Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 44 min gusoma
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

Ni icumbi rigezweho rikomeje gukurura ba mukerarugendo n’abashyitsi batandukanye bashaka ahantu hatuje, heza kandi hegereye ibyiza nyaburanga by’Ikiyaga cya Kivu.

El Classico Apartment yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, igamije guha abashyitsi ibyishimo no kuruhuka. Iherereye hafi y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho umuntu ashobora kubona izuba rirenze mu buryo butangaje, umwuka mwiza ndetse n’ituze ridakunze kuboneka mu mijyi minini.

Aka gace ka Nyamyumba kazwi cyane ku bwiza nyaburanga, amahoteli, amacumbi meza n’ahantu ho kwidagadurira ku mazi, bituma kaba kimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo basura Rubavu.

El Classico Apartment itanga serivisi zita ku byo umushyitsi akeneye kugira ngo yumve ameze nk’uri iwe. Ibyumba bifite ibikoresho byiza, internet yihuta, igikoni cyuzuye, TV ndetse n’ahantu ho kuruhukira hatuma abantu bashobora kumara igihe kirekire batuje.

Hari kandi ubufasha mu bijyanye n’ingendo, serivisi zakirwa 24/7 ndetse n’aho imodoka ziparika ku buryo butekanye. Ibi byose bituma haba ahantu heza haba ku bagenzi b’akazi cyangwa abaje mu biruhuko. Ibi byiyongeraho ko iyo ufashe icyumba hejuru y’umunsi umwe, bagutembereza mu bwato ku buntu mu Kiyaga cya Kivu.

Kimwe mu bituma El Classico Apartment ikundwa ni uko iri hafi y’ahantu hatandukanye ho gusura no kwidagadurira. Abashyitsi bashobora gusura inkombe z’Ikiyaga cya Kivu, koga mu mazi yacyo, cyangwa Amashyuza ya Nyamyumba azwiho amazi ashyushye karemano.

Si ibyo gusa kuko hafi aho hari n’ahantu ho kurira no kwidagadurira ku nkengero z’ikiyaga, harimo restaurants n’utubari dutanga serivisi z’ubukerarugendo n’imyidagaduro. Aha twavuga nka El Classico Beach Chez West aho bafite umwihariko wo guteka neza amafi.

Ku bifuza kumenya byinshi cyangwa gutumiza icyumba: +250 784 794 479 na +250 783 256 132.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎Ni aba mbere mu gukora Cake zo mu bukwe no mubindi birori ! Tegura ibirori byawe ukorana na Zero Six Cake
Inkuru zamamaza

‎Ni aba mbere mu gukora Cake zo mu bukwe no mubindi birori ! Tegura ibirori byawe ukorana na Zero Six Cake

‎Ubusanzwe ibirori byiza biryoshywa na Cake nziza igaragara neza kandi iteguye neza bikagenda no kuba iryoshye. Ibirori byiza kandi bigaragazwa n'uko ntawatashye yimyoza avuga ko Cake yari ibishye cyangwa idahiye neza. Icyo kibazo rero , cyasubijwe na Zero Six Cake, bakorera mu Gihugu hose ariko ni bo bonyine bategura Cake nziza kandi bagaca amafaranga make.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎Ni iya mbere mu Rwanda ! Byinshi kuri Zero Six Cake
Inkuru zamamaza

‎Ni iya mbere mu Rwanda ! Byinshi kuri Zero Six Cake

Zero Six Cake ni Kompanyi nziza ikora ibijyanye na Cake mu Karere ka Musanze ariko ikaba igera mu Gihugu hose bitewe n'aho utuye dore ko afite abakozi benshi kandi b'abahanga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 15
Weekend yageze  ! Tekereza El Classico Beach Chez West niba ushaka gusohoka ukishimira ibyo wagezeho !
Inkuru zamamaza

Weekend yageze ! Tekereza El Classico Beach Chez West niba ushaka gusohoka ukishimira ibyo wagezeho !

Urashaka gutembera n'umuryango wawe ? Urashaka gusohokana n'abawe ? Tekereza kuri El Classico Beach kuko ariho hafite ibyo wifuza byose. Hari amafunguro meza ayobowe n'Ifi, hari inkoko , ndetse hakaba n'ibyo kunywa bigezweho. Bagufitiye amacumbi meza kandi abari mu kwezi kwa buki bo bahabwa na Poromosiyo yo gutembera mu Kiyaga cya Kivu mu bwato ku buntu iyo barahamara kabiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 12
Pastor Aloys Uwakarema asaba Abakristo kugaragaza ukwizera mu mibiri yabo yose
Inkuru zamamaza

Pastor Aloys Uwakarema asaba Abakristo kugaragaza ukwizera mu mibiri yabo yose

Pastor Aloys Uwakarema asaba Abakristo kugaragaza ukwizera mu mibiri yabo yose

Umunsi com2026 Gashyantare 4

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize