‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia
Iyobokamana

‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 278 min gusoma
‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Mu gihe umuzika wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kubona amaraso mashya mu Rwanda, Hyguette na Cynthia ni rimwe mu matsinda akizamuka afite intego yo gukoresha impano yabo mu kugeza ubutumwa bw’icyizere n’ihumure ku bantu b'Imana.

‎Aba bakobwa b’impanga bo mu karere ka Rubavu bavuga ko batinjiye mu muzika wo kuramya no guhimbaza Imana bashaka gusa kuba abahanzi, ahubwo ko ari inzira bakomerejeho nyuma yo kubona ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo.“Imirimo ibitangaza twabonye ni yo yadusunitse”.

‎Mu rugendo rwabo rwa muzika, bavuga ko batangiye kumenya ko bafite impano yo kuririmba hashize igihe, ariko umuntu wagize uruhare rukomeye mu kubatera imbaraga akaba ari nyina. Aba bahanzi kandi ntibahishe ko urugendo rwo gutangira umuziki rutoroshye kuko ngo bagowe narwo cyane bahamya ko hari abantu babaciye intege ndetse bakababwira ibibazo bashobora guhura na byo muri uyu mwuga ariko aho kubireka ngo, bahisemo gukomeza urugendo.

‎Kuri bo, ibyabababaje ariko byanababereye isomo ryabafashije gukomera n’ukumenya dore ko ngo byemera ko nta rugendo rutagira inzitizi. nk'uko bo babyivugira aho bagize bati:‎“Kuri twe kuririmbira Imana ni umuhamagaro”.

‎Iyo bavuga ko baririmbira Imana, Hyguette na Cynthia bavuga ko atari umwuga usanzwe bahisemo, ahubwo ko ari umuhamagaro. Ibi ni na byo bituma iyo batangiye gukora indirimbo, ikintu cya mbere batekerezaho ari ubutumwa bashaka kugeza ku bantu n'aho injyana ikaza nyuma, ubundi bakareba n’uburyo indirimbo izakirwa n’abakunzi b’umuziki.

‎Ni umurongo bagenderaho cyane, kuko ngo bifuza ko umuziki wabo utarangirira ku kuba umuntu yumvise injyana nziza, ahubwo ko hari ubutumwa asigarana.

‎INDIRIMBO NSHYA BASHYIZE HAMWE:

‎Indirimbo yabo nshya yitwa “NYUZURA”, ikaba ari igihangano bavuga ko kigenewe buri muntu ukiri ku Isi. “NYUZURA” ni ubutumwa ku muntu uri mu bihe bikomeye. Aba bahanzikazi bavuga ko ubuzima bushobora kubamo ibintu bigoye, ariko ko umuntu ashobora gukomeza gusenga no kwizera ko ibintu bishobora guhinduka.

‎Igitekerezo cy’iyi ndirimbo kandi gifitanye isano n’ibyo babonye mu buzima. Bavuga ko hari ahantu babonye imyitwarire n’umutima batigeze batekereza ko bahura nabyo maze ngo bituma batekereza ku butumwa bwagutse, babihuza n’ibindi bibazo abantu banyuramo, havamo “NYUZURA”.

‎Bati: “twigeze kujya ahantu mu bintu runaka batwereka umutima utari mwiza bityo tubihuza n’ibindi, dukora iyi ndirimbo”.

‎IGISOBANURO CYA VIEWS KURI BO:

‎Mu gihe hari abavuga ko umuhanzi uririmbira Imana adakwiye kwita ku mibare ya views cyangwa ku bwamamare, Hyguette na Cynthia bo babibona mu buryo butandukanye.

‎Kuri bo, iyo abantu benshi bumvise indirimbo kandi ikabagirira akamaro, bibaha imbaraga zo gukora izindi.

‎Bavuga ko views atari zo ntego nyamukuru, ariko ko zishobora kubereka ko ubutumwa bwabo buri kugera kure.

‎INZOZI ZABO NI UKUZUZA BK ARENA N'UBWO BAKIRI BATO:

‎Nubwo bakiri bato, Hyguette na Cynthia bafite inzozi nini. Bifuza kuzagera ku rwego rwo gukora igitaramo bakuzuza BK Arena. Bemera ko bishobora gutwara igihe, ariko ntibabifata nk’inzozi zidashoboka.

‎Mu bahanzi babatera imbaraga cyane harimo Israel Mbonyi, Vestine na Dorcas, Papi Clever na Dorcas, ndetse bavuga ko babigiraho byinshi mu rugendo rwabo.

‎Ku muntu wababwira ko umuziki wabo utaramenyekana cyane, aba bahanzi bavuga ko atari impamvu yo gucika intege.

‎Igisubizo cyabo ni uko: “Imana izi byose.”

‎Bazi ko mu rugendo rw’umuhanzi hari igihe indirimbo nziza idahita igera kure cyangwa ngo ibone views nyinshi nk’uko yari abyiteze. Gusa Iyo bibaye, bavuga ko icyo bakora ari ukwihangana no gusenga Imana.

‎Iyi niyo mpamvu banasaba urubyiruko rufite impano ariko rutinya gutangira cyangwa urwatangiye rugahura n’imbogamizi, kurinda ubuhamya bwabo.

‎Bati: “Igihe kizagera Imana ibibuke.”

‎Kuri Hyguette na Cynthia, urugendo rwabo rwa muzika ni igitabo kitararangira kwandikwa. Nubwo hari amapaji y’ibigeragezo, hari n’izindi paji ziri imbere bifuza kuzuzaho indirimbo n’ubuhamya butandukanye.

‎Bavuga ko bagize amahirwe yo guhura n’Imana ikababaza impamvu bahisemo kuyiririmbira, ngo igisubizo cyabo cyaba ishimwe. Bati: “Mana, warakoze ku byo wadukoreye.” Ubu basaba abakunzi b’umuziki, cyane cyane abakunda Gospel, gushyigikira indirimbo yabo nshya “NYUZURA”, iboneka kuri YouTube, Spotify n’izindi mbuga zicururizwaho ibihangano by’umuzika.

‎Kuri aba bahanzi bakizamuka, “NYUZURA” si indirimbo nshya gusa; ni ubutumwa bwabo bwo kwibutsa umuntu ko n’iyo ubuzima bumugoye, hari igihe cyo gusenga, kwihangana no kwizera ko ejo hashobora kuba heza kurusha uyu munsi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYUZURA'

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine
Iyobokamana

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine

‎Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI
Iyobokamana

Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kuzirikana ko imigambi y’Imana irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza, ashingiye ku mugani wa Yezu w’abakozi bakoraga mu ruzabibu, yibutsa ko inzira z’Imana zitandukanye n’iza muntu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we
Iyobokamana

‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we

‎Ni mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko Instagram konti ye aho natwe twakuye , ubwo butumwa tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickamasaha 13 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 15 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize