Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance
Akazi

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance

ADAM Yannick2026 Kanama 1916 min gusoma
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance

Hirwa,Imena,na Future nizo zegukanye irushanwa Urubuto Youth Champignonships mu byiciro byose

Kuri uyu wa mbere  tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo ku Kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo, habereye imikino isoza irushanwa Urubuto Youth Champignonship ihuza amarerero atandukanye y’umupira w’amaguru akorera mu Mujyi wa Kigali.

Ni irushanwa ryateguwe na IMIZI Football Alliance (IFA), rikaba ari ihuriro rigizwe n’abahoze ari abakinnyi b’Amavubi n’abakina umupira w’amaguru batarabigize umwuga ryatangiye muri Nyakanga 2025.
Ni ihuriro ryashyizweho mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana bato, ndetse no gukurana umuco wo kumenya no kubaka igihugu.
Umuyobozi waryo ni Ashrafu Munyaneza uzwi nka Kadubiri, Akaba yungirijwe na Hadji Rutikanga Hassan.

Hadji Rutikanga Hassan Vis Perezida wa IFA ari kumwe na Desire ushyinzwe Amarushanwa muri Ferwafa
Hadji Rutikanga Hassan Vis Perezida wa IFA ari kumwe na Desire ushyinzwe Amarushanwa muri Ferwafa 
Intego yaryo ikaba ar'ukazamura impano z'abana bakiri bato mu gihugu hose,aho bakoresha amarushanwa hose mu gihugu ku batarengeje imyaka 10,13 na 16 (U 10,U 13 na U 16) mu gutegura aya marushanwa aba ngarukamwaka ifatanya na FERWAFA na Banki ya Kigali (BANK DE KIGALI). 
Bakaba bategura amarushanwa abiri ariyo KWIBOHORA n' URUBUTO YOUTH CHAMPIONSHIP.

Irushanwa URUBUTO Youth Champignonships ni rimwe mu marushanwa IMIZi Football Alliance itegura,ryabaye mu byiciro bitandukanye Abatarengeje imyaka 10,13 na 16 ryibabiriwe n'amakipe 20.
Amakipe yitabiriye irushanwa
Amakipe yitabiriye irushanwa
 Iri rushanwa ryatangiye tariki 3 Kanama 2026 rikaba ryashojwe tariki 17 Kanama 2026,mu gusoza ry'itabiriwe n'abatoza b'Ikipe y'igihugu Amavubi Constantine na Nshimiyimana Eric ndetse n'umuyobozi ushyinzwe amarushanwa muri FERWAFA Desire Niyitanga n'umuyobozi ushyinzwe umupira w'abana muri FERWAFA NICHOLAS de Long ndetse n'umukozi wa FIFA ushyinzwe kureba impano z'abana .
Mu batarengeje imyaka 10, FUTURE Light niyo yegukanye irushanwa itsinze Yellow Sports penalite 3-2 nyuma yo kungana 0-0
Mu batarengeje imyaka 13 ,  Imena Football Academy ni yo yegukanye irushanwa itsinze Garagatick igitego 1-0
Mu batarengeje imyaka 16,Hirwa Football Academy n'iyo yegukanye irushanwa itsinze Intare Academy igitego 1-0.
Amakipe yatsinze yahawe igikombe ndetse n'imipira yo gukina.

 
Abasifuzi basifuye iyi mikino
Abasifuzi basifuye iyi mikino

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial
Imikino

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial

Ikipe ya DR Congo igiye kongera gushaka itike y’imikino y’igkombe cya Afurika 2027 nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Mexico, Canada na Amerika. Iyi kipe igiye gutangira ihura na Guinea Equatorial nk’uko byatangajwe na CAF.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 22 yashize