
Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.
Irene Murindahabi yatangaje ko atariwe warangiye Vestine umugabo nk’uko ku mbuga nkoranyambaga babivugaga asobanura ko yatunguwe no kumva Vestine amubwiye ko afite umukunzi kandi bitegura kubana.
Yakomeje avuga ko yagerageje kumugira inama ariko yumva Vestine yamaramaje hanyuma ahitamo kumushyigikira.
Yahakanye kandi ibyo gutera inda Vestine avuga ko n’ubwo ari icyaha, atakora ayo mahano nk’umuntu usenga kandi wabafashe ari abana akabarera bagakura.
Yaboneyeho gusaba abakwirakwiza ibihuha kubera udufaranga bahawe kurekera aho bagaha amahoro Vestine akabanza akarwana n’ibibazo arimo.
Ni nyuma y'aho abantu batandukanye bakomeje kuvuga ko hari byinshi bidasobanutse hagati y'urushako rwa Vestine ndetse bagashimangira ko yacurujwe nyamara uko iminsi ishira amakuru agenda atanga ibitandukanye dore ko umugabo atari yagira icyo avugira ku karubanda.















