Imported from WordPress: Inkuru ku Rwanda
122 inkuru ziri muri iki cyiciro

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

Umusaza w’imyaka 61 witwa Sengumuremyi Modeste yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, ruherereye mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

Umucuruzi wo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza ararira ayo kwarika nyuma yo gufatirwaho icyuma n’abajura bakamwiba arenga miliyoni 2,4 Frw yari afite kuri Mobile Money.

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gukoresha umukobwa we imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gushukisha umwana w’imyaka 16 kumugira umugore akarara amusambanya ijoro ryose.

Umusaza w’imyaka yafatiwe mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi aryamanye n’umugore w’undi mugabo, umugore ahita ajyanwa kwa muganga.

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Rubavu yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yageragezaga kwiba insinga zayo arapfa.

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abasore batanu bakurikiranyweho urupfu rwa mugenzi wabo bakoranaga muri resitora witwaga Niyonzima Egide w’imyaka 40, ukomoka mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gushyamirana bapfa umukino w’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa Kane wari urangiye, u Bufaransa bwari butsinzemo Maroc ibitego 2-0, batawuvugaho rumwe.

Minisitiri Habimana yagize icyo abwira Abanyarwanda ku cyorezo cya Ebola abamara impungenge

Umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo wafunzwe

U Rwanda rwatangiye gukaza ingamba zo kwirinda Ebola

Umugabo yishe umugore we amuziza ko yanze kumutekera

Rubavu: Amatorero yasabwe kwirinda urwango ruganisha ku macakubiri

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Chantilly mu Bufaransa

U Rwanda na RDC byasuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington rigeze