
Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari k’Agahabwa, Umurenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, ku wa 20 Nzeri 2026.
Abatanze amakuru bavuze ko nyakwigendera yari yagiye ku mugezi ajyanye n’abandi bana babiri, maze babona aguye mu mugezi, ariko ntibagira ubushobozi bwo kumukuramo, bahita bamenyesha abaturage, aba nabo nabo bamenyesha inzego z’ibanze, Polisi na RIB, ariko umwana aza gukurwa mu mugezi yamaze gushiramo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko ubwo Ppolisi yamenyaga ayo makuru, ku bufatanye na RIB bahise bihutira kuhagera, amwana agakurwamo, basanga yapfuye.
Yagize ati "Polisi na RIB bihutiye kuhagera, umwana akurwamo gusa yari yamaze kwitaba Imana. Umurambo wajyanwe ku Bitaro by’Akarere bya Kibilizi kugira ngo ukorerwe isuzuma."
CIP Kamanzi yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anaboneraho kwongera kwibutsa ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo kugira ngo babarinde impanuka ziterwa n’imigezi.
Yongeye kwibutsa kandi ko mu gihe tugiye kugera mu bihe by’imvura, abantu basiba ibidendezi kandi bakirinda ibyatuma bahura n’impanuka zituruka ku migezi, babuza abana kujya gukinira cyangwa koga mu migezi, kwambuka imigezi igihe amazi yabaye menshi, n’ibindi bishobora gutwara ubuzima.















