Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura
Rwanda

Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura

Admin User2026 Mata 54 min gusoma
Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura
Sanga:
writer.umunsi.com

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Karongi, barasaba kuganirizwa ku mateka y’umuganura kugira ngo bajye bitabira uwo muhango bumva neza impamvu yab...

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Karongi, barasaba kuganirizwa ku mateka y’umuganura kugira ngo bajye bitabira uwo muhango bumva neza impamvu yabyo, bagaragaza ko hari abumva ari ibya bamwe gusa.

Abaganiriye na Imvaho Nshya, bavuze ko impamvu itera bamwe mu rubyiruko kutitabira ari uko batazi byinshi ku muganura, impamvu bikorwa n’aho bihuriye n’ahahise cyangwa icyo babikorera.

Uwitwa Claude Niyomugabo w’imyaka 23 utuye mu Murenge wa Rubengera , Akagari ka Gisiza ho muri Karongi yatangaje ko hari urubyiruko rugenzi rwe rutari rwamenya igisobanuro cy’Umuganura bityo agasaba ko hajya hakorwa ubukangurambaga , urubyiruko rugasobanurirwa amateka y’umuganura kugira ngo na rwo rujye rwisangamo.

Yagize ati:”Iyo witegereje neza usanga urubyiruko rwinshi rutari rwasobanukirwa n’amateka y’umuganura ndetse n’akamaro kawo, icyo mbona cyakorwa rero ni ugukomeza kujya baha urubyiruko amakuru ajyanye n’umuganura buri wese mu gice aherereyemo kuko hari nk’umusore w’umucuruzi wumva bitamureba agatekereza ko bireba abahinzi.Uwo na we rero numva na we yahabwa amakuru ajyanye n’umuganura ndetse akabwirwa ko kuri uwo munsi w’umuganura yareka ibyo arimo agasanga abanda”.

Uwitwa Nyiranzabandora Marie Rose, utuye mu Mudugudu wa Gatwaro , Akagari ka Kabuga yagize ati:”Hari urubyiruko rubayeho mu buzima bwo gushakisha ku buryo nta mwanya babona wo kumva Radiyo cyangwa kureba Televiziyo, aba nabo bakwiriye kwegerwa bitewe n’aho birirwa bagasobanurirwa, bakerekwako umuganura ari ubuzima ku Banyarwanda kandi bizatuma tumenya ko dukwiriye gusangira ibyo twagezeho, tuba abavandimwe nk’uko mbere ku babyeyi bacu byari bimeze. Ubu imbogamizi ku bakiri bato zaracyari amakuru make”.

Claudine Nirere w’imyaka 20 y’amavuko, usanzwe ari umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo utuye mu Karere ka Karongi yagaragaje ko mu gihe cy’umuganura usanga mu birori byateguwe harimo urubyiruko rw’abakorerabushake gusa ariko abanda ugasanga bisa n’aho bitabareba cyangwa se bakaza nk’abaje kurya ibigori gusa , ibintu afata nk’imbogamizi.

Yagize ati:”Nkanjye iyo bavuze umuganura numva ubusabane gusa kandi ntekereza ko hari abanda duhuje iyo myumvire. Ikindi nureba uzasanga urubyiruko rwitabira ibyo birori ari urufitemo imirimo cyane ariko ukabona ibindi bikorwa n’abakuze gusa. Njye numva rero icyakorwa ari ugukomeza gusobanurira urubyiruko amateka y’umuganura n’akamaro kawo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald , yabwiye Imvaho Nshya ko muri ako Karere hari ikiri gukorwa kugira ngo urubyiruko rwose rusobanurirwe amateka hibandwa k’Umuganura ndetse n’izindi gahunda ziganisha ku mateka y’u Rwanda.

Yagize ati:”Ubu dufite gahunda y’Itorero ryo mu Mudugudu dukora, Itorero ku mashuri ndetse hari n’Itorero ry’abana barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye. Mu byo twigisha cyane muri iryo torero harimo umuco n’amateka n’indangagaciro cyane cyane umuganura”.

Yakomeje agira ati:”Dufite gahunda y’uko mu cyumweru gitaha , tuzatangira guhiga imihigo ku rwego rw’umuryango tugahiga ibyo tuzakora , tuzajya ku Kagari , Umurenge no ku Karere aho rero niho dushaka ko ababyeyi badufasha no gusobanurira abana babo urugendo rw’umuganura kugira ngo tuzasoze umwaka utaha buri muryango ufite ibyo umurika wagezeho tukaba twizeye ko bizafasha n’abo bato batari bazi amateka y’umuganura”.

Mu Karere ka Karongi, hizihijwe umuganura kimwe na handi mu Gihugu , aho Ibirori byabereye mu Murenge wa Rugabano ho mu Karere ka Karongi ahari hateraniye abaturage , abayobozi mu nzego zitandukanye , ingabo na Polisi bishimira ibyagezweho ndetse banasangira umuganura.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Rwanda

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu murenge wa Rwimiyanga habereye Umuganda ngarukakwezi wahuje abaturage, abayobozi bo mu nzego za Leta, inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo muri gahunda ya 'Soberchou', hagamijwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano, ubuzima n’iterambere ry’abaturage.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo
Rwanda

Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 inshuro ebyiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi
Rwanda

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 16
AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango
Rwanda

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 7
Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi
Rwanda

Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi

Mu gihe mu Karere ka Rubavu hamuritswe imodoka zikoresha amashanyarazi, abaturage bagaragaza ko hari icyo bazitezeho by'umwihariko mu kwihutisha ing...

Admin User2026 Mata 5
Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge
Rwanda

Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge

Umuturage wo mu Karere ka Karongi, yashimiye Leta y'u Rwanda yamufashije ikamukura mu bwigunge, ikamuha inka na VUP bimufasha kubaho neza no kugira icyizere cy'ubuzima.

Admin User2026 Mata 5

Inkuru zishyashya