Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 33 min gusoma
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Sanga:
writer.umunsi.com

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo ikubiyemo ibyabaye kuva tariki ya 20 Kamena kugeza ku ya 18 Nzeri 2026 igaragaza ko FDLR yagize uruhare mu bikorwa nibura 44 bihungabanya umutekano, byagize ingaruka ku baturage 89 barimo 15 bishwe.

Ubugizi bwa nabi bwa FDLR bwibanze cyane muri Teritwari ya Rutshuru, binagaragara muri Masisi, Nyiragongo na Walikale.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yagaragake ko ibikorwa bya FDLR byarimo kwambura abaturage imitungo yabo n’amafaranga, kubica, gushimuta no kuzimiza abayobozi bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23.

Mu ijoro ryo ku wa 2 Nyakanga 2026, FDLR yagabye igitero mu gace ka Kabizo/Butare muri Sheferi ya Bwito muri Rutshuru, yica umuyobozi mu nzego z’ibanze witwa Rugamba, umugore we n’abana babo batanu.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Uyu mutwe w’abajenosideri wateye umuryango w’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze, Bwana Rugamba, wica umugore we n’abana be batanu."

FDLR kandi yashinjwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare cyayo abarwanyi ku ngufu no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Raporo zabanjirije iyi na zo zigaragaza ko uyu mutwe wakomeje gukora ibyaha. Nko muri Mutarama, wifatanyije n’imitwe ya Nyatura, byongera ibiteroshuma byapfiriyemo abaturage, abandi barahunga.

Hagati ya tariki ya 18 Werurwe na 16 Kamena, FDLR yagize uruhare rwa 6% mu bikorwa byahungabanyije umutekano, igaba ibitero mu nkengero za Rutshuru, inasahura abaturage mu gace ka Katwiguru.

Mu gicuku cya tariki ya 18 Gicurasi, FDLR yateye agace ka Kabanda muri Santere ya Bambo muri iyi teritwari, yica umusaza w’imyaka 77 witwaga Nzirorera Nsekuye, igeze muri Kabuye ishimuta uwitwa Munenge Samuel na Karuhije Innocent.

Nubwo FDLR ikomeje kwica abaturage, ikanabakorera ubundi bugizi bwa nabi, ingabo za RDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo bikomeje gukorana na yo; byifatanye kurwanya ihuriro AFC/M23.

Ubu bufatanye bukomeje mu gihe Leta ya RDC ihamagarirwa gusenya uyu mutwe w’iterabwoba nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu mwaka ushize abiteganya.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi
Akazi

Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko kuba Cap-Vert yaragaragaje urwego rwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bitamuteye ubwoba bwo kuyikuraho amanota mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi”   Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we
Akazi

‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi” Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we

‎Umuhanzi Peter Okoye, umwe mu bagize itsinda rya P-Square, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Federal i Lagos ko yahawe hafi miliyoni 800 z’amadolari ($800,000) mu mafaranga y’uburenganzira bwo gukoresha no gucuranga indirimbo za P-Square, ariko avuga ko mukuru we Jude Okoye nta mafaranga yabonye kuri yo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka
Akazi

‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka

‎Umuhanzikazi Marina yifashishije indirimbo 'Uwera' ya Yvan Muziki , yamutanze amwita umugabo we nyamara batari babana mu buryo bwemewe n'amategeko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben
Akazi

Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 11
Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026
Akazi

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Nzeri 2026. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe byahindutse muri uyu mwaka w'imikino.

ADAM Yannick2026 Nzeri 5
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance
Akazi

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance

Hirwa,Imena,na Future nizo zegukanye irushanwa Urubuto Youth Champignonships mu byiciro byose

ADAM Yannick2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize