Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya
Hanze

Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 213 min gusoma
Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya
Sanga:
writer.umunsi.com

Axel Rudakubana uvuka ku babyeyi bakomoka mu Rwanda, wakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye mu mujyi wa Southport mu Bwongereza, yongeye kugaragara imbere y’Urukiko aho aregwa ibindi byaha byo kugirira nabi abakozi ba gereza ya Belmarsh, birimo kubamenaho amazi ashyushye.

Rudakubana yitabiriye iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure. Yavuze gusa izina rye n’itariki y’amavuko kugira ngo yemeze umwirondoro we.

Urukiko rwa Westminster rwabwiwe ko Rudakubana akekwaho gusuka amazi ashyushye cyane ku mukozi wa gereza, ayanyujije mu mwenge w’umuryango w’icyumba yari afungiwemo, nyuma yo kubona isafuriya yabugenewe kuyatekesha.Uwo mukozi yahise ajyanwa kwitabwaho n’abaganga, bituma hatabaho ibikomere by’igihe kirekire. Uyu musore w’imyaka 20 kandi akekwaho kugirira nabi abandi barinzi ba gereza.

Mbere y’icyo gitero cyo gusuka amazi ashyushye, Rudakubana ngo yaba yarateye ubwoba umukozi w’umugore, amubwira ko amusukaho amazi ashyushye niba atamuhaye ikinyamakuru cyo gusoma.Urukiko rwabwiwe ko uwo mukozi w’umugore atagize icyo aba, nubwo Rudakubana yari yamuteye ubwoba ko amusukaho amazi.

Ikindi gikorwa aregwa ni ugukubita umukozi wa gereza w’umugabo akamukubita mu isura, ubwo yamubazaga niba yari yafashe imiti yagombaga kunywa.

Mu gihe cy’iburanisha rigufi, Rudakubana yagaragaye yicaye yubitse umutwe mu biganza. Yari ahagaze mu cyumba gicungiwe umutekano cyane mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Broadmoor, aho yari acunzwe n’abashinzwe umutekano batatu bakurikiranaga iburanisha bari inyuma ye.

Rudakubana aregwa kandi kugirira nabi umukozi w’ibikorwa by’ubutabazi ku ya 06 Gicurasi 2025, ndetse no kugerageza kumukomeretsa bikomeye ku wa 08 Gicurasi 2025.Hari kandi ibindi byaha bibiri aregwa birimo gutunga mu buryo butemewe intwaro cyangwa ikindi kintu gishobora gukoreshwa mu kwangiza abandi muri gereza ku wa 26 Kamena, ndetse no kugirira nabi umukozi w’ubutabazi ku wa 28 Ukwakira.

Mu gihe cy’iburanisha, Rudakubana nta gihunga cyanwa ubwoba yagaragaje. Igihe Umucamanza Mukuru, Howard Riddle, yamubazaga niba yumva ibibera mu Rukiko, yasubije ati “yeah” ashaka kuvuga ko abikurikiranye neza. Biteganyijwe ko azongera kugaragara imbere y’Urukiko rwa Old Bailey ku wa 19 Ukwakira 2026.

Muri Mutarama umwaka ushize wa 2025, Rudakubana yakatiwe igifungo cy’imyaka 52 ahamijwe icyaha cyo kwica abana batatu; Silva Aguiar w’imyaka icyenda, Bebe King w’imyaka itandatu, na Elsie Dot Stancombe w’imyaka irindwi, ndetse no gushaka kwica abandi bantu 10 barimo abana umunani n’abantu bakuru babiri.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we
Hanze

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahisemo kongera izina rya se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku mazina ye, avuga ko guhera ubu yitwa Muhoozi Kainerugaba Museveni (MKM).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66
Hanze

Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yifurije umugore we, First Lady Oluremi Tinubu, isabukuru nziza y’imyaka 66, amushimira kuba yaramubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe ndetse amwita “inshuti nyakuri n’umujyanama we.”

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
‎Yashakaga kuzandika amateka ! Umugabo w'imyaka 30 yapfuye azize kurya ibiryo byinshi
Hanze

‎Yashakaga kuzandika amateka ! Umugabo w'imyaka 30 yapfuye azize kurya ibiryo byinshi

‎Umwe mu bagabo bari baramamaye mu mukino wo guterura ibiremereye yapfuye ku myaka 30 y'amavuko nyuma yo kurya amafunguro menshi ubwo yiteguraga irushanwa ryo kugabanya ibiro.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Umugore n’umuhungu we bakurikiranyweho icyaha cy’ubusamba nyuma yo gusambana inshuro zirenga 100
Hanze

Umugore n’umuhungu we bakurikiranyweho icyaha cy’ubusamba nyuma yo gusambana inshuro zirenga 100

Umugore w’imyaka 46 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christina Clemens, n’umuhungu we Shane Clemens w’imyaka 22, bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi hagati y’abagize umuryango (incest), nyuma y’uko bombi bemeye ko bamaze igihe bakorana imibonano mpuzabitsina.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
USA: Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’imbwa
Hanze

USA: Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’imbwa

Umugore w’imyaka 38 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi, nyuma y’uko umugabo we asanze amashusho amugaragaza ari gukorana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’imbwa y’umuryango, nk’uko polisi ibivuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray
Imikino

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray

‎Umukinnyi Muhammad Salah yatsinze ibitego 3 atanga n'umupira wavuyemo igitego mu mukino ikipe ye ya Trabzospor yatsinzemo Galatasaray ibitego 4:0.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo
Imyidagaduro

Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

Urukiko rwaregewe urubanza kuri gatanya yatswe n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine usaba gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, rwashyizeho itariki yo kuzaburanisha uru rubanza rw’ubutane.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Imyidagaduro

DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada

DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Uzandike n'ibaruwa isaba imbabazi Idrissa - Bahavu abwira Ishimwe Vestine
Imyidagaduro

Uzandike n'ibaruwa isaba imbabazi Idrissa - Bahavu abwira Ishimwe Vestine

Umukinnyi wa filime akaba n’Umuvugabutumwa, Usanase Bahavu Jannet, yasabye Ishimwe Vestine gutekereza ku rugendo rw’urugo rwe na Idrissa Ouedraogo, akamwandikira ibaruwa imusaba imbabazi ndetse ikibutsa ibyiza uyu mugabo yamukoreye mu gihe bari bakiri kumwe.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize