AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango
Rwanda

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 710 min gusoma
AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango
Sanga:
writer.umunsi.com

African Union (AU) yifatanyije n’Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ishimangira ko igiye gushyira imbaraga mu kurwanya imvugo z’urwango zikomeje kwiyongera, hagamijwe gukumira ko ibyabaye mu Rwanda byazongera kuba ahandi.

Abayobozi batandukanye, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abarokotse Jenoside bahuriye ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Ababa mu Ethiopia, mu muhango wo kunamira Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside. Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026.

Uyu muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rwo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere ndetse no kumurika urwibutso rukoreshwa ikoranabuhanga rugamije guteza imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Komiseri wa AU ushinzwe Politiki, Amahoro n’Umutekano, Bankole Adeoye, yavuze ko uyu munsi wibutsa Abanyafurika bose ko bafite inshingano rusange yo kurinda ko amateka nk’aya mabi atazasubira.

Yagize ati: “Uyu munsi twifatanyije na Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda mu guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe. Duhagaze hamwe mu butumwa bumwe bugira buti ‘Ntibizongere ukundi’.”

Intumwa ya AU ishinzwe kurwanya Jenoside, Adama Dieng, yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kwimakaza ubutabera no gukomeza inshingano zo gukumira Jenoside.

Ati: “Dukwiye gushimangira ubushake bwo guharanira ubutabera no kongera imbaraga mu nshingano dusangiye kugira ngo twirinde ko ubu bwicanyi ndengakamere bwazasubira.”

Intumwa yihariye ya Loni muri AU, Parfait Onanga Anyanga, yashimye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gusigasira amateka no kwibuka, agaragaza ko ari uburyo bufasha mu kurwanya Jenoside.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko kwibuka atari uguheranwa n’agahinda gusa, ahubwo ari umwanya wo gushimangira ukuri, kubazwa inshingano no gukomeza kuba maso.

Yagize ati: “Turibuka abarenga miliyoni bishwe bazize urwango no kutagira icyo abantu bakora. Kwibuka ni no kongera imbaraga mu guharanira ukuri no gukumira ibishobora guteza ibyago nk’ibyabaye.”

Yongeyeho ko Afurika igomba gukaza ingamba zo kurwanya imvugo z’urwango n’amacakubiri bikomeje gufata indi ntera, hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu byayo.

abitabiriye_urugendo_rwo_kwibuka_jenoside_yakorewe_abatutsi_mu_1994_i_addis_ababa-df206.jpg

au_yibutse_ku_nshuro_ya_32_jenoside_yakorewe_abatutsi_mu_rwanda_muri_mata_1994-b0637.jpg

umuyobozi_wa_au_mahmoud_ali_youssouf_yibutse_abatutsi_bishwe_mu_cyubahiro-d1922.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Rwanda

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu murenge wa Rwimiyanga habereye Umuganda ngarukakwezi wahuje abaturage, abayobozi bo mu nzego za Leta, inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo muri gahunda ya 'Soberchou', hagamijwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano, ubuzima n’iterambere ry’abaturage.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo
Rwanda

Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 inshuro ebyiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi
Rwanda

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 16
Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi
Rwanda

Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi

Mu gihe mu Karere ka Rubavu hamuritswe imodoka zikoresha amashanyarazi, abaturage bagaragaza ko hari icyo bazitezeho by'umwihariko mu kwihutisha ing...

Admin User2026 Mata 5
Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura
Rwanda

Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Karongi, barasaba kuganirizwa ku mateka y’umuganura kugira ngo bajye bitabira uwo muhango bumva neza impamvu yab...

Admin User2026 Mata 5
Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge
Rwanda

Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge

Umuturage wo mu Karere ka Karongi, yashimiye Leta y'u Rwanda yamufashije ikamukura mu bwigunge, ikamuha inka na VUP bimufasha kubaho neza no kugira icyizere cy'ubuzima.

Admin User2026 Mata 5

Inkuru zishyashya

Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC muri Shampiyona y'u Rwanda
Health

Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC muri Shampiyona y'u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa Kane wa Shampiyona y'u Rwanda Bk Pro league

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 6 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 11 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 15 yashize
Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55
Imikino

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane nyuma yo kuyihesha igikombe kiruta ibindi nyuma y'imyaka 34.

ADAM Yannickamasaha 23 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize