Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 215 min gusoma
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Sanga:
writer.umunsi.com

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

M. Iréné yavuze ko iki kibazo cyabaye mu mezi ashize, ubwo yahamagarwaga na RIB kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego yari yarezwemo na Idrissa.

Yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yatanze, agaragaza uko yamenye iby’iki kirego, uko yitabye RIB ndetse n’ibyo yasobanuye ku ruhare rwe mu mibanire ya Idrissa na Vestine.

Amakuru yatanzwe avuga ko Idrissa yagejeje ikirego kuri RIB muri Gashyantare 2026, nyuma yongera kugitanga muri Werurwe, ndetse no muri Gicurasi 2026, ari nabwo M. Iréné yitabaga RIB kugira ngo asobanure uruhare rwe muri iki kibazo. M. Iréné yavuze ko mu byo yaregwaga harimo kuba yaragize uruhare mu ‘gucuruza’ Ishimwe Vestine, gusa avuga ko atumva impamvu yashinjwa icyo kintu kandi nta mafaranga yigeze ahabwa na Idrissa.

Yavuze ko ubwo yahamagarwaga na RIB, yagiye gutanga ibisobanuro ari kumwe n’umunyamategeko we. Ati: “Nta kimenyetso na kimwe uyu mugabo [Idrissa] afite yagiye kundega muri RIB. Ibi mbifitiye ibimenyetso, kuko RIB yarampamagaye. Naritabye, bambwiye ko narezwe muri RIB ku ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi, naritabye...”

M. Iréné yavuze ko mu gihe yaganiraga n’umugenzacyaha wa RIB, yasabye ko ikibazo cyasuzumwa hashingiwe ku muntu bivugwa ko yaba yaracurujwe, ari we Ishimwe Vestine. Yasobanuye ko yabajije niba koko yaba yaracuruje Vestine, avuga ko niba ari byo yashinjwaga, Vestine ubwe yari kubazwa ibijyanye n’umubano we n’uwari wamureze.

Ati: “Nabwiye umugenzacyaha nti ‘uri umukozi wa RIB, ariko uri umuntu nkanjye, tuvugane imbona nkubone. Iri ni ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi, nacuruje nde?’ Uwo muvuga ko nacuruje ni umuntu w’imyaka y’ubukure. Nimero ye ng’iyi, mumuhamagare, bahamagara Vestine aritaba abasobanurira impamvu yagumye muri Canada, RIB arayisobanuriye...”

M. Iréné yavuze ko nyuma yaho Vestine yahamagawe, aritaba ndetse atanga ibisobanuro ku mpamvu yari akomeje kuba muri Canada. Yavuze ko ibyo Vestine yasobanuye byagejejwe kuri RIB, bityo we akumva ko ibyo yashinjwaga bitari bifite ishingiro.

Ikindi kintu M. Iréné yashimangiye ni uko nta mafaranga yigeze ahabwa na Idrissa kugira ngo amuhuze na Vestine cyangwa ngo agire uruhare mu kuba uyu mugore byakwitwa ko ‘yacurujwe’.Yavuze ko Idrissa aramutse afite ibimenyetso by’uko hari amafaranga yamuhaye, yayagaragaza kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Ati: “Uwo mugabo mwavuze ko hari amafaranga menshi yampaye, nabishobora binyuze mu buryo bwose azashobora, azanyereke ikimenyetso kimwe cy’uko yanyoherereje amafaranga, haba ku muziki cyangwa se ikindi cyose.”

Yakomeje asaba ko niba koko yarahawe amafaranga agamije kugira uruhare mu bikorwa Idrissa amushinja, hagaragazwa ibimenyetso byabyo.

Ati: “Avuga ati ‘wowe Iréné naguhaye amafaranga ngamije kugira ngo ugurishe umwana wawe.’ Nubwo ntashobora kuyakira, icyo kizamfate n’amategeko akore ibyo agomba gukora.”M. Iréné yavuze ko kuba yarahamagawe na RIB bitavuze ko ibyashinjwaga byamaze kwemezwa, ahubwo ko yitabye kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cyari cyatanzwe.

Yasabye kandi abantu bamwibasira kubera iki kibazo kumuha agahenge, avuga ko yiteguye gukurikiza inzira z’amategeko no gusubiza ibibazo byose birebana n’ibyo aregwa.

Iki kibazo kibaye mu gihe umubano wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo ukomeje kuvugisha benshi, cyane cyane nyuma y’uko bombi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ku bibazo birebana n’umwana wabo n’imibanire yabo ndetse mbere yaho Vestine Ishimwe akaba yarasabye gatanya ya burundu.

 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine
Iyobokamana

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine

‎Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI
Iyobokamana

Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kuzirikana ko imigambi y’Imana irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza, ashingiye ku mugani wa Yezu w’abakozi bakoraga mu ruzabibu, yibutsa ko inzira z’Imana zitandukanye n’iza muntu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we
Iyobokamana

‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we

‎Ni mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko Instagram konti ye aho natwe twakuye , ubwo butumwa tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia
Iyobokamana

‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia

‎Mu gihe umuzika wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kubona amaraso mashya mu Rwanda, Hyguette na Cynthia ni rimwe mu matsinda akizamuka afite intego yo gukoresha impano yabo mu kugeza ubutumwa bw’icyizere n’ihumure ku bantu b'Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 27
‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga
Iyobokamana

‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga

‎Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifatanyije n'umukobwa we Patience Rwabwogo wagizwe Bishop mu itorero yari amazemo imyaka igera kuri 20.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 24
Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf
Iyobokamana

Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf

Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 15

Inkuru zishyashya

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray
Imikino

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray

‎Umukinnyi Muhammad Salah yatsinze ibitego 3 atanga n'umupira wavuyemo igitego mu mukino ikipe ye ya Trabzospor yatsinzemo Galatasaray ibitego 4:0.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we
Hanze

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahisemo kongera izina rya se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku mazina ye, avuga ko guhera ubu yitwa Muhoozi Kainerugaba Museveni (MKM).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya
Hanze

Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya

Axel Rudakubana uvuka ku babyeyi bakomoka mu Rwanda, wakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye mu mujyi wa Southport mu Bwongereza, yongeye kugaragara imbere y’Urukiko aho aregwa ibindi byaha byo kugirira nabi abakozi ba gereza ya Belmarsh, birimo kubamenaho amazi ashyushye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo
Imyidagaduro

Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

Urukiko rwaregewe urubanza kuri gatanya yatswe n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine usaba gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, rwashyizeho itariki yo kuzaburanisha uru rubanza rw’ubutane.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Imyidagaduro

DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada

DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize