Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo
Imyidagaduro

Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 213 min gusoma
Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo
Sanga:
writer.umunsi.com

Urukiko rwaregewe urubanza kuri gatanya yatswe n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine usaba gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, rwashyizeho itariki yo kuzaburanisha uru rubanza rw’ubutane.

Ni urubanza ruzaburanishwa tariki 03 Ukuboza 2026, nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaregewe uru rubanza rw’ubutane.Uru rubanza rwahawe itariki nyuma yuko habanje kuba inama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026, aho umuhanzikazi Ishimwe Vestine abinyujije ku munyamategeko we, yagejeje ikirego cye muri uru Rukiko asaba gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we Umunya-Burkina Faso Idrissa Ouedraogo.

Ni mu gihe kandi uyu mugabo wa Vestine, na we yamaze gutanga ikirego muri uru Rukiko, asaba ko yabanza agahura n’umwana bivugwa ko yabyaranye na Vestine, ndetse hagakorwa ibizamini by’uturemangingo DNA Test, kugira ngo yizere ko uwo mwana ari we koko, bityo azabone n’uko yamwitaho ubwo azaba yaratandukanye n’umugore we Vestine.Amakuru yamenyekanye avuga ko Vestine yamenye ko Idrissa Ouedraogo yari asanganywe umuryango muri Burkina Faso abibwiwe na mushiki we, wamuhamagaye kuri telefoni akamugezaho ayo makuru.

Mu byo Vestine yasabye, yavuze ko nta mutungo cyangwa ikindi kintu yifuza kugabana n’umugabo we mu gihe ubutane bwakwemezwa. Yanasobanuye ko umwana babyaranye azakomeza kumwirera, kuko ari we babana kandi akaba akiri muto.

Ni mu gihe Idrissa Ouedraogo, abinyujije mu manyamategeko we, atanashaka gutandukana n’umugore we, cyane ko ibyatangajwe na Vestine asaba ubutane ashinja umugabo we, bitabayeho.Gusa uruhande rwarezwe, rwatangaje ko n’iyo Urukiko rwakwemeza ubutane, rwashingira ku mpamvu ziturutse kuri Vestine zirimo kuba yarataye urugo, dore ko amaze igihe kinini yaragiye hanze.

Umuririmbyikazi Ishimwe Vestine, kuri iki Cyumweru, yashyize hanze inyandiko ndende, agaragaza ibibazo yanyuzemo yise ‘Ubutayu’ yinjiyemo akirangiza amashuri yisumbuye, akabeshywa urukundo n’umugabo we.

Muri iyi nyandiko Vestine yatangaje ko yifuza ko ibyamubayeho bibera isomo urungano rwe rutarashaka, yavuze ko yakurikiye ibyo yibwiraga ko ari urukundo, akagirwa inama ariko akavunira ibiti mu matwi, ariko akaza gusanga uwo yashatse afite undi muryango ndetse n’abandi bana.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Imyidagaduro

DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada

DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Uzandike n'ibaruwa isaba imbabazi Idrissa - Bahavu abwira Ishimwe Vestine
Imyidagaduro

Uzandike n'ibaruwa isaba imbabazi Idrissa - Bahavu abwira Ishimwe Vestine

Umukinnyi wa filime akaba n’Umuvugabutumwa, Usanase Bahavu Jannet, yasabye Ishimwe Vestine gutekereza ku rugendo rw’urugo rwe na Idrissa Ouedraogo, akamwandikira ibaruwa imusaba imbabazi ndetse ikibutsa ibyiza uyu mugabo yamukoreye mu gihe bari bakiri kumwe.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Umuhanzi Nyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo mushya
Imyidagaduro

Umuhanzi Nyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo mushya

Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin muri muzika Nyarwanda no mu mukino wo gutwara imodoka, yashyize hanze Album nshya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” iriho indirimbo 10.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura  icyuma
Imyidagaduro

Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura icyuma

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guhitamo ibikorwa bibafitiye akamaro birimo siporo, aho gukoresha ibinyobwa bitemewe bizwi nka ‘ibyuma’ bishobora kugira ingaruka ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye
Imyidagaduro

Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye

Amakimbirane hagati ya DJ Brianne na Yago yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko Yago agarutse ku byo ashinja uyu mugore uvanga imiziki, na we akamusubiza mu butumwa burebure bumvikanamo ko atagishaka ubwiyunge hagati yabo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana
Imyidagaduro

Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana

Rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr yambitse impeta umukunzi we w’umunyamideli akaba azwi no ku mbuga nkoranyambaga, Virginia Fonseca, nyuma y’umwaka umwe bakundana.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray
Imikino

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray

‎Umukinnyi Muhammad Salah yatsinze ibitego 3 atanga n'umupira wavuyemo igitego mu mukino ikipe ye ya Trabzospor yatsinzemo Galatasaray ibitego 4:0.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we
Hanze

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahisemo kongera izina rya se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku mazina ye, avuga ko guhera ubu yitwa Muhoozi Kainerugaba Museveni (MKM).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya
Hanze

Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya

Axel Rudakubana uvuka ku babyeyi bakomoka mu Rwanda, wakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye mu mujyi wa Southport mu Bwongereza, yongeye kugaragara imbere y’Urukiko aho aregwa ibindi byaha byo kugirira nabi abakozi ba gereza ya Belmarsh, birimo kubamenaho amazi ashyushye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66
Hanze

Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yifurije umugore we, First Lady Oluremi Tinubu, isabukuru nziza y’imyaka 66, amushimira kuba yaramubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe ndetse amwita “inshuti nyakuri n’umujyanama we.”

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize