
Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi raporo ikubiyemo ibyabaye kuva tariki ya 20 Kamena kugeza ku ya 18 Nzeri 2026 igaragaza ko FDLR yagize uruhare mu bikorwa nibura 44 bihungabanya umutekano, byagize ingaruka ku baturage 89 barimo 15 bishwe.
Ubugizi bwa nabi bwa FDLR bwibanze cyane muri Teritwari ya Rutshuru, binagaragara muri Masisi, Nyiragongo na Walikale.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yagaragake ko ibikorwa bya FDLR byarimo kwambura abaturage imitungo yabo n’amafaranga, kubica, gushimuta no kuzimiza abayobozi bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23.
Mu ijoro ryo ku wa 2 Nyakanga 2026, FDLR yagabye igitero mu gace ka Kabizo/Butare muri Sheferi ya Bwito muri Rutshuru, yica umuyobozi mu nzego z’ibanze witwa Rugamba, umugore we n’abana babo batanu.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Uyu mutwe w’abajenosideri wateye umuryango w’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze, Bwana Rugamba, wica umugore we n’abana be batanu."
FDLR kandi yashinjwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare cyayo abarwanyi ku ngufu no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Raporo zabanjirije iyi na zo zigaragaza ko uyu mutwe wakomeje gukora ibyaha. Nko muri Mutarama, wifatanyije n’imitwe ya Nyatura, byongera ibiteroshuma byapfiriyemo abaturage, abandi barahunga.
Hagati ya tariki ya 18 Werurwe na 16 Kamena, FDLR yagize uruhare rwa 6% mu bikorwa byahungabanyije umutekano, igaba ibitero mu nkengero za Rutshuru, inasahura abaturage mu gace ka Katwiguru.
Mu gicuku cya tariki ya 18 Gicurasi, FDLR yateye agace ka Kabanda muri Santere ya Bambo muri iyi teritwari, yica umusaza w’imyaka 77 witwaga Nzirorera Nsekuye, igeze muri Kabuye ishimuta uwitwa Munenge Samuel na Karuhije Innocent.
Nubwo FDLR ikomeje kwica abaturage, ikanabakorera ubundi bugizi bwa nabi, ingabo za RDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo bikomeje gukorana na yo; byifatanye kurwanya ihuriro AFC/M23.
Ubu bufatanye bukomeje mu gihe Leta ya RDC ihamagarirwa gusenya uyu mutwe w’iterabwoba nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu mwaka ushize abiteganya.














