
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.
Barack na Michelle Obama bashyingiranywe ku wa 3 Ukwakira 1992, nyuma y’uko inkuru y’urukundo rwabo yari yatangiriye mu kigo cy’amategeko i Chicago mu 1989. Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026, Barack Obama w’imyaka 65 yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto ari kumwe na Michelle, amwandikira ubutumwa bweretse Isi ko bombi bakundana urudashira.
Yagize ati: “Isabukuru nziza y’ubukwe bwacu Michelle Obama! Ndacyumva ko ndi umugabo w’umunyamahirwe kurusha abandi Isi, kuba ndi kumwe nawe.”
Ku rundi ruhande Michelle Obama na we yashyize hanze amashusho n’amafoto agaragaza ibihe bitandukanye byaranze ubuzima bwabo, birimo ubukwe bwabo bwo mu 1992, imyaka bamaze muri White House ndetse n’ibindi bihe bagiye bagirana.
Michelle Obama yanditse ati:“Gukomeza kugukunda birushaho kuba byiza uko iminsi igenda! Isabukuru nziza y’ubukwe, Barack Obama. Dufite byinshi byo kwizihiza mu myaka myinshi iri imbere, tugira ibyishimo, ibitwenge n’ibindi byinshi tuzibukiraho.”
Mbere y’uko baba umwe mu miryango izwi cyane ku Isi, Barack na Michelle bahuye mu 1989 mu kigo cy’amategeko Sidley Austin i Chicago. Michelle Robinson, wari usanzwe akorera muri icyo kigo, ni we wahawe inshingano zo kuba umujyanama wa Barack wari watangiye kuhakorera.
Barack yavuze ko akimara kubona Michelle yahise amukunda, cyane cyane bitewe n’ubwiza n’uburebure bwe. Mu kiganiro yagiranye na The Oprah Magazine mu 2007, Obama yavuze ko yabanje kumusaba ko bajya gusohokana ariko Michelle akamwanga. Yakomeje kumusaba, na we akomeza kumwangira.
Michelle ntabwo yahise yemera ko bakundana kuko yabonaga ko bidakwiye ko umujyanama akundana n’umuntu bakorana kandi afasha. Yigeze kumubwira ati: “Ndi umujyanama wawe. Ntabwo bikwiye.”
Mu kiganiro yagiranye na ABC News mu 2008, Michelle Obama yavuze ko ikigo cy’amategeko cyashoboraga kuba cyarababonaga nk’abantu bakwiranye kuko bombi bari barize muri Harvard. Nubwo yabanje kubyanga, Barack yakomeje kumwinginga, kugeza ubwo nyuma y’ukwezi kumwe Michelle yemeye ko bajyana ku ncuro ya mbere.
Mu 2009, Michelle yabwiye Voice of America ko byamutwaye hafi ukwezi kugira ngo yemere gusohokana na Barack, kuko yabonaga ko gukundana n’umuntu yari ashinzwe kugira inama bidakwiye.
Michelle Obama na Barack Obama baje kubyarana abakobwa babiri, Malia na Sasha, kandi Barack Obama yaje kuba Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akayobora igihugu manda ebyiri kuva mu 2009 kugeza mu 2017.
Uyu munsi, Barack na Michelle Obama bakomeje kwizihiza imyaka 34 y’ubukwe bwabo, nyuma y’imyaka 37 ishize batangiye kumenyana no kubaka umubano wabo.














