Imported from WordPress: Hanze
302 inkuru ziri muri iki cyiciro

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.
Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki, yavuze ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi zongeye kugota Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahisemo kongera izina rya se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku mazina ye, avuga ko guhera ubu yitwa Muhoozi Kainerugaba Museveni (MKM).

Axel Rudakubana uvuka ku babyeyi bakomoka mu Rwanda, wakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye mu mujyi wa Southport mu Bwongereza, yongeye kugaragara imbere y’Urukiko aho aregwa ibindi byaha byo kugirira nabi abakozi ba gereza ya Belmarsh, birimo kubamenaho amazi ashyushye.

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yifurije umugore we, First Lady Oluremi Tinubu, isabukuru nziza y’imyaka 66, amushimira kuba yaramubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe ndetse amwita “inshuti nyakuri n’umujyanama we.”

Umwe mu bagabo bari baramamaye mu mukino wo guterura ibiremereye yapfuye ku myaka 30 y'amavuko nyuma yo kurya amafunguro menshi ubwo yiteguraga irushanwa ryo kugabanya ibiro.

Umugore w’imyaka 46 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christina Clemens, n’umuhungu we Shane Clemens w’imyaka 22, bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi hagati y’abagize umuryango (incest), nyuma y’uko bombi bemeye ko bamaze igihe bakorana imibonano mpuzabitsina.

Umugore w’imyaka 38 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi, nyuma y’uko umugabo we asanze amashusho amugaragaza ari gukorana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’imbwa y’umuryango, nk’uko polisi ibivuga.

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta

Barack Obama yatangaje ko imbwa y’umuryango we yitwaga Sunny, yari imaze imyaka 13, yapfuye. Yavuze ko iyi mbwa yari imwe mu bagize umuryango we bakundaga cyane.

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe bikorana byagabye ibitero mu bice bituwe cyane muri Teritwari ya Masisi no muri Point-Zéro hafi ya Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Inzu Donald Trump yabayemo akiri umwana, iherereye mu gace ka Jamaica Estates muri Queens, mu Mujyi wa New York, yagurishijwe miliyoni 1,93 z’Amadolari ku wa 11 Nzeri 2026.

Ihuriro AFC-M23 ryatangaje ko abana n’abanyeshuri 24, barimo abakobwa 19 n’abahungu batanu, ari bo bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye amazu yo mu gace ka Tshimpunda ho muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu.

Umukuru w'Igihugu cya Amerika Donald Trump, yasezeranyije ko buri muntu mukuru ufite ubwenegihugu bwa Amerika azahabwa amadolari 5,000, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani ritsinze amatora ya manda yo hagati rikagumana ubuyobozi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe bikorana byagabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye biri ku rugabano rwa Teritwari ya Masisi na Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Igikomangoma Ruth Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo Nyimba wa Tooro, yahakanye amakuru avuga ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we washyizweho nk’Umwami wa Tooro, avuga ko ayo makuru atari ukuri kandi ko atandukanye n’irage ry’umuvandimwe we wapfuye.

Augustin Lobelle Yembi, Umudepite wo muri Gabon wagaragaye akubita urushyi umukozi wa sosiyete y’indege ya RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yatawe muri yombi.

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agace ka Mulima, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, kafashwe n’abarwanya ubutegetsi, ndetse ko ubwoba ari bwose muri Teritwari ya Uvira.

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda yatangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro.

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.