
Hirwa,Imena,na Future nizo zegukanye irushanwa Urubuto Youth Champignonships mu byiciro byose
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo ku Kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo, habereye imikino isoza irushanwa Urubuto Youth Champignonship ihuza amarerero atandukanye y’umupira w’amaguru akorera mu Mujyi wa Kigali.
Ni irushanwa ryateguwe na IMIZI Football Alliance (IFA), rikaba ari ihuriro rigizwe n’abahoze ari abakinnyi b’Amavubi n’abakina umupira w’amaguru batarabigize umwuga ryatangiye muri Nyakanga 2025.
Ni ihuriro ryashyizweho mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana bato, ndetse no gukurana umuco wo kumenya no kubaka igihugu.
Umuyobozi waryo ni Ashrafu Munyaneza uzwi nka Kadubiri, Akaba yungirijwe na Hadji Rutikanga Hassan.
Intego yaryo ikaba ar'ukazamura impano z'abana bakiri bato mu gihugu hose,aho bakoresha amarushanwa hose mu gihugu ku batarengeje imyaka 10,13 na 16 (U 10,U 13 na U 16) mu gutegura aya marushanwa aba ngarukamwaka ifatanya na FERWAFA na Banki ya Kigali (BANK DE KIGALI).
Bakaba bategura amarushanwa abiri ariyo KWIBOHORA n' URUBUTO YOUTH CHAMPIONSHIP.
Irushanwa URUBUTO Youth Champignonships ni rimwe mu marushanwa IMIZi Football Alliance itegura,ryabaye mu byiciro bitandukanye Abatarengeje imyaka 10,13 na 16 ryibabiriwe n'amakipe 20.
Iri rushanwa ryatangiye tariki 3 Kanama 2026 rikaba ryashojwe tariki 17 Kanama 2026,mu gusoza ry'itabiriwe n'abatoza b'Ikipe y'igihugu Amavubi Constantine na Nshimiyimana Eric ndetse n'umuyobozi ushyinzwe amarushanwa muri FERWAFA Desire Niyitanga n'umuyobozi ushyinzwe umupira w'abana muri FERWAFA NICHOLAS de Long ndetse n'umukozi wa FIFA ushyinzwe kureba impano z'abana .
Mu batarengeje imyaka 10, FUTURE Light niyo yegukanye irushanwa itsinze Yellow Sports penalite 3-2 nyuma yo kungana 0-0














