Pakistan: Abantu 20 bishwe n’igitero cy’abiyahuzi
Hanze

Pakistan: Abantu 20 bishwe n’igitero cy’abiyahuzi

Admin User2026 Gicurasi 245 min gusoma
Pakistan: Abantu 20 bishwe n’igitero cy’abiyahuzi
Sanga:
writer.umunsi.com

Abantu 20 bapfuye abandi 70 barakomereka nyuma y’igisasu cyaturikiye muri gari ya moshi yari igeze kuri sitasiyo ya Chaman Phatak i Quetta, mu mujyi w’akarere ka Balochistan mu Burengerazuba bwa Pakistan. Iyo Bisi yari itwaye abasirikare n’imiryango yabo bari bagiye mu biruhuko byo kwishimira Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr nkuko byemejwe n’inzego z’umutekano z’icyo Gihugu.

Icyo gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi, kigabwe n’umutwe witwaje intwaro wa Balochistan Liberation Army (BLA) wavuze ko ari igitero cy’ubwiyahuzi.

Umwe mu baturage wagizweho ingaruka n’icyo gitero yabwiye BBC ko igihe igisasu cyaturikaga we n’umuryango bari bakiryamye ndetse amadirishya y’inzu ye biri mu byasenywe n’icyo gisasu.

Polisi yo muri Balochistan yemeje ko abantu 20 ari bo bitabye Imana ariko imibare ishobora kuza kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif yamaganye icyo gitero, avuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’intagondwa bidashobora guca intege icyemezo cy’abaturage ba Pakistan, avuga ko Igihugu cyifatanyije n’abagize ibyago mu bihe by’akababaro.

Si ubwa mbere Balochistan Liberation Army (BLA) igabye ibitero kuri za gari ya moshi kuko no mu myaka ishize gari ya moshi ya Jaffar Express yagabweho ibitero inshuro nyinshi n’uwo mutwe, mu gihe muri Werurwe 2025 izo ntagondwa zafashe bugwate abagenzi bari muri gari ya moshi yaganaga i Peshawar.

Umutwe wa BLA ushinja Leta ya Pakistan gukoresha umutungo kamere mwinshi w’iyo ntara nini mu gihugu, ariko abaturage baho ntibabyungukiremo. Iyo ntara ikaba yihariye hafi 44% by’ubuso bwa Pakistan ariko ituwe na 5% by’abaturage ba Pakistan mu barenga miliyoni 240.

4b88cae6-cb8d-4347-9de6-b929342c61de.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 1 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 1 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta ya RDC
Hanze

Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta ya RDC

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki, yavuze ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi zongeye kugota Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22

Inkuru zishyashya

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 57 zashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 7 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize