Rutsiro: Uwubakiwe inzu arishimira ko atakirara mu mazi
Iyobokamana

Rutsiro: Uwubakiwe inzu arishimira ko atakirara mu mazi

Admin User2026 Mata 54 min gusoma
Rutsiro: Uwubakiwe inzu arishimira ko atakirara mu mazi
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuturage witwa Nyiraminani Pelusi utuye mu Murenge wa Mukura , Akagari aka Kabuga , Umudugudu wa Miraramo, arashimira Leta yamwubakiye inzu akaba a...

Umuturage witwa Nyiraminani Pelusi utuye mu Murenge wa Mukura , Akagari aka Kabuga , Umudugudu wa Miraramo, arashimira Leta yamwubakiye inzu akaba atakirara mu mazi nk’uko byahoze. Uwo mubyeyi avuga ko aha mbere inzu ye imaze gusenywa n’ibiza, yabagaho nabi ku buryo atabonaga aho arambika umusaya mu gihe cy’invura.

 

Aganira na Imvaho Nshya, Nyiraminani yavuze ko Leta y’u Rwanda yamubereye inshungu ku buryo kuri ubu afite icyizere cy’iterambere ry’ejo hazaza.

 

Yagize ati:”Mbere nko muri 2023 nyuma y’ibiza nabaga mu nzu yari yaraguye, ibiza byari byarayisataguye , imvura yagwa nkarara mpagaze , ubwo naba naryamye nkashiduka naraye mu mazi, bwacya nkabyanika, imvura yarara k’umuryango nkabaho nzengurukana two mu nzu.Narindiho ntariho”.

 

Yakomeje agira ati:”Ibyo byose byangiragaho ingaruka z’uko nahora ndwaye Malariya kuko nta cyumweru cyashiraga ntari kwa muganga, nagerayo rimwe na rimwe bakampa ibitaro nkamarayo ibyumweru bibiri cyangwa bitatu nkongera ngataha nkaryama hano”.

 

Avuga ko nyuma y’aho yaje gufashwa na Leta ikamwubakira inzu arimo kugeza ari naho hakomoka amashimwe amuri kumutima.

 

Yagize ati:”Muri 2024 bubakiraga abanda bahuye n’ibiza , nanjye baraje bareba inzu ntuyemo babona ni mbi , barankodeshereza ubundi batangira kunyubakira, muri uyu mwaka ndayitaha. Nyirimo si nkivurwa , mbere sinabashaga kubona uko nakira umushyitsi , cyangwa ngo ntandukane n’abana ku buriri ariko ubu ifite ibyumba 3 n’uruganiriro mfite icyanjye n’umwuzukuru tubana akagira icye n’icyabashyitsi”.

 

Kuri we ngo afite icyizere cyo gukomeza gukora akiteza imbere kuko ubu afite aho ataha na cyane ko bamwubakiye inzu, igikoni ndetse n’ubwiherero.

 

Yagize ati:”

 

Umuturanyi wa Nyiraminani Pelusi avuga ko ubuzima uwo mubyeyi yari abanyemo bwari bubi cyane kuko ngo yararaga yicaye mu gihe cy’imvura ndetse no gushaka imibereho bikaba ingorane , icyakora agaragaza ko hari ubwo bamugobokaga.

 

Yagize ati:”Uyu mukecuru yari abayeho mu buzima bugoranye cyane ariko Imana yaramufashije Leta yacu y’Ubumwe iramwubakira none dore ameze neza, atuye mu nzu ye nziza ntakibazo cyo kunyagirwa cyangwa kuvirwa agira. Mbere iyo byabaga biri ngombwa abaturanyi nit we twamugobokaga mu mirire ariko noneho aragenda na we akabona uko yishakishiriza bigakunda”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mukecuru bubakiye amuzi kandi ko uretse we hari n’abandi bakiri gufashwa kugira ngo babone amacumbi yo kubamo.

Ati:”Nibyo, uwo mukecuru twaramwubakiye kandi ubu inzu ayirimo. Kimwe n’abandi bari barahuye n’ibiza rero, dukomeje urugendo rwo kububakira nk’uko

 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine
Iyobokamana

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine

‎Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI
Iyobokamana

Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kuzirikana ko imigambi y’Imana irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza, ashingiye ku mugani wa Yezu w’abakozi bakoraga mu ruzabibu, yibutsa ko inzira z’Imana zitandukanye n’iza muntu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we
Iyobokamana

‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we

‎Ni mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko Instagram konti ye aho natwe twakuye , ubwo butumwa tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20

Inkuru zishyashya

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55
Imikino

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane nyuma yo kuyihesha igikombe kiruta ibindi nyuma y'imyaka 34.

ADAM Yannickamasaha 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 12 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize