
Ni mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko Instagram konti ye aho natwe twakuye , ubwo butumwa tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.
Vestine yanditse ati:"Nariguceceka nk'uko bisanzwe si nkuganirire Ibi ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abarigukura batazanyura mubyo nanyuzemo batabizi nubyumva uzabibambwire cyangwa ujye Ubanyereka ubaganirira iyi Nkuru Ya Ishimwe!!
UKO BYATANGIYE ,...... : Yari Umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe akurira mu rusengero nk'abandi ariga asoza amashuri yisumbuye.Umunsi ayasoza nibwo yinjiye mu butayu bwe. Ubwo yinjiyemo nta mazi cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y'intebe y'ishuri atagize amahirwe yo kububamo mu gisa n'ubufindo bwa Amarangamutima Yakunze Umuntu wamwize cyera we atamuzi cyane yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka. Nuko agambirira kuyizimiza nkitarigeze inyenyeza na Gake. Yitwaje akarimi, n'uduhendabana bikarishye.
Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi, ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi ahubwo yagize ngo arakunzwe ibi ariko bidasanzwe. Amatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva inama kuko zabamukuriye, amarangamutima yariyamuyoboye ataziko uwo muntu yariyubatse afite undi muryango ndetse n'abandi bana uwo mukobwa yagendeye kubyo yamubwiye n'uburyo yitwaraga nk'umuntu utagira icyaha na kimwe uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko nikoameze".
Muri uru rwandiko Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas yanditse ati:"Tega, amatwi nkukomereze inkuru wowe Dusangiye Umusaraba. Nguwo nyiramamirwa wange nkwibutse ko atazi indi Si itarimo abasenga n'abiyiriza ngo bamese ibishura. Hutihuti no mu rugo Pooo!! Akihagera ahasanga amahano ahitamo kunuma no kwihangana yasoma Bibiliya iti urukundo rwihanganira byose kandi ibihe byose.
Yabonye ibisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe nibyo yabonaga buri munsi atabashaga no kubwira undi muntu baba ababyeyi be abavandimwe be ndetse n'inshuti ku buryo yageze aho atakereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku Isi yabitekereje kenshi cyane gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze ( glory to God) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko !!".
Yakomeje avuga ko byageze n'aho yabujijwe kujya ajya muri Studio harimo no gushaka gutandukanywa n'umuvandimwe we ndetse n'ibitaramo akabibuzwa.
Ishimwe ati:"Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa nuko hari umuhamagaro uri kubuzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro w'uwo mukobwa ariko Imana ntiyabyemera yashatse kumubuza kujya mu bitaramo kumubuza kujya muri studio ashaka no kumutandukanya n'uwo baririmbanaga gusa byo ntago byashobotse.
Yamutandukanije na 'management' ye abigeraho aziko umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye!! Abonye ko atahagarika umuhamagaro w'uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry'uwo mukobwa atangira kuvuga ko uwo afata nk'umubyeyi we bamaranye imyaka igera muri itanu ariwe se w'umwana kandi azi ukuri kuri mumutima we ko ari ibinyoma".
Yishyura umuhisi n'umugenzi ati nimuharabike rwose mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe nahinduriye ubuzima ariko Mana we!! Ese Nakubwiye ibyu Uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku isi ntikimubuza Araza, Umubyeyi n'uwo atwite Uwiteka yabanyujije mu myanya y'intoki yawa mugabo!!!".
Vestine yavuze ko yanze kwereka umwana umugabo we kuko yari ategereje igihe cy'umutuzo. Ati:"Ahunga atwite aza kubyarira ibwotamasimbi yirinda kumwereka umwana we, mu bushyamirane ategereje igihe cy'umutuzo ngo amumurikire imbuto ye !! Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w'umwana yabona umwana we !! Atitaye ku nzika iyariyo yose. Umugabo yivuye inyuma akora agato n'akanini kugira yice izina ry'uwo mukobwa ndetse yishyura abahemu bashoboka babeshya ko yabubakiye iwabo inzu kandi azi ukuri ko ntabyo yakoze".
Ati:" Buretse mbanze ngire Inama aba batangaza inkuru n'ubwo ntabarusha rwose aya manyazi y'amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyu munsi yagira ibyo agufasha peh gusa ntibizaramba ejo nejo bundi uzabyara umwana wawe yaca mubyo uwo urigusebya arikunyuramo amafaranga nibwo nemeye ko ari umuzi w'ikibi cyose koko!! Bibiliye yera iti "Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi".
1 Timoteyo 6:10
Reka mpinire aha hafi, Nkwandikiye iyi Baruwa ngo nkomeze abagore n'abakobwa, barikunyura mubihe bimeze nkibyo uyu mwana yanyuzemo mukomere Imana irabakunda ibitayeho kandi ubuzima bwanyu burimubiganza byiMana. Mwitinya ntiyabibagiwe Kandi izabacira inzira.
Abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw'intama kandi imbere ari amasega aryana musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza ibyo mubona ntibikabace intege ahubwo mubyigireho bizabafasha Imana irabakunda Kandi ntizabatererana
Iyabanye na Ishimwe mu majoro y'Amarira Inda yenda kwikuramo iriho kandi irashoboye.
Nibimukundira azatanga ubuhamya kandi ni isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko cyane uru rwo munsengero. mugore urira humura kandi uhobere ubuzima. Mukunzi wa Ishimwe na Mwenenyina Kamikazi wowe ubasengera ngo amavuta adakama muribo Imana ikwagure. Senga Cyane ubu Urugamba rurakomeye kurusha Mbere gusa Byibuze abarwana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo Muri Egiputa na rimwe".













