza, n’abandi bose bari babayeho mu buzima bugoye.

Perezida Tinubu yavuze kandi ko Oluremi yakomeje gushyigikira abantu bafite uburwayi butandukanye, harimo abarwaye igituntu (tuberculosis), ndetse akagira uruhare mu bikorwa by’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.Ku munsi w’isabukuru ye, First Lady Oluremi Tinubu yakomeje kwakira ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza.

Perezida w’ishyaka APC, Nentawe Yilwatda, yamushimiye ibikorwa bya Renewed Hope Initiative, cyane cyane ibijyanye n’uburezi, ubuzima, kongerera ubushobozi abagore n’urubyiruko ndetse no gufasha abatishoboye.Abandi bayobozi n’imiryango itandukanye muri Nigeria na bo bamwifurije isabukuru nziza, bamugarukaho nk’umuntu wagize uruhare mu bikorwa bigamije gufasha abagore, abana n’abandi baturage bafite intege nke.

Oluremi Tinubu yabaye First Lady wa Nigeria kuva Perezida Bola Tinubu yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2023, nyuma yo kuba yarigeze kuba First Lady wa Lagos State ndetse akamara imyaka itatu ari Senateri uhagarariye Lagos Central muri Sena ya Nigeria.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we
Hanze

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahisemo kongera izina rya se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku mazina ye, avuga ko guhera ubu yitwa Muhoozi Kainerugaba Museveni (MKM).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya
Hanze

Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya

Axel Rudakubana uvuka ku babyeyi bakomoka mu Rwanda, wakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye mu mujyi wa Southport mu Bwongereza, yongeye kugaragara imbere y’Urukiko aho aregwa ibindi byaha byo kugirira nabi abakozi ba gereza ya Belmarsh, birimo kubamenaho amazi ashyushye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
‎Yashakaga kuzandika amateka ! Umugabo w'imyaka 30 yapfuye azize kurya ibiryo byinshi
Hanze

‎Yashakaga kuzandika amateka ! Umugabo w'imyaka 30 yapfuye azize kurya ibiryo byinshi

‎Umwe mu bagabo bari baramamaye mu mukino wo guterura ibiremereye yapfuye ku myaka 30 y'amavuko nyuma yo kurya amafunguro menshi ubwo yiteguraga irushanwa ryo kugabanya ibiro.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Umugore n’umuhungu we bakurikiranyweho icyaha cy’ubusamba nyuma yo gusambana inshuro zirenga 100
Hanze

Umugore n’umuhungu we bakurikiranyweho icyaha cy’ubusamba nyuma yo gusambana inshuro zirenga 100

Umugore w’imyaka 46 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christina Clemens, n’umuhungu we Shane Clemens w’imyaka 22, bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi hagati y’abagize umuryango (incest), nyuma y’uko bombi bemeye ko bamaze igihe bakorana imibonano mpuzabitsina.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
USA: Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’imbwa
Hanze

USA: Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’imbwa

Umugore w’imyaka 38 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi, nyuma y’uko umugabo we asanze amashusho amugaragaza ari gukorana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’imbwa y’umuryango, nk’uko polisi ibivuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta
Hanze

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray
Imikino

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray

‎Umukinnyi Muhammad Salah yatsinze ibitego 3 atanga n'umupira wavuyemo igitego mu mukino ikipe ye ya Trabzospor yatsinzemo Galatasaray ibitego 4:0.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo
Imyidagaduro

Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

Urukiko rwaregewe urubanza kuri gatanya yatswe n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine usaba gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, rwashyizeho itariki yo kuzaburanisha uru rubanza rw’ubutane.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Imyidagaduro

DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada

DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Uzandike n'ibaruwa isaba imbabazi Idrissa - Bahavu abwira Ishimwe Vestine
Imyidagaduro

Uzandike n'ibaruwa isaba imbabazi Idrissa - Bahavu abwira Ishimwe Vestine

Umukinnyi wa filime akaba n’Umuvugabutumwa, Usanase Bahavu Jannet, yasabye Ishimwe Vestine gutekereza ku rugendo rw’urugo rwe na Idrissa Ouedraogo, akamwandikira ibaruwa imusaba imbabazi ndetse ikibutsa ibyiza uyu mugabo yamukoreye mu gihe bari bakiri kumwe.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize