Theirry Luvumbu wakiniye Rayon Sports akayihenuraho yavuze ko ari gupfa yumva kandi bucece
Imyidagaduro

Theirry Luvumbu wakiniye Rayon Sports akayihenuraho yavuze ko ari gupfa yumva kandi bucece

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 209 min gusoma
Theirry Luvumbu wakiniye Rayon Sports akayihenuraho yavuze ko ari gupfa yumva kandi bucece
Sanga:
writer.umunsi.com

Rutahizamu Héritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , wavuye mu Rwanda yihenuye ndetse akoze amabara, yatangaje ko ababajwe n’uburyo yatereranywe n’Ubuyobozi bw’Igihugu cye mu gihe cy’imyaka ibiri amaze avuye mu Rwanda asobanura ko ari gupfa yumva kandi bucece.

Tariki 11 Gashyantare 2024 Rayon Sports imaze gutsinda Police Fc 2-1, hakurikiyeho impaka za ngo turwane, zateje akajagari ku kibuga. Muri uwo mukino, Héritier Luvumbu Nzinga yatsinze igitego cya Coup-Franc, acyishimira yigana ikimenyetso cyari cyakozwe n’ikipe y’Igihugu cya DRC mu mikino y’igikombe cya Afurika muri 2023 bagaragaza ko hari ibyo u Rwanda rushinjwa gukorera iwabo.

Ni ikimenyetso mu by’ukuri cyafatwaga nk’igikoresho cyo kwereka amahanga ko ubwicanyi buri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakozwe n’u Rwanda ndetse bikaba byari birenze umupira ahubwo bikaba ‘Politike’ yimbitse yinjiye mu mateka n’ubwo u Rwanda rutahwemye kubitera utwatsi.

Nyuma y’uwo mukino , ikipe ya Rayon Sports yakinishaga uwo mukinnyi  )Héritier Luvumbu Nzinga) yahise isohora itangazo rinenga yane imyitwarire ya Nzinga , na FERWAFA (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda), imuhagarika amezi atandatu adakina no mu bikorwa by’umupira w’amaguru ari ku butaka bw’u Rwanda kubera kuvanga Politike na ruhago.

Hadaciye kabiri , Héritier Luvumbu Nzinga wari kizigenza muri Rayon Sports ndetse ari na we ikipe igenderaho, yahise asesa amasezerano nayo, yerekeza iwabo anyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu mbere y’uko tariki 14 Gashyantare 2024 yerekeza i Kinshasa mu rwa Mukuru wa DRC.

Héritier Luvumbu Nzinga yakiriwe neza akigera iwabo ndetse n’Umukuru w’Igihugu cya DR-Congo , Antoine Felix Tshisekedi amusezeranya kumuhembera ibyo yakoreye mu Rwanda byari byamugize intwari iwabo cyakora kugeza ubu akaba avuga ko ibyo yari yijejwe byose , byarangiriye mu magambo.

Mu magambo ye yagize ati:”Kuva ngeze hano , nta faranga na rimwe nigeze mpabwa, ndetse na gahunda yo guhura na Perezid awa Repubulika nta cyigeze gikorwa”.

Ibi yatangarije kuri Live ya TikTok isigaye yarabaye isibaniro n’uruhiro rw’abashaka kwinigura, Héritier Luvumbu Nzinga  yatangaje ko atazi neza niba yarahawe ubufasha ariko abamuri iruhande bakaburigisa.

Ati:”Ndi hano, naratereranywe kandi ndi guca ndeba, bucece”.

Luvumbu akiva mu Rwanda yashakiwe ikipe ya As Vita Club y’iwabo yari yarakiniye mbere , biba ngombwa ko ayisubizwamo mi rwego rwo kumurinda ubushomeri ariko bisa n’aho ntacyo byamumariye.

Luvumbu Nzinga yari umukinnyi w'umuhanga. Hano yari muri Angola

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 14 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize