
Umuhanzikazi Marina yifashishije indirimbo 'Uwera' ya Yvan Muziki , yamutanze amwita umugabo we nyamara batari babana mu buryo bwemewe n'amategeko.
Ni amagambo yatunguye benshi bituma bibaza niba koko Marina Deborah abana n'uwo musore wamwambitse impeta ariko ntamugeze imbere y'imiryango cyangwa Imana mu rusengero nk'uko umuco Nyarwanda umeze n'ubwo ntawakwemeza niba bitarabaye mu ibanga ryabo nyuma y'amagambo ya Marina.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye umuhanzi Marina yatangaje ko yishimiye impano yahawe n'uwo musore ndetse ko ari yiyumvamo nk'umugabo we nk'uko yabivuze.
Yanditse ati:"Umugabo wanjye wantunguye umpa imodoka mu ijoro ryashize. Nukuri nishimye cyane . Wakoze cyane mugabo wanjye. Ndagukunda cyane".
Nyuma y'ayo magambo Marina yarengejeho imitima ndetse na 'Imoji' zigaragaza ko ashobora kuba yakoresheje amagambo akomeye kandi ko atabyicuza.
Ibyo kuba Marina na Yvan Muziki bakundana bimaze igihe kitari gito ku karuhanda aho Marina yagiye yumvikana avuga ko akunda cyane Yvan Muziki ndetse na we akavuga ko ari uko ndetse byagiye binavugwa ko babana mu nzu imwe ariko ntibyemezwe naba nyiri ubwite.
Yvan Muziki ni umuhanzi wibanda cyane ku ndirimbo ziganjemo umuco Nyarwanda mu gihe Marina we ntaho ahurira nabyo cyakora bakaba barahuriye mu ndirimbo zitari imwe.















