“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira
Imyidagaduro

“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 256 min gusoma
“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , 50 Cent, yatangaje byinshi ku gushyingiranwa , gutandukana no gutangira bundi bushya mu gihe ababanaga batandukanye.

50 Cent asanga uko guhera kuri zero (Ku busa), ari byo bituma ‘Contract’ yo mu rushako iba mbi cyane mu mboni ye dore ko byanakuruye impaka nyinshi ku bantu aho bamwe bahamya ko nta kibazo kiba kirimo mu gihe abantu babiri bo ubwabo bifatiye umwanzuro wo gukundana no kubana nyuma bikabangira.

Ubwo yari mu kiganiro ‘The Raw Life Show’ , 50 Cent yasobanuye ko urushako ari cyo gishoro cyambere  gikomeye umuntu akora mu buzima , gisaba kwitanga , imbaraga   ndetse n’umuhate udasanzwe gusa ngo mu gihe byanze urukundo ruzaba ibibazo bidashira.

Kuri we ngo , nyuma yo gutandukana , umwe muri bo yisanga mu bibazo by’uruhuri, aho aba afite ibyo asabwa byinshi cyane kugeza n’ubwo umwe ashobora undi ati:”Ni iki kindi unshakaho”.

Kuri 50 Cent yitangiyeho urugero ku kibazo cy’uwo babyaranye bagezanyijeyo , agaruka ku mubano wigeze guhuza abantu babiri bafatanaga nk’abagaciro biteguye kubakana ubuzima bagakuza umuryango bari hamwe ariko bakaza gutandukana.

50 Cent asanga urugo rutangirana amasezerano yemeranyijweho ariko ngo iyo rurangiye nabi, ayo masezerano ahinduka ibiganiro bitajya bigira iherezo. Ati:”Umuntu watekerezaga ko adasanzwe ku bandi, mukagirana amasezerano y’urushako, ayo niyo masezerano mabi abaho”.

Ubusanzwe 50 Cent yitwa Curtis Jackson III , yegukanye ibihembo bitandukanye muri Amerika, birimo Grammy Awards,  yahawe kubera umuziki , Filime, gukora indirimbo  n’ibindi.

50 Cent yabaye icyamamare binyuze mu ndirimbo nka n Get Rich or Die Trying yagurishijwe arenga Miliyon 300 USD ndetse amenyekana nk’umuyobozi wa G-Unity akaba ari na we wayishinze.

Amafaranga ye menshi yakomotse muri Kompanyi ya Vitaminwater, yaje kugurwa na Coca Cola akinjizamo arenga Miliyoni 100$.

50 Cent afite abana babiri  b’abahungu ; Marquise Jackson na Sire Jackson.

Igitangaje cyane kuri uyu mugabo kinatuma akomeza kuba umuherwe ni uburyo yavuye mu buhanzi akajya muri Cinema , umusharamari ndetse akaba n’umunyamakuru n’utunganya ibiganiro kuri Televiziyo zitandukanye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55
Imikino

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane nyuma yo kuyihesha igikombe kiruta ibindi nyuma y'imyaka 34.

ADAM Yannickamasaha 11 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 21 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize